MENYA UMWANDITSI

  • Burkina Faso: Abasirikare 11 baguye mu gico cy’abiyahuzi

    Nibura abasirikare 11 bapfuye baguye mu gico cyatezwe imodoka zari zitwaye ibiribwa, aho bikekwa ko zatezwe n’inyeshyamba zo mu mutwe ushingiye ku idini ya Kiyisilamu aho muri Burkina Faso. Gusa ngo imbare y’abaguye muri icyo gitero ishobora gukomeza kwiyongera, naho abasivili baburiwe irengero bo ngo barabarirwa muri 50.



  • Colombia: Abaturage bigaragambije bamagana izamurwa ry’imisoro

    Abaturage babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo bamagana ivugurura mu bukungu no mu mibereho myiza ryatangijwe na Perezida wa Colombia Gustavo Petro, avuga ko rizarwanya ubusumbane, ibyo akaba yabitangije nyuma y’iminsi 50 gusa agiye ku butegetsi.



  • Vietnam: Umugore amaze imyaka 41 atunzwe n’amazi gusa

    Umugore wo muri Vietnam witwa Ms. Ngon, avuga ko amaze imyaka igera kuri 41 atunzwe n’amazi yonyine, kuko yaretse ibyo kurya, rimwe na rimwe akayavangamo umunyu mukeya, isukari nkeya cyangwa se umutobe w’indimu.



  •  Innocent Kabandana wari Major General yahawe ipeti rya Lieutenant General

    Lt Gen Innocent Kabandana wazamuwe mu ntera ni muntu ki?

    Ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lieutenant General.



  • Isoko rimaze imyaka isaga 700 rigurishirizwamo abagabo

    Mu Buhinde hari isoko rigurirwamo abagabo, ibiciro bikagenwa hagendewe ku mashuri bize, imiryango bakomokamo n’ibindi. Mu myaka isaga 700, muri Leta ya Bihar mu Buhinde, hari isoko ridasanzwe, rigurishwamo abagabo, aho abagore cyangwa abakobwa bazana n’imiryango yabo, bakaza kugura abagabo.



  • Tanzania: Umupadiri yafunzwe akekwaho gusambanya abana

    Umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika mu Majyaruguru ya Tanzania, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana, nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu.



  • Mahoro Isaac (uri imbere wambaye ikoti) yiyemeje gukora cyane muri iyi minsi kurusha uko yakoraga mu bihe bishize

    Umuhanzi Mahoro Isaac yiyemeje kuzamura umuziki we ku rundi rwego

    Mahoro Isaac ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akaba yaratangiye kuririmba mu 2006 nk’uko abasobanura mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe ngo baririmbaga ari itsinda ry’abantu batatu ariko mu 2008 barangije amashuri yisumbuye, buri wese akomereza ahandi bituma batandukana ntibakomeza (…)



  • Perezida Joe Biden yambitse Elton John umudali w

    Umuririmbyi Elton John yambitswe umudali ashimirwa guteza imbere umuziki

    Umuhanzi Elton John yahawe umudari na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden i Washington. Joe Biden yamushimiye agira ati “Umuziki we wahinduye ubuzima bwacu”.



  • Ikigo gishinzwe imyubakire cyemeje ikoreshwa ry’amatafari ya rukarakara

    Guhera ku itariki 20 Nzeri 2022, umuntu ufite ikibanza ushaka kubakisha inzu ye amatafari ya rukarakara yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo kubaka akaruhabwa kandi ibyo bikorwa mu mijyi no mu cyaro, ariko hari ibigomba kwitonderwa.



  • Yabuze iherena ryo ku zuru riboneka mu gihaha cye nyuma y’imyaka itanu

    Umugabo witwa Joey Lykins w’imyaka 35 y’amavuko, yatangajwe no kumenya ko iherena yabuze ubwo yari aryamye nijoro mu myaka itanu ishize, ryabonetse muri kimwe mu bihaha bye.



  • U Rwanda rurafatanya na ONU kwitegura guhangana n’ibyorezo byakwaduka

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyadutse. Ibihugu byinshi byaratunguwe, bisanga bititeguye, bituma iyo virusi ikwira hirya no hino ku Isi mu mezi abanza ya 2020. Za Guverinoma z’ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa (…)



  • Guinea yakuyeho igihano cy’urupfu

    Ibyo gukuraho igihano cy’urupfu muri Equatorial Guinea, byatangajwe mu gihe umuntu wa nyuma wahanishijwe icyo gihano, yishwe mu 2014.



  • Yafunzwe azira kwegera isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II

    Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, mu masaha y’ijoro, nibwo Polisi yo mu Mujyi wa London yafashe umugabo imufatiye kuba yari yegereye isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, aho wari uruhukiye muri ‘Westminster Hall’ kugeza ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, ubwo uba ugiye gutabarizwa.



  • Tanzania: Gufuha mu rushako byatumye bane bagize umuryango bapfa

    Muri Tanzania abantu bane bo mu muryango umwe, b’ahitwa Kibumbe-Kiwira, mu Karere ka Rungwe basanzwe mu nzu bapfuye, aho bikekwa ko hari uwishe abandi na we akanywa umuti wica udokoko mu myaka, bikavugwa ko umugabo n’umugore bahoraga mu ntonganya kubera gufuha.



  • Irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi ryasojwe mu majonjora ku rwego rw’Intara

    Ku wa kane tariki 15 Nzeri 2022, Irushanwa rya ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ rizenguruka Igihugu cyose, ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu majonjora yo ku rwego rw’Intara, rikaba ari irushanwa riba rigamije gushaka urubyiruko rufite impano zitandukanye.



