Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ya 2014 irerekana ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bitewe n’uko igihugu kiborohereza kuzuza ibisabwa.
Madamu Jeannette Kagame yagiye muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ndetse no gukomeza umubano u Rwanda rufitanye n’icyo gihugu.
U Rwanda rugenda rurushaho kumenyekana neza mu mahanga binyuze mu bucuruzi mpuzamahanga, bitandukanye na mu myaka ishize aho rwari ruzwi gusa kubera amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku itariki 9 Mutarama 2016, Madame Jeannette Kagame azaganiriza urubyiruko ruzaba rwitabiriye inama ya mbere y’urubyiruko rw’abayobozi b’ejo hazaza.
Koreya y’Epfo, kuri uyu wa 29 Ukuboza 2015 yashyikirije Ikigega cya Loni gishinzwe kwita ku muryango (UNFPA) inkunga ya miliyoni 335 FRW azifashishwa mu kuboneza urubyaro mu Nkambi ya Mahama.
Nyuma y’aho urukiko rwa Frankfurt rukatiye Umunyarwanda Rwabukombe kugira urahare muri Jenoside, Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa Ibuka yatangaje ko uwo muryango wishimiye imikirize y’urubanza.
Abaturage b’ibihugu bigize EAC n’u Rwanda rurimo ntibazongera kwakwa Visa ngo binjire muri Sudani y’Epfo
U Rwanda rurashishikariza abikorera gushora imari mu nganda z’imyenda kugira ngo ruzibe icyuho gituma rutakaza miliyoni zirenga 15 z’amadolari mu gutumiza imyambaro mu mahanga.
Alain Patrick Ndengera, Umunyarwanda uba muri Canada afatanyije na bagenzi, bagiye kubaka Imidugudu y’amazu akodeshwa, “real estate” mu mujyi wa Kigali.
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Princess Priscilla arahakana amakuru avugwa ko yaba akundana n’umuhanzi The Ben.
Guhera muri Mutarama 2016, Abanyarwanda ndetse n’abandi bakoresha icyambu cya Mombasa, bazajya basorera ibicuruzwa byabo ku biro bishinzwe imisoro mu Kenya “Kenya Revenue Authority (KRA)” mbere y’uko bagera ku kibuga.
Mu gihe Abanyarwanda kuva ku wa 17-18 Ukuboza bari mu matora ya referandumu, ubushakashatsi bwakozwe na Ipsos bwagaragaje ko 92% by’Abanyarwanda bishigikiye ko Perezida Kagame yongererwa manda.
Nyuma y’amezi atatu avuye mu Rwanda, umuherwe w’Umunyamerika Howard Graham Buffett, yagarutse aje gutaha umurima w’icyitegererezo wa hegitari 40.