My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 1430 )

Muraho ndabashimiye cyane njye ndikwibaza icyo ministry of Defense icyo itekereza kubanyarwanda bafite ubumuga bwo mumutwe basezerewe mugisirikare aho usanga abenshi basa naho bataye ubwenge kandi ntawo kubitaho ndetse namahirwe reta itanga zimwe ntibabimenye. Usanga ari bo murikigihugu bibayeho nabi nkaba nasabagako bakongera ubuvugizi kumiryango yabo ndetse bakamenya burumwe amakuru yr

mugabo Benjamin yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Mutubwirire REB bige kumushahara wa mwarimu utaryanye n’igihe tugezemo ,murakoze.

NZAHABWANIMANA JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Birababaje kubona umuntu ategerwa mu nzira agakubitwa akanamburwa yabimenyesha ubuyobozi bukabifata nkaho nta cyabaye ibi byabereye mu kagari ka Kagasa umurenge wa Nyamugari akarere ka Kirehe kugeza n’aho uwakoze icyaha atoroka kubera uburangare bw’ubuyobozi bw’akagari.

semana erise yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Bayobozi mukomereze aho.

Daniel Habimana yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

kuki GICUMBI abayobozi bayo baterekana contacts zabo kuri website ya Gicumbi? ubwo se twababona gute mubyukuri!!!!!!!!!!!1

alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

abayobozi banyabihu badahwema guteza abagenerwa bikorwa babo nibakomerezaho

bakunda david yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Twishimiye cyane umuyobozi mushya w’akerere Ka Gasabo, Nakunze intego n’imbaraga nyinshi akomeje gushyira mukurwanya Ruswa yabaye karande mubanygasabo.

Jacques KARUMUNA yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

kuberiki nyamasheke abantu barikwiyahura cyane haribibazoki? Abayobozi babikurikirane

harerimana jean claude yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Mutubariza company yitwa Goriland ukuntu ikodesha imodoka z’abantu ntibishyure kandi yarishyuwe.

nyamibwa yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Mwaramutse,turabashimira kubwo amakuru mutugezaho muturere, ariko NYAMASHEKE naho nimutugereho.Murakoze.

Leo Fidele yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Mwaramutse neza? Mbere na mbere tubanje kubashimira kubwamakuru mutugezaho abagezweho buri munsi. Tukaba twabasabaga ko mwakongeramo imbaraga cyane cyane ayohanze kko atugora kuyamenya ndetse naya sport. Murakoze mugire akazi keza.

Tuyisingize raphael yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Nifuzaga Ko niba twiyemeje kubaka abanyarwanda kugirango duteze imbere igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange haribyo umurenge wa nyamiyaga bibagiwe