MENYA UMWANDITSI

  • Tanzania: Umupolisi yicukuriye imva azashyingurwamo

    Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Matey Kimaro ufite imyaka 59 y’amavuko, uzwi cyane ku izina rya Sabasita, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n’ibikorwa bijyanye n’ishyingurwa rye.



  • UNFPA yatanze mudasobwa zizakoreshwa mu ibarura rusange ry’uyu mwaka

    Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryatanze za mudasobwa zigendanwa ‘Laptops’ n’ibindi bikoresho bijyana na zo bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika 333.562, bihabwa Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR).



  • Omicron ihagaze ite muri Afurika y’Epfo aho yagaragaye bwa mbere?

    Ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko umubare w’abandura Covid-19 wagabanutse cyane muri Afurika ndetse n’umubare w’abicwa na yo ukaba waragabanutse cyane bwa mbere kuva yakwaduka.



  • Ghana: Abantu 17 baguye mu mpanuka abandi 59 barakomereka

    Muri Ghana, ikamyo yari itwaye intambi zituritswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yagoganye na moto maze zihita ziturika, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima, abandi 59 barakomereka ndetse hasenyuka amazu agera kuri 500, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.



  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene

    NUDOR iramagana abakoresha abafite ubumuga ibidakwiye bagamije kubakuramo inyungu

    Mu nama n’abanyamakuru yo ku itariki ya 19 Mutarama 2022, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko NUDOR yamagana abantu bakoresha ibiganiro abantu bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe, aho babafatirana bakabakoresha amakosa.



  • Yakize indwara yari amaranye imyaka itanu nyuma yo gukingirwa Covid-19

    Umugabo wo mu Buhinde wari umaze imyaka itanu atagenda, atanavuga kubera impanuka y’imodoka, yongeye kubishobora byombi nyuma yo gukingirwa Covid-19.



  • U Rwanda ruracyategereje impinduka mu mibanire yarwo na Uganda

    U Rwanda ruvuga ko ibyakorwa byose mu rwego rwo gutangira ibiganiro na Uganda, bizaterwa n’uko abayobozi b’icyo gihugu bemeye kugira icyo bakora ku bibazo bitandukanye u Rwanda rwamaze kugaragaza, kuko mu gihe bidakemuwe bazakomeza kubangamira umubano w’ibihugu byombi bituranye ndetse bikaba bihuriye mu Muryango wa Afurika (…)



  • Ibrahim Boubacar Keita

    Mali: Hashyizweho gahunda yo gushyingura uwari Perezida Ibrahim Boubacar Keita

    Gahunda n’itariki yo gushyingura Ibrahim Boubacar Keita wahoze ari Perezida wa Mali yamaze gushyirwaho n’umuryango we, ndetse n’abayobozi muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali, akazashyingurwa ku itariki 21 Mutarama 2021, ariko ngo ibiganiro bigamije kunoza izindi gahunda zijyanye n’umuhango wo kumushyingura zirakomeje.



  • Ubwo iyo modoka yashyikirizwaga Ambasade ya RDC

    RIB yasubije imodoka yibwe Umunyekongo mu 2016

    Kuri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.



  • Abaganga umunani bakurikiranyweho gucunga nabi inkingo za Covid-19

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafashe abaganga bagera ku munani (8) bakurikiranyweho ibyaha byo gucunga nabi inkingo za Covid-19 n’ubujura bw’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyo virusi.



  • Kwikingiza Covid-19 bihagaze bite mu Karere ka Bugesera?

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko ubufatanye bw’Akarere, Umurenge, Akagari n’isibo, bwatumye bagera ku gikorwa cy’indashyikirwa, ku buryo ubu ngo mu masibo yose hamenyekanye abaturage babonye inkingo za Covid-19 n’abatarikingiza. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwariyemeje ko nta muntu uzacikanwa na gahunda y’ikingira.



  • Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Guhunga Igihugu kubera inkingo za Covid-19 ntacyo byafasha - Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abantu bahunga igihugu kubera inkingo za Covid-19, abibutsa ko n’ibihugu bahungiramo na byo, bitinde bitebuke, bizakenera gukingira abantu babyo.



  • Mali ubu iyobowe n

    Mali: Batangiye imyigaragambyo yo kwamagana ibihano bya ECOWAS

    Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.



  • Antonio Guterres

    LONI yasabye Guverinoma ya Mali gushyiraho gahunda y’amatora

    Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yasabye Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali iyobowe n’igisirikare muri iki gihe, ko yatangaza gahunda yemewe y’igihe amatora azabera kugira ngo ubutegetsi busubire mu maboko y’abasiviri.



  • Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ziturutse i Burundi zari zizanye ubutumwa bwa Perezida w

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragenda urushaho kuba mwiza - Abasesenguzi

    Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies - ISS) cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.



  • Inganda za BioNTech na Pfizer zatangiye gukora urukingo ruzahangana na ’Omicron’

    Inganda zikora imiti n’inkingo za BioNTech na Pfizer, zifatanyije zatangiye gukora urukingo rwa Coronavirus rushobora guhangana na Omicron, urwo rukingo rukaba rwazajya ku isoko nyuma, mu gihe ruzaba rumaze kwemezwa n’inzego zibishinzwe.



  • Amos Sollo

    Tanzania: Umunyeshuri wa Kaminuza agiye guhatanira kuyoboka Inteko Ishinga Amategeko

    Nyuma y’uko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai yeguye ku mirimo ku itariki 6 Mutarama 2022, ubu hakurikiyeho gahunda yo gushaka ugomba kuzamusimbura kuri uwo mwanya, kugeza ubu abashaka kujya kuri uwo mwanya bamaze gufata impapuro zo kuwuhatanira ngo bari hafi kugera kuri 20, hakaba (…)



  • Banki y’Isi ivuga ko ihungabana ry’ubukungu rizatuma ubusumbane burushaho kwiyongera

    Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 nibwo iyo Banki y’Isi yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cyo kwiyongera k’ubusumbane yaba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu n’ibindi.



  • Perezida Samia Suluhu yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye 14

    Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo ku wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, yabereye ahitwa i Nyamikoma mu Karere ka Busega, mu Ntara ya Simiyu, igahitana ubuzima bw’abagera kuri 14 harimo n’abanyamakuru batandatu (6).



  • Colonel Assimi Goita, uyobora Guverinoma y

    Mali yahamagaye ba Ambasaderi bayo bari mu bihugu byayifatiye ibihano

    Abayobozi b’agateganyo ba Mali bahamagaye ba Ambasaderi bari bayihagarariye mu bihugu bituranye, nyuma y’uko hatangajwe ibihano yafatiwe, ikaba yanafunze imipaka yo ku butaka iyihuza n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo.



  • Nawe ubu watsindira Miliyoni ebyiri muri tombola ya Inzozi Lotto

    Abakina umukino wa ‘Inzozi Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘jackpot lotto’ igeze kuri Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000RWF). Jackpot yazamuye umubare w’amafaranga abantu batsindira ava kuri 1.000.000 RWF, agera kuri 2.000.000 RWF nyuma y’uko nta (…)



  • Abakingiwe Covid-19 bakongera kuyandura bajya mu kato k’iminsi irindwi - MINISANTE

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye amabwiriza mashya yerekeye Covid-19, aho abakingiwe icyo cyorezo bakongera kucyandura, bajya mu kato k’iminsi irindwi, ni itangazo ryo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.



  • New York: Abantu 19 bahitanywe n’inkongi y’umuriro abandi barakomereka

    Abantu bagera kuri 19 harimo abana 9 ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye imwe mu nyubako nini y’ahitwa Bronx i New York muri Leta Zunze Umubwe za Amerika, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo itandatu (60) bakomeretse.



  • Bane bakubiswe n’inkuba barimo gucukura imva bahita bapfa

    Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya.



  • Menya ibyiza bya ‘sésame’ n’ibyo kwitondera kuri yo

    Igihingwa cya sésame gifite inkomoko muri Aziya, imbuto zacyo zikoreshwa mu mafunguro atandukanye, abantu bakaba bayikoresha mu buryo bunyuranye bitewe n’ibyo buri wese akunda.



  • Perezida Rodrigo Duterte

    Philippine: Perezida Duterte yavuze ko uzasohoka iwe atarakingiwe Covid-19 azafungwa

    Kubera umubare w’abandura Covid-19 muri Philippine wazamutse cyane muri aya mezi atatu ashize, byatumye Perezida Rodrigo Duterte ashyiraho ingamba zikaze cyane, ategeka ko umuntu uzasohoka iwe kandi yaranze kwikingiza Covid-19, azafatwa agafungwa.



  • Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru wa WHO

    OMS ivuga ko n’ubwo Omicron ihitana bakeya, abantu badakwiye kwirara

    Ku wa Kane tariki 6 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Covid-19 ku isi ubu, babarirwa muri Miliyoni 9.5, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 71% mu cyumweru kimwe, ibyo rero ngo bikaba bigereranywa na ‘tsunami’, gusa ngo n’ubwo virusi ya Corona yihinduranyije (…)



  • Mubazi izajya ifasha umugenzi n

    Abamotari bose barasabwa gukoresha utumashini twa mubazi

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, gukoresha utumashini twifashishwa mu kubara amafaranga y’urugendo umugenzi agomba kwishyura, biratangira kuba itegeko ku Bamotari bose batwara abagenzi bakorera muri Kigali.



  • Icyo Abanyarwanda bamenya kuri virusi nshya ya Corona yihinduranyije yiswe ‘IHU’

    Hashize iminsi mikeya amakuru yerekeye Coronavirus yihinduranyije yiswe ‘IHU’ atangiye kumvikana. Ni virusi imaze iminsi irimo kwandikwaho n’ibinyamakuru bitandukanye, ariko abashakashatsi bakavuga ko iyo virusi idateye impungenge cyane, kandi ko bishobora no kuzarangira bityo ikaba virusi iri aho idafite icyo itwaye.



  • Bakiriye bate indirimbo The Ben yakoranye na Diamond?

    Tariki 2 Mutarama 2022 nibwo indirimbo umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yakoranye na Diamond wo muri Tanzania yasohotse mu buryo bw’amajwi(audio) ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa, ni ukuvuga tariki 4 Mutarama 2022, basohora n’amashusho yayo (video). Iyo ndirimbo yabo bayise ‘Why’.



Izindi nkuru: