N’ubwo abantu benshi bamenyereye izina ry’akabari nk’ahantu hacururizwa inzoga, mu karere ka Gicumbi ho hatangijwe kumugaragaro akabari k’amata mu rwego rwo gukangurira abaturage kujya kuhagura amata kugirango indwara zikomoka ku mirire mbi zicike.
Abaturage bakunda kurema isoko rya Cyabaga riba buri munsi mu masaha y’ikigoroba barifuza ko bahabwa umunsi umwe mu cyumweru ryajya riremeraho. Ubuyobozi bw’Akagali ka Cyabayaga bwo butangaza ko iki gitekerezo kigiye gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.
Bamwe mu bashoferi batwara imodoka za minibus zizwi ku izina rya twegerane, bavuga ko hatagize igikorwa ngo hagire ikigabanuka ku misoro bavuga ko ari myinshi bashobora kuva mu muhanda bagasubira ku isuka kuko ntacyo bacyunguka.
Mu gihe ku biro by’abakozi ba Leta ndetse n’amabanki mugi wa Butare hiriwe hafunze uyu munsi tariki 1/5/2014, mu maserivisi atangwa n’abikorera ho abantu bakoze bisanzwe ku buryo utamenya ko ari umunsi wa konji nk’uko abantu bakunze kubivuga ku munsi wagenewe ikiruhuko.
Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gerard, arabeshyuza amakuru amaze igihe avugwa ko yaba atekesha amavuta y’ingurube ibyo kurya bicururizwa kuri Nyirangarama mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) kiributsa abacuruzi ko gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo bibafasha mu kudata umwanya n’amafaranga y’inyongera mu gukenera izo sirivisi, rikanabafasha gukurikirana ubucuruzi bwabo batibeshya.
Abacururiza mu bice bitubakiye by’amasoko ya Kayonza ari mu mirenge ya Mukarange na Kabarondo bavuga ko babangamiwe cyane muri ibi bihe by’imvura, kuko banyagirwa ndetse na bimwe mu bicuruzwa bya bo bikangirika igihe bagerageza kubyanura imvura ibari ku mugongo.
Nyuma y’aho bamariye kubona gare igezweho yo gufatiramo imodoka, abaturiye gare ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe barashishikarizwa gukorera mu mazu ari muri iyi gare mu rwego rwo kuyiteza imbere hame no kwakira abagana iyi gare.
Imyaka ibaye ine bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bategereje kurenganurwa ngo bishyurwe imtungo yabo yangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession).
Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA), cyatangije igikorwa kizamara amezi atatu, cyo kubaza abacuruzi niba nta mbogamizi bafite mu gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi za Electronic Billing Machine (EBM); kuko kudatanga fagitire y’iyo mashini byatangiye guhanirwa guhera muri uku kwezi kane.
Bamwe mu baturage barema isoko rya Kivuruga ubusanzwe rirema kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu, bavuga ko batishimiye uburyo akazi kabo k’ubucuruzi kabangamirwa n’imvura bitewe n’uko isoko ryabo ritubakiye.
Abahagarariye za Banki zitandukanye zikorera mu Rwanda bamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) itariki ntarengwa ya 15 Gicurasi 2014 yo kuba abishyura imisoro bose bagomba kuba bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura iyo misoro batiriwe bajya gutonda imirongo kuri Banki.
Rwiyemezamirimo ukorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro witwa Raphael Nsabiyumva w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko ahantu habiri hatandukanye yakoreraga hafunzwe guhera tariki 01/04/2014 kubera ko ngo hari ibisabwa atujuje, ariko we akavuga ko byakozwe n’umuntu umwe ku nyungu ze bwite.
Abarundi baturutse muri komine ya Gashikanwa mu ntara ya Ngozi, bari mu karere ka Ruhango aho baje kwigira ku bikorwa remezo cyane cyane ku masoko y’amatungo n’uko asoreshwa, kugirango nabo bibafashe guteza imbere ibikomoka ku matungo yabo.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, agaragarizwa igishushanyo mbonera cyakozwe na Minisitere y’ibikorwa remezo cyerekeranye no guteza imbere ubucuruzi bwo ku mupaka w’u Rwanda na Congo yagaragaje ko kidahuza n’icyakozwe ku mushinga wa Kivu belt.
Abakora igendo z’indege mu karere ka Rusizi biganjemo abacuruzi barishimira ko RwandAir yabagejejeho indenge nshya. Batangaza ko kubona iyo ndege bisubije ibibazo bahugaraga nabo, aho baburaga uko batwaba ibyo baranguye i Kigali kandi basabwa kwihuta.
Minisitri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, atangaza ko kuva mu ntangiriro za 2015 gahunda yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato izwi nka “Hanga umurimo” izegurirwa uturere tukaba ari two tuzajya tuyitegura.
Icyambu cya Dar Salam muri Tanzania, kigiye gushyirwaho indi gasutamo ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y;Iburasirazuba (EAC), nyuma yo kubona ko iyo ku cyambu cya Mombasa muri Kenya yashobotse.
Mu gihe abaturage bakoze imirimo yo kubaka laboratoire ebyiri zo kwigishirizamo amasomo ngiro ku ishuli ryisumbuye rya SOPEM Rukomo bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere uburezi (REB) buvuga ko bitarenze impera z’uku kwezi iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti.
Abacuruza ibiribwa bitandukanye mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabarenganura kuko birukanwe aho bari basanzwe bakorera mu buryo bubatunguye kandi isoko rusange bakoreragamo mbere riracyari kubakwa.
Kubera ikibazo cyo kutagira sitasiyo zihagije zicuruza ibikomoka kuri peteroli, bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke bahisemo kuyicuruza mu majerekani kandi ibyo bifatwa nko gucuruza magendu.
Urubyiruko rwo mu Rwanda rwiyizera ku mpano rurahamagarirwa kuzamura amahirwe yabo yo kwihangira umurimo bifashishije impano zabo, bitabira amahushanwa sosiyete INDIAFRICA iri gutegura, azaba agamije kureba abahiga abandi bagahabwa amahirwe.
Nyuma y’uko abasora bo mu Karere ka Huye bagaragarije abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) ko batishimira kuba iki kigo kibandikira mu ndimi z’amahanga kandi hari abatazumva, RRA yabamenyesheje ko guhera tariki 15/04/2014 inyandiko z’iki kigo zose zizaba ziboneka no mu rurimi rw’Ikinyarwanda
Abanyarwanda bagemuraga ibiribwa mu mujyi wa Bukavu muri Congo bamaze iminsi ine babujijwe kongera kwambutsa ibyo bacururizagayo. Abayobozi ba Bukavu ngo babwiye ab’u Rwanda ko Abanyekongo bazajya biyizira kubirangura mu mujyi wa Kamembe ku ruhande rw’u Rwanda igihe bazabikenera.
Nta rwego rwa leta cyangwa ikigo cya leta gikwiriye gutangaza isoko kidafite ingengo y’imari yo kuryishyura kuko biri mu biteza igihombo ba rwiyemezamirimo kandi ngo uzajya agira uruhare mu gutinda kwishyura rwiyemezamirimo azajya abiryozwa.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority, cyagaragaje impungenge ko abamaze kugura imashini za kijyambere zitanga inyemezabuguzi bita EBM, Electronic Billing Machine bakiri ku kigero cya 32% gusa by’abagomba kuzikoresha, mu gihe iminsi ntarengwa yo gutangira kuzikoresha isigaye ari icumi gusa.
Mu gihe imirimo yo kubaka isoko rigezweho rya Rwesero yari imaze amezi asaga abiri itangiye mu rwego rwo kwimura irindi ryari rimaze igihe ricururizwamo ariko rishaje, kuri ubu ntirigikomeje nk’uko byari byateganyijwe kubera hajemo ikibazo.
Mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, hateye Kawa ihinze ku buso bwa hegitari zigera kuri 3. Iyi kawa ngo yatewe mu gihe cy’abakoloni muri “Shiku”, abayitaho bakaba bavuga ko mbere zari zarabagize abakungu, ariko kuri ubu bakaba nta nyungu bakuramo.
Abagize ishyirahamwe COAME rikora ububaji mu karere ka Rubavu ryari risanzwe rikorera Mbugangari rikaza kwimurirwa ahubatse isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ritaruzura, bavuga ko amasezerano bagiranye n’akarere adashyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke basigaye bitabira ubucuruzi buri gukorwa inyuma y’isoko no mu minsi itari iyi soko kandi bukitabirwa cyane.