Umutwe wa AFC/M23 washyize Umujyi wa Uvira wo muri Kivu y’Amajyepfo mu maboko y’umuryango w’Abibumbye kugira ngo urinde abaturage bivugwa ko bageramiwe n’ubwicanyi bw’ingabo za Congo n’ababashyigikiye barimo Abarundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.
Abanya-Uganda bategerezanyije amatsiko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bazindukiyemo, kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama.
Kuri uyu wa 15 Mutarama, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putine yakiriye impapuro yashyikirijwe na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Burusiya.
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahuye n’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura igikombe cya Afurika cya kizabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugera tari 31 Mutarama 2026 abaha impanuro n’inshingano yo guhagararira Igihugu neza.
Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha muby’amategeko LAF ryagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ko hakiri ikibazo mu bunganira abana bato bari mu magororero kubera ubumenyi buke mu bijyanye no kunganira abana.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangiye kugurisha ku mugaragaro peteroli ya Venezuela, nyuma y’aho Perezida w’iki gihugu, Nicolás Maduro, ashimutiwe n’ingabo za Amerika, ashinjwa ibyaha byo gukorana n’abambutsa ibiyobyabwenge muri USA.
Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya nyirarume agamije kumwica, kubera ko atari agishoboye kwihanganira urusaku rwo kugona kwe.
Kuva kuri uyu wa 14-16 Mutarama 2026, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yitabiriye Inama ya 28 y’Abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko mu Muryango wa Commonwealth (CSPOC), ibera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buhinde, i New Delhi.
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba ko hajya hatangwa ibindi bihano bitari ugufunga umuntu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magororero.
Nyuma yo gukuraho inyubako yakoreragamo kugira ngo itange ikibanza cy’ahazagurirwa umuhanda Prince House-Masaka, Resitora y’Abanyamerika yigaruriye imitima ya benshi yatangiye kubaka inzu nshya izakoreramo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE iratangaza ko kwitabira Urugerero, ari kimwe mu bigamije gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuko rukomoka mu muco w’abakurambere nk’indangagaciro y’ubwitange.
Abenshi basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni Abarundi, nk’uko imibare mishya ya Leta ibigaragaza.
Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watoje Rayon Sports n’Umwongereza Mark Harrison n’Umunyarwanda Mateso Jean de Dieu uzungiriza umwe muri bo, bari mu batoza bashobora gutoza Amagaju FC aheruka gutandukana n’abatoza bayo bose.
Ikipe y’igihugu ya Senegal na Morocco zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya 2025 kiri kubera muri Maroc nyuma yo gusezerera Misiri na Nigeria muri 1/2.
Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ububanyi n’amahanga (State Department) rwatangaje ko ruhagaritse by’agateganyo gutanga viza z’abimukira ku baturage b’ibihugu 75, hagamijwe gukumira abasaba viza bashobora gufatwa nk’abazaba umutwaro ku nkunga za Leta (public charge).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ikipe ya Etincelles FC ishobora gutandukana n’umutoza Masudi Djuma nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ye n’abakinnyi bamusabiye ko yakwirukanwa.
Ikipe ya APR FC itsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga ifata umwanya wa kabiri, Amagaju FC akomeza ku gana ahabi.
U Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Brigade ishinzwe ubwubatsi (Engineering command) mu rwego rwo gufasha iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes kongera kwiyubaka binyuze mu gusana no kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga (Hurricane Melissa) yakibasiye umwaka ushize.
Umunyarwenya, umukinyi w’amakinamico na filime ndetse akaba n’umuririmbyi, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, avuga ko yakoze umuvugo yise Icyivugo cy’Indaya, ku bwe akumva ni mwiza ndetse n’abantu bamwe barawukunda abandi barawanga aho wari kuri You Tube, nyina na we aba mu bo utashimishije amutegeka kuwukuraho (…)
Umugenzi uteze bisi ava muri Gare yo mu Mujyi ajya Kimironko ashobora kwishyura amafaranga atandukanye n’aya mugenzi we uvuye Kimironko aviramo muri Gare yo mu Mujyi.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa mu rubanza umunyamuziki Shema Arnold wamamaye nka DJ Toxxyk aburanamo n’ubushinjacyaha, akaba akurikiranyweho ibyaha bine.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryatangaje ko ryahagaritse Umunya-Algeria Adel Amrouche wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma y’uko atubahirije ibikubiye mu masezerano.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwitonze Mahoro Eric, yasabye abagera ku 41,900 batangiye urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, hirya no hino mu Gihugu, guhanga udushya no kurangwa n’indangagaciro zirimo ubupfura.
Kuri uyu wa Kabiri, Dr Mugemana Charles wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana azize uburwayi.
Mu Mujyi wa Kigali, gutwara abagenzi kuri moto ni bumwe mu buryo bukoreshwa nabantu benshi mu ngendo za buri munsi.
Nubwo abanyarwanda bose bagejeje imyaka y’ubukure bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda hari abo ritemerera.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye kuri Eric William Kneedler, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ucyuye igihe.
Roman Korenev, umuyobozi wa serivisi y’abahuza (bailiffs) bashinzwe gukusanya indezo zo kwita ku bana mu gace ka Tyumen mu Burusiya, aherutse gutangaza rumwe mu manza zamutangaje cyane mu zo amaze kubona mu mwuga we.
Kuri uyu wa 13 Mutarama, mu gihugu hose haratangira urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, aho rwitezweho ibikorwa by’iterambere ry’aho batuye ndetse n’iry’Igihugu muri rusange, rusabwa kwirinda kujya mu bigare.
U Rwanda rwatangiye gahunda igera mu gihugu hose igamije gushishikariza abarezi n’abarimu kwimakaza isuku ku ishuri, ndetse bakabikomeza mu ngo zabo.
Umutoza mushya wa Rayon Sports Bruno Ferry yahagaritse rutahizamu Ndikumana Asman kubera gukina ibyo atamutumye mu kibuga ku mukino banyagiwemo na APR FC.
Imyaka 44 irashize Bikira Mariya abonekeye u Rwanda anyuze mu bakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru tariki 28 Ugushyingo 1981 harimo n’uwitwa Mukamazimpaka Nathalie.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze Cameroon ibitego 27-26 mu mukino wakinwe ku wa 11 Mutarama 2025 mbere y’iminsi micye ngo rwakire Igikombe cya Afurika kuva tariki 21 Mutarama 2025.
U Rwanda rwatanze Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF-Francophonie.
Thomas Nahimana, umupadiri wo muri Diyosezi ya Cyangugu wahunze igihugu akishora muri politiki yo gusebya u Rwanda n’iy’ingengabitekerezo ya Jenoside ubu aravugwa mu mishinga y’amayobera.
Ababyeyi bo mu Bushinwa mu Mujyi wa Shanghai, basabye gatanya nyuma yo kunanirwa kwemeranya ku izina bakwita umwana wabo w’umuhungu.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Amagaju FC yirukanye abatoza batanu bayobowe n’umutoza mukuru Niyongabo Amars nyuma yo kwandagazwa na Al Hilal SC batsindwa ibitego 8-0 mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa 11 Mutarama 2026.
Nyampinga w’Ubufaransa wa 2000 Sonia Rolland yabwiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ikwiye kureka amagambo y’ibinyoma, ahubwo igaharanira gushaka uko yakwihuza n’u Rwanda kuko byayiha imbaraga no gukomera kuko u Rwanda ari ishuri ryiza.
Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bavuga ko bakemuye ikibazo cyatumaga abashyitsi babasura bihuta, bagasubirayo batarebye neza ibyiza bitatse akarere, ndetse n’amahirwe y’ishoramari gafite.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Al Hilal SC yanyagiriye Amagaju FC ibitego 8-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa shampiyona wakinwe bwa mbere saa tatu z’ijoro mu Rwanda mu gihe wanabuzemo umuriro.
Ikipe ya FC Barcelona yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Espagne nyuma yo gutsindira Real Madrid ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma wabereye muri Saudi Arabia kuri iki Cyumweru.
Ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yagurishije Umurundi Shaban Hussein Tshabalala yari yasinyishije mu mpeshyi ya 2025, aho yaguzwe miliyoni 20 Frw na El Merriekh Bintiu izajya imuhemba ibihumbi bitatu by’amadolari.
Ikipe ya Police FC inganyije na Kiyovu Sports 0-0 mu mukino washyize akadomo ku mikino ibanza ku makipe yombi.
Ikipe ya Al Merrikh SC yanganyirije na Mukura VS igitego 1-1 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru, mbere yo kwakirwa na APR FC.
Imikino yo kwishyura muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yatangiranye itsinzi ikomeye ya Kepler women volleyball club no kongera gutsindwa kwa Police.
Hirya no hino mu Turere tw’u Rwanda, kuri iki Cyumweru habaye Siporo rusange yitabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye, mu rwego rwo kwidagadura, gusabana no kurwanya indwara zitandura.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports yongeye kwandagazwa n’umucyeba APR FC iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi Super Cup.