  • Minisitiri Biruta na Amb. Mukantabana bashyikiriza impano Senateri Jim Inhofe

    Perezida Kagame yashimiye Senateri Inhofe wa Amerika ku bucuti yagaragarije u Rwanda

    Perezida Kagame yashimiye Senateri Jim Inhofe wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku bucuti bwe n’ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda, amushimira uruhare yagize mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.



  • Abashoramari bo muri Turukiya baganira na Minisitiri w

    Abanya-Turukiya bagiye gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda

    Urwego rw’ubukerarugendo n’ibijyanye no kwakira abantu, rushobora kuba rugiye kubona andi maboko, nyuma y’uko abashoramari bo muri Turkey bibumbiye mu kitwa ‘Turkish Doğuş Group’, bagaragaje ko bifuza gushora imari yabo mu Rwanda.



  • Kenya: Perezida Ruto yiyemeje kugabanya igiciro cy’ifu n’icy’ifumbire

    Perezida William Ruto warahiriye kuyobora Kenya nka Perezida wa Gatanu ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasezeranyije abaturage b’icyo gihugu ko azakorana n’Abanya-Kenya bose, atitaye ku mukandida bari bashyigikiye.



  • Umugore arashinja umugabo we kumwiba impyiko akayigurisha

    Ranjita Kundu, umugore utuye ahitwa i Kodameta, muri Leta ya Odisha mu Buhinde, ashinja umugabo we kuba yaramwibye imbyiko akayigurisha mu myaka ine ishize, akoresheje inyandiko mpimbano.



  • Koroshya ibigenga ubwikorezi bwo mu kirere byabufasha kongera kwiyubaka - Perezida Kagame

    Perezida Kagame asanga mu gihe Afurika yakoroshya amategeko n’amabwiriza, agenga ubwikorezi bwo mu kirere, byabufasha koroherwa n’ingaruka rwagizweho n’icyorezo cya Covid-19.



  • Ethiopia: TPLF yatangaje ko yiteguye guhagarika intambara ikayoboka ibiganiro

    Ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, nibwo inyeshyamba zo mu gace ka Tigray (TPLF) muei Ethiopia zatangaje ko ziteguye guhagarika intambara, zikayoboka ibiganiro by’amahoro biyobowe na Afurika yunze Ubumwe, zikagirana ibiganiro na Guverinoma ya Ethiopia, ngo byashyira iherezo ku ntambara yari imaze hafi imyaka ibiri.



  • U Rwanda na Denmark bagiye gufatanya mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, tariki 9 Nzeri 2022, bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Denmark harimo Kaare Dybvad Beek wo muri Minisiteri ishinzwe abanjira n’abasohoka ndetse na Flemming Moller Mortensen, ushinzwe (…)



  • Umwami Charles III yasimbuye nyina Elisabeth II

    Igikomangoma Charles yafashe izina ry’ubwami rya Charles III: Harakurikiraho iki?

    Umwamikazi Elizabeth II akimara gutanga tariki 8 Nzeri 2022, ku myaka 96 y’amavuko, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.



  • Liz Truss

    Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza yashyizeho Abaminisitiri barimo abakomoka muri Afurika

    Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, yashyizeho Abaminisitiri muri Guverinoma ye, aho bivugwa ko bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, abantu batari ab’uruhu rwera (abazungu) buzuye bafashe imyanya muri Minisiteri enye z’ingenzi muri icyo gihugu.



  • Mugisha Samuel

    Uko Mugisha Samuel usiganwa ku magare ‘yaburiye’ muri Amerika

    Amakuru y’uko umukinnyi w’amagare w’Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo itumanaho ryari ryanze hagati ye na bagenzi be bakinana mu ikipe y’amagare ubwo bari bitabiriye irushanwa rya ‘Maryland Cycling (…)



  • Minisitiri w

    Afurika ikwiye gufatira ingamba zihamye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

    Ku wa Kabiri Tariki 6 Nzeri 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF 2022), ibaye ku nshuro ya 12 ikaba irimo kubera i Kigali, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Afurika ikwiye gushyiraho ingamba zihamye zo (…)



  • Gasabo: Abagore bashima iterambere bagezeho babifashijwemo na CNF

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gasabo, Kamashazi Donnah, yasobanuye icyo CNF ifasha mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, birimo igwingira ry’abana, iby’abana bata ishuri, iby’abangavu batwara inda z’imburagihe n’ibindi.



  • Nigeria: Abantu 6 bagwiriwe n’inzu ikirimo kubakwa barapfa

    Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Lagos muri Nigeria, abantu batandatu ni bo bapfuye bagwiriwe n’inzu y’umuturirwa yari icyubakwa, ndetse bavuga ko bafite impungenge ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora gukomeza kwiyongera.



  • Burkina Faso: Abantu 35 bahitanywe n’igisasu, 37 barakomereka

    Ubwo igisasu cyaturikanaga imwe mu modoka zari zitwaye ibiribwa, abasivili 35 bahise bahasiga ubuzima abandi 37 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Guverineri w’agace ka Sahel icyo kibazo cyabereyemo, ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022.



  • U Burayi bushobora gukura Gaz muri Afurika

    U Budage nka kimwe mu bihugu by’u Burayi gifite ubukungu cyashingiraga cyane kuri Gaz ituruka mu Burusiya, bwatangaje ko buzabona izakoreshwa mu gihe cy’ubukonje icyo gihugu kigiye kwinjiramo harimo no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, nk’uko byatangajwe na Chancelier wabwo Olaf Scholz.



Izindi nkuru: