Abari mu ruhererekane rwo kongerera agaciro impu n’ibizikomokaho, basanga gukorera hamwe bizatuma banoza ibyo bakora, kuko kuba ba nyamwigendaho byatumaga batunguka kuko hari impu zangirikaga kubera kubura isoko.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine yavuze ko insanganyamatsiko y’imurikagurisha mpuzamahanga rya ’Osaka Expo 2025’ rihuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 cyo kugira Abanyarwanda bafite imibereho myiza ndetse rikazaba umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga aho Igihugu kigana.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangije ubufatanye n’Ikigo Pan-African Payment and Settlement System (PAPSS), gifite ikoranabuhanga rifasha abakiriya b’iyi banki kohererezanya amafaranga n’abandi bakiriya b’amabanki yo muri Afurika.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye, umaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko mu Mujyi wa Goma nta ngaruka byagize ku bucuruzi bw’u Rwanda.
Abacururizaga mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Mahama, ndetse n’impunzi zakoreraga ubucuruzi imbere mu nkambi barashimira ubuyobozi bwabubakiye inzu y’ubucuruzi, yatumye ibicuruzwa byabo birushaho kugira ubuziranenge ndetse n’umutekano, batandukana n’igihombo bahuraga na cyo.
Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Straton Habyarimana, yasobanuye uburyo ibicuruzwa henshi ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko bishobora kurushaho guhenda ndetse bimwe bikabura, bitewe n’amatwara mashya ya Donald Trump ugiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK), buratangaza ko bwatangije gahunda yorohereza ababyeyi babishaka kandi babyifuza kubona inguzanyo y’amafaranga y’ishuri, guhera muri iki gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abakora ubucuruzi basaba abaguzi kubishyura mu madolari cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bagomba kubihagarika burundu.
Abarema isoko ry’ahitwa mu Ryabazira, bavuga ko bakomeje kuba mu ihurizo ry’uko ibicuruzwa byangirika mu gihe cy’izuba n’icyimvura nyinshi, kubera ko ritubakiye; bikaba bikomeje kubashyira mu gihombo, yaba ku ruhande rw’abaricururizamo ndetse n’abaguzi ubwabo, bakifuza ko ryubakwa.
Ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (RFDA), n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA) bizajya bimara imyaka itanu, aho kuba imyaka itatu.
Mu gihe muri iyi minsi abantu bari bishimiye igabanuka ry’ibiciro ku biribwa bimwe na bimwe nk’umuceri, birayi, amashaza, inyanya n’ibindi, kwitega ko hari buhahe abantu benshi byatumye ibiciro bizamuka.
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Engie Energy Access Rwanda yashyiriyeho abayigana poromosiyo yabafasha gutunga smartphone zigezweho badahenzwe.
Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, rwateguye imurikagurisha ryo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, kugira ngo rizafashe abazaryitabira kuruhuka no guhaha biboroheye muri izi mpera z’umwaka.
Akanyamuneza ku maso y’Abanyamusanze ni kose by’umwihariko kuri bamwe barya ari uko bahashye, nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi cyamanutse bigera kuri 450Frw ku kilo, bivuye kuri 800Frw byariho mu mezi abiri ashize.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba rishobora guhabwa rwiyemezamirimo urikoresha kuko abaturage ubwabo batarikoresha uko bikwiye.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda bakorera ubucuruzi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zidindiza ubucuruzi bwabo, bagasaba ko inzego bireba zagira icyo zikora bigakemuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bufite ikibazo cy’ibicuruzwa biborera ku mupaka hakabura aho kubyerekeza kubera kubura ubushobozi bwo kubyangiza.
Muri Kigali Convention Centre hatangijwe Inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika.
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho Lisansi yavuye ku mafaranga 1,629 kuri litiro igashyirwa ku 1,574 Frw ikaba yagabanutseho amafaranga 55 kuri litiro imwe, naho mazutu litiro iva ku mafaranga 1,652 ishyirwa ku 1,576 ikaba yagabanutseho amafaranga 76 kuri litiro imwe.
Binyuze mu masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeri 2024, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yihariye yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bihurijwe hamwe.
Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibiciro muri rusange mu Rwanda byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga 2024 ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize wa 2023.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yayoborwaga na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, iri muri eshatu zahawe abaminisitiri bashya muri Guverinoma, nyuma yo kunengwa kurangarana abahinzi b’umuceri wa Bugarama muri Rusizi.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 27 ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda muri rusange ndetse n’Urugaga rw’Abikorera by’umwihariko, babahaye umwanya bakamurikira abaturarwanda ibyo bakora.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho ririmo umunyabugeni uri kumurika ibihangano avana mu bisigazwa by’ibiti.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho abacuruzi b’ibikoresho byo mu gikoni bazanye amasafuriya bavuga ko ahisha vuba kandi agakoresha umuriro muke w’amakara, gaz cyangwa amashanyarazi.
Abaturage bitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 27 ririmo kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, batangaje ko bashima uburyo bw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugura amatike yo kwinjira.
I Kigali hakomeje kubera imurikagurisha mpuzamahanga(Expo), kuva tariki 25 Nyakanga kugeza tariki 15 Kanama 2024. Ni imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) rikaba ririmo ribera i Gikondo aho risanzwe ribera buri mwaka.
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), rwatangaje ko rubona abazitabira imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2024) bashobora kuba benshi, kubera iyo mpamvu bagasabwa kwigurira hakiri kare amatike bataragera ku irembo aho bayasabwa, mu rwego rwo kwirinda umubyigano no kuhatinda.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) rurahamagarira Abaturarwanda kuza guhahira mu imurikagurisha mpuzamahanga(Expo) risanzwe ribera i Gikondo buri mwaka, rikaba ritangira kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga kugeza tariki 15 Kanama 2024.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.