MENYA UMWANDITSI

  • Amerika yagaragaje ko u Burusiya bushaka kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine

    Agendeye ku byatanzwe n’Urwego rw’iperereza rwa Amerika, Umuvugizi w’urwego rw’umutekano muri icyo gihugu (National Security Council), John Kirby, yavuze ko u Burusiya bwatangiye gukora ibintu bimwe na bimwe bigaragaza ko bushaka kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine.



  • Ranil Wickremesinghe

    Sri Lanka: Uwari Minisitiri w’Intebe atorewe kuba Perezida

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 nibwo Ranil Wickremesinghe, ubu wari uyoboye Sri Lanka by’agateganyo (intérim) nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Gotabaya Rajapaksa ahunze, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu. Atowe n’Abadepite kugira ngo arangize manda uwo asimbuye yasize atarangije. Icyakora anatowe mu gihe (…)



  • Bifashishije amaraso y

    U Bushinwa: Umubu watumye umujura upfumura inzu afatwa

    Umubu wuzuye amaraso wiciwe ku rukuta rw’inzu, wafashije abagenzacyaha gufata umujura wari winjiye muri iyo nzu iherereye mu Ntara ya Fujian mu Bushinwa.



  • Tanzania: Abana batanu bo mu muryango umwe bapfuye mu buryo bw’amayobera

    Abana batanu bo mu muryango umwe i Arusha muri Tanzania, bapfuye muri uku kwezi kumwe kwa Nyakanga 2022, bazira indwara itaramenyekana, ariko bo babaga bavuga ko bababara mu nda ndetse inda zabo zikabyimba.



  • Khat yinjiriza amafaranga menshi Abanya-Kenya

    Abahinzi ba ‘Khat’ muri Kenya n’abarobyi ba Somalia bishimiye isubukurwa ry’ubucuruzi

    Urugendo rwa Perezida Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, ahura na mugenzi we Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya i Nairobi, ku itariki 15 Nyakanga 2022, rwabaye ikimenyetso cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu byombi, kuko wari umaze imyaka itari mikeya ujemo ibibazo.



  • Perezida Volodymyr Zelensky

    Ukraine: Perezida Zelensky yirukanye Umushinjacyaha mukuru n’ukuriye iperereza

    Ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yafashe umwanzuro wo guhagarika ku kazi Umushinjacyaha mukuru ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza bakekwaho ubugambanyi, kuko bamwe mu bo bayoboraga ubu bakora ku nyungu z’Abarusiya.



  • Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane, yashimye abandika ku mateka y

    BK yifuza ko hazabaho umunsi w’intwari z’abanditsi b’Abanyarwanda

    Ibyo ni ibyavuzwe na Dr Karusisi Diane, ubwo yari mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe ‘Shaped’ cyanditswe na Umuhoza Barbara, atewe inkunga na Banki ya Kigali muri gahunda yayo ifite yo gutera inkunga abanditsi b’Abanyarwanda.



  • Kigali igiye kongera imbaraga mu gucunga amazi y’imvura

    Asaga Miliyoni imwe y’Amadolari ( Asaga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) ni yo agiye gushorwa mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi y’imvura mu Mujyi wa Kigali (Kigali’s Stormwater Management Master Plan), bikaba biteganyijwe ko kizaba cyamaze kuzura bitarenze umwaka wa 2024, aho gitegerejweho kuzafasha mu (…)



  • Mali: Leta yahagaritse by’agateganyo isimburana ry’Ingabo ziri mu butumwa bwa UN

    Icyemezo cyo guhagarika isimburana ry’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali, kije nyuma y’iminsi ine gusa, abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali, bakaba barafashwe nk’abacanshuro nk’uko byatangajwe na Leta ya Bamako.



  • Ivana Trump witabye Imana

    Umugore wa mbere wa Donald Trump yitabye Imana

    Donald Trump yatangaje iby’urwo rupfu rw’uwahoze ari umugore we, Ivana Trump, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, bakaba bari barashakanye mu 1977, nyuma baza gutandukana mu 1992.



  • Ukraine: Bahungutse nyuma y’amezi ane basanga imbwa basize mu rugo yararusigayeho

    Muri Ukraine, umuryango wari umaze amezi ane uhunze intambara y’u Burusiya, wagarutse aho wari utuye i Hostomel, ariko kimwe mu bintu abagize uwo muryango batari biteze kongera kubona ni imbwa yabo bakundaga ariko basize aho mu rugo mu gihe cyo guhunga.



  • UN yihakanye abasirikare ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali

    Umuryango w’Abibumbye (UN) wihakanye abasirikare ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali, aho Côte d’Ivoire yavugaga ko abafashwe bari bari muri Mali mu rwego rwa misiyo y’uwo muryango, yo kubungabunga amahoro (MINUSMA).



  • Haiti: Abagera kuri 90 baguye mu mvururu zimaze icyumweru

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko imvururu zimaze icyumweru zibera mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, zimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 89.



  • Abigaragambya bahanganye n

    Sri Lanka : Abigaragambya bigabije ibiro bya Minisitiri w’Intebe

    Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inzego z’umutekano zigerageza kubasubiza inyuma zifashishije ibyuka biryana mu maso, ariko biranga biba iby’ubusa n’ubundi birangira babyinjiyemo.



  • Abashoramari b’Abanyarwanda bashishikarijwe kubyaza umusaruro isoko ry’ibihugu bigize ‘La Francophonie’

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, yasabye abashoramari b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yari mu nama ya ‘La Francophonie’ ivuga ku bukungu n’ubucuruzi mu (…)



  • Amavuriro agiye kujya yishyurwa mbere amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza

    Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kwishyura mbere (Capitation Model) amavuriro, amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweri).



  • Jose Eduardo dos Santos yitabye Imana afite imyaka 79

    Urukiko rwasabye iperereza ku rupfu rw’uwahoze ayobora Angola

    Sosiyete ihagarariye umukobwa wa Eduardo dos Santos mu mategeko, yavuze ko uwo mukobwa wa nyakwigendera dos Santos yasabye ko umurambo wa Se wagumishwa muri Esipanye, kugira ngo ukorerwe ibizamini by’isuzuma (autopsy) kubera ko uburyo yapfuyemo ngo buteye amakenga.



  • Nigeria: Habonetse imirambo 17 nyuma y’impanuka y’ubwato

    Ubuyobozi bwatangaje ko habonetse imirambo 17, bikekwa ko yose ari iy’abantu bari mu bwato bwarohomye ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, impanuka yabereye hafi y’umujyi w’ubucuruzi wa Lagos.



  • RDC: Inyeshyamba ziciye abarwayi icyenda mu ivuriro

    Umutwe w’inyeshyamba wa ‘ADF’ ufatwa nk’uwica cyane kurusha indi ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko wishe nibura abarwayi icyenda mu ivuriro ryo mu Burasirazuba bwa Congo, bikaba byemejwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Al Jazeera.



  • Sri Lanka: Abigaragambya bateye urugo rwa Perezida basaba ko yegura

    Ibihumbi by’abagiragambya bahiritse bariyeri yari yashyizweho na Polisi binjira aho Perezida w’icyo gihugu, Gotabaya Rajapaksa, atuye basaba ko yegura, iyo ngo akaba ari yo myigaragambyo ikomye ibaye muri icyo gihugu muri uyu mwaka wa 2022.



  • Umugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo nyuma y

    Ibyabaye ku mugabo warose abwira amagambo y’urukundo undi mugore ni agahomamunwa

    Umugore wo muri Bolivia yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo we mu gihe yari asinziriye akamutwika ku myanya ndangagitsina ndetse no ku kuboko, amuziza kuba yararose avuga amagambo y’urukundo ayabwira undi mugore mu nzozi.



  • José Eduardo dos Santos yitabye Imana

    José Eduardo dos Santos wayoboye Angola yitabye Imana

    José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 37, akaba yaravuye ku butegetsi mu 2018, yitabye Imana ku myaka 79 aguye mu ivuriro ryo mu Mujyi wa Bercelone muri Espagne, aho yari ari mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima bitunguranye ‘un arrêt cardiaque’.



  • Mu Bufaransa kwambara agapfukamunwa bishobora kongera kuba itegeko

    Umubare w’abandura Covid-19 mu Bufaransa ukomeje kuzamuka ku buryo mu ntangiriro z’icyumweru cyatangiye ku itariki 4 Nyakanga 2022, abandura Covid-19 bariyongereye bagera ku bihumbi 206 ku munsi, nk’uko byagaragajwe mu mibare yatanzwe n’urwego rw’ubuzima tariki 5 Nyakanga 2022.



  • Shinzo Abe

    U Buyapani: Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe yitabye Imana nyuma yo kuraswa

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, yajyanywe ku bitaro nyuma yo kuraswa n’umuntu wakoresheje imbunda, ariko birangira yitabye Imana.



  • Nigeria: Abapasiteri babiri bakurikiranyweho gufata bugwate abakirisitu 77

    Umuvugizi wa Leta ya Ondo muri Nigeria, Funmilayo Odunlami, yavuze ko ubu Polisi irimo kuvugisha ababyeyi ndetse n’imiryango y’abakirisitu bagera kuri 77, batabawe ku wa mbere aho bari bafatiwe bugwate mu rusengero, babwirwa ko bategereje Yesu, abapasiteri babikoze bakaba batawe muri yombi.



  • Nigeria: Inyeshyamba zateye gereza imfungwa hafi 900 ziratoroka

    Ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, Abayobozi bo muri Nigeria batangaje ko imfungwa zigera hafi kuri 900, zatorotse gereza ubundi irinzwe cyane iherereye mu Mujyi wa Abuja, ubwo yagabwagaho igitero n’inyeshyamba zigendera ku mahame y’idini ya Isilamu.



  • Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi yunganira Kigali

    Hagiye gushyirwaho abantu bashinzwe imijyi yungirije Kigali

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho abantu bashinzwe gucunga imijyi yungirije Kigali (secondary city managers), kugira ngo bakurikirane imikorere myiza y’iyo mijyi.



  • Umugabo yatwitse urusengero kubera umugore we wakomezaga kurujyanamo amaturo

    Umugabo wo mu Burusiya nyuma y’uko abonye ko amafaranga yagatunze umuryango we, umugore akomeza ayajyana mu rusengero, yaje gufata umwanzuro wo kurutwika.



  • ECOWAS yakuyeho ibihano yari yarafatiye Mali

    Abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba batangaje ko bakuyeho ibihano bari barafatiye ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba(ECOWAS), bateraniye mu nama i Accra mu Murwa (…)



  • Sudani: Igisirikare cyatangaje ko kigiye gusubiza ubutegetsi abasivili

    Ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, Gen. Abdel Fattah al-Burhane, yatangaje ko igisirikare kitazongera kujya mu biganiro, bikorwa hirya no hino muri Sudani bigamije gusubiza ubutegetsi mu maboko y’Abasivili, kugira ngo hashyirweho ‘Guverinoma igizwe n’abantu bashoboye’.



Izindi nkuru: