Inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, zafashe umwanzuro wo guca burundu akajagari kagaragara mu bucuruzi bwa kawa ngo kuko bituma abacuruzi bagongana bikaba intandaro yo kwangirika kwa kawa ari na byo bikomeza guhombya inyungu zashoboraga kwinjizwa n’iki gihingwa ngengabukungu.
Nyuma y’imyaka igera kuri ine akarere ka Rubavu kubaka isoko rya kijyambere ariko ntirishobore kurangira, inama njyanama y’akarere yemeje ko iryo soko ryegurirwa abikorera kugira rishobore kurangira, ariko ube n’umwanya wo gushishikariza abikorera kubaka ibikorwa remezo.
Ubumenyi budahagije mu gutegura imishinga ni kimwe mu bizitiye urubyiruko mu karere ka Bugesera mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari kuko umwaka ushize hafi 1/3 cy’imishinga y’urubyiruko yari yashyikirijwe ibigo by’imari ariyo yonyine yabonye inguzanyo nyuma yo kwishyingirwa na BDF.
Abaturage bubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe mu karere ka Burera, baratabaza ubuyobozi kuko ngo bamaze amezi abiri badahembwa kandi icyo gihe cyose cyarashize bakora.
Ikigo cy’u Rwanda ngenzuramikorere (RURA) cyiratangaza ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanuwe mu Rwanda, ilitiro imwe ikava ku mafaranga 1,030 igashyirwa ku mafaranga 1,010 ngo ibi ntacyo biri buhindure ku mafaranga abagenda mu Rwanda basanzwe bishyura.
Bamwe mu babona imodoka zitembereza ibicuruzwa ku giciro gihendutse ugereranyije n’ahandi zitwa ‘mobile boutique’, bakeka ko ubu bucuruzi ari akajagari ko kwishugurikira kw’abashomeri babuze imirimo, cyangwa baba bagamije guhangika abantu ibicuruzwa bigiye gusazira mu nganda no mu maduka.
Ruhango Rice Mill, uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri ruri mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana, rwahagaritswe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kubera ko rutagira ibikoresho bidahagije.
Mariya Uwimana wo muri koperative “Beninganzo” y’abasigajwe inyuma n’amateka, ikorera mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, aratangaza ko amaze kuzenguruka ibihugu byose byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba abikesha ububumbyi gusa.
Abakozi 11 bakoraga imirimo yo kubaka ku kigo nderabuzima cya Mwendo, baravuga ko bamaze amezi abiri bahagaritse akazi kubera kubura rwiyemezamirimo wabakoreshaga. Bakavuga ko muri iki gihe barya bagaburiwe n’abatuye muri aka gace.
Gahunda y’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera RPPD (Rwanda Public Private Dialogue) yatangijwe mu karere ka Burera mu rwego kurebera hamwe ibibazo bibangamiye abikorera kugira ngo bizashakirwe ibisubizo.
Abacuruzi b’inyama mu isoko rikuru rya Rwamagana bamenyeshejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kigabiro ko bahagaritswe kongera gucururiza inyama muri iryo soko kandi baravuga ko batamenyeshejwe igihe bazasubukurira imirimo yabo.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyamenyesheje ko imashini ya ‘Electronic Billing Machine (EBM)’ yatumye gukwepa umusoro ku nyongeragaciro wa TVA bidashoboka, kandi ko abacuruzi bagiye koroherwa kubarura ibyo bacuruje no kubika inyandiko ku buryo zitangirika.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije uburyo bwo gutombola ku banyamahirwe bagira umuco wo kwaka Facture bakabona ibihembo kugeza ubu bigizwe n’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri Facture yatomboye. Mu gihe kiri imbere ibi bihembo bikazaniyongeramo ama telefone, television ndetse icya rurangiza kikazaba imodoka.
Abakora ibikorwa byo gusekura isombe mu isoko rya Buhanda riherereye mu karere ka Ruhango, batangaza ko ibi bikorwa bakora bibatunze n’imiryango yabo, kandi bikaba byarabafashije kwiteza imbere.
Umujyanama akaba n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, madamu Uwitonze Odette, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/02/2014 yatangarije inama njyanama y’akarere ko Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ari cyo kigiye kwakira imisoro bityo bakaba biteze ko amafaranga avamo aziyongera.
Akarere gafatanyije n’abikorera bo mu Karere ka Gakenke bagiye kubaka ibagiro cya Kijyambere mu Murenge wa Gakenke, rizuzura ritwaye akayabo ka hafi miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko nyir’uruganda rutunganya ikawa, Bufcoffee, yabasabye kwegeranya amafaranga ibihumbi bitanu buri wese kugira ngo azabashe kuboroza ingurube, nyamara ngo hashize imyaka itatu atarubahiriza isezerano kandi we yarakiriye amafaranga.
Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Rwesero riri mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke imaze gutangira, bikaba biteganywa ko uyu mwaka uzarangira isoko ryimutse kandi ngo bikazagira impinduka nziza mu bucuruzi bwo mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko abahacururizaga.
Abafundi n’abayede bagera kuri 70 bari bamaze ukwezi bavuguruye ibyumba bine by’amashuri byo ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro barizezwa ko amafaranga yabo baba bayahawe bitarenze tariki 14/02/2014.
Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo umunsi w’abakundana wa Saint Valentin ugere ngo abacuruza imitako n’ibindi bihangano mu karere ka Gicumbi nibo babona icyashara kinshi kuri uwo munsi.
Iyo winjiye ahakorerwa ubwubatsi mu bigo bimwe na bimwe mu karere ka Ruhango, usanga abakozi benshi batagira ibikoresha bishobora kubarindira impanuka igihe bari mu kazi kabo.
Bamwe mu bacururiza mu turere twa Kayonza na Ngoma ngo basanga igiciro cy’utumashini dutanga inyemezabwishyu gihanitse, ku buryo bishobora kuzaba imbogamizi ku bucuruzi bwa bo bitewe n’uko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kibategeka gukoresha utwo tumashini.
Bamwe mu baturage bakoreye imirimo y’ubwubatsi n’abahaye ibikoresho by’ubwubatsi entreprise ECOQUEEN ihagarariwe Rwigamba Jean de Dieu barasaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo kuko hashize hafi imyaka 2 batishyuwe, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umucuruzi witwa Nzeyimana Jean Marie Vianney ukorera mu karere ka Huye yazanye imurikagurisha yateguye ku giti cye mu karere ka Nyanza rikaba rizamara ibyumweru bibiri n’igice.
Abakora ubucuruzi bw’akajagari ku muhanda mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu barasabwa kubireka bakagana udusoko bashyiriweho “selling point”. Ni nyuma y’aho abemeye bagacururiza mu dusoko twabugenewe, bagarararije impungenge zo kubangamirwa n’abacururiza ku muhanda bigatuma batagurisha uko bikwiye.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu baturiye amasoko yubatswe ariko adakorerwamo bavuga ko impamvu ituma aya masoko adakorerwamo ari imisoro kandi n’abayacururizamo batabona abaguzi kubera akajagari k’abandi bantu bacururiza mu nzira n’ahandi hatemewe.
Mu isoko rya Rugarama riri mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, hagaragamo abantu bihangiye umurimo wo gucuruza telefone zigendanwa zakoreshejwe (occasion) kuburyo ushobora kubasangana telefone igura amafaranga y’u Rwanda 1000.
Abayobozi mu ihuriro mpuzamahanga ry’abanyabugeni n’abanyabukorikori bo muri Burkina Faso basuye abanyabugeni bo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kujya bitabira imurikagurisha ribera muri icyo gihugu kuko iyo abantu baje muri iryo murikagurisha baba bashaka ibintu byo mu Rwanda cyane.
Abakozi 11 bakoraga isuku mu kigo cy’imyuga cya Kavumu kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barashinja rwiyemezamirimo witwa Agaba Sylvan kuba yarabambuye amafaranga y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2013.
Abaturage bubatse imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera ndetse n’abandi baturage batanze ibikoresho kuri Entreprise EMMR barayishyuza miliyoni zikabakaba 40 z’amafaranga y’u Rwanda baheraniwemo na rwiyemezamirimo ndetse n’akarere.