Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH), Brig Gen Emmanuel Ndahiro, avuga ko kwibuka ari ingufu zo kurwanya ingengebitekerezo ya Jenoside.
Umuvunyi Mukuru wa Kenya, akaba n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Abavunyi muri Afurika, Dr Otiende Amollo yaje mu Rwanda kureba ibijyanye n’itangwa ry’amakuru.
Inzego zitandukanye ziyobowe na Ministeri y’Ubutabera, MINIJUST, ziyemeje ko icyunamo cy’umwaka utaha kizagera zashyize iherezo ku kibazo cy’imanza za Gacaca zitarangijwe.
Miliyoni 170Frw zatanzwe n’Intara y’Amajyaruguru hatabariwemo ibindi bikorwa byakozwe mu gutera inkunga abacitse ku icumu bo muri Rulindo, zizabafasha mu bibazo bitandukanye.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, avuga ko amategeko abuza zimwe mu manza kugera ku bushinjacyaha zikajyanwa mu bunzi agomba guhinduka.
Abagize inzego zitandukanye z’ubutabera mu Rwanda barasabwa guhangana n’icyaha cy’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’inshingano z’ubutabera.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, arasaba abashakashatsi n’abanditsi b’amateka gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye ababyeyi kurera abana babaha indangagaciro zibereye umuyobozi w’ejo mwiza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Mata 2016, Perezida Kagame yifatanyije n’imbaga y’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwaturutse ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimuhurura, rusorezwa kuri Stade Amahoro i Remera; ahahise (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yijeje ko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe bihagije, ku buryo ngo uwagerageza kuwuhungabanya atamenya “ikimukubise”.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda, ariko yibanze ku rubyiruko, ko nyuma y’imyaka 22 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi intego ari imwe yo kubaka u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda n’abasivili bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani na Sudani y’Amajyepfo, bibutse ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishyinguye mu rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera igiye kwimurirwa mu mva nshya.
Minisitiri w’Ubutabera akaba Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, aratangaza ko abafitiye imyenda Leta bagiye gukurikiranwa nyuma y’igihe kinini bihanganirwa.
Bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi biyemeje gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata 2016, U Rwanda rwatangiye iminsi irindwi y’icyunamo, aho ku nshuro ya 22 hibukwa Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994.
Kuri uyu wa Kane, tariki 7 Mata 2016, u Rwanda rwatangiye icyunamo ngarukamwaka cy’iminsi irindwi cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Perezida Kagame yijeje mugenzi we wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, ko u Rwanda ruzakomeza kubabera inshuti z’indahemuka, kandi bazahora bafatanya muri byose bigamije inyungu z’abaturage.
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Mata 2016 yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, ari na rwo rwa mbere akoze kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye mu Ukwakira 2015.
Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2016, aho yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo barasabwa kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo bakirinda kwikorera amarira n’imivumo yabo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko bwongereye ingamba zo gukumira ibiza zirimo gutunganya imihanda no gusana amazu nyuma y’aho imvura ikaze itwaye ubuzima bw’abantu ikanangiza byinshi muri uyu mujyi.
Perezida wa Tanzaniya, Dr. John Pombe Magufuli, azasura u Rwanda ku munsi w’ejo tariki 06 Mata 2016 akaba ari rwo rugendo rwa mbere azaba akoreye hanze y’igihugu kuva yatorwa kuyobora icyo gihugu.
Abayobozi b’utugari dukora ku ishyamba ry’Ibisi bya Huye mu Karere ka Huye barasabwa guhagurukira abaturage baryangiza.
Abatuye ku buryo bwa Peyizana (Paysanat) mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga kwegerana byabahaye umutekano n’iterambere.
Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 4 Mata 2015 yashyize yemera kurekura umurambo wa Amb. Jacques Bihozagara ngo uzanwe gushyingurwa mu Rwanda.
Mu myaka 11, Umuryango Imbuto Foundation umaze utangiye, abakobwa ibihumbi 4 na 455 bashimiwe gutsinda neza amasomo yabo mu byiciro by’amashuri bitandukanye.
Abo mu muryango wa nyakwigendera Amb Jacques Bihozagara bimwe umurambo we ngo bajye kuwushyingura na bo barikomwa ku buryo ubuzima bwabo buri mu kaga.
U Burundi buri gushyira amananiza ku muryango wa Jacques Bihozagara uherutse gupfira muri Gereza ya Mpimba yo muri iki gihugu, buyisaba kubanza kubaha inyandiko ibuhanaguraho icyaha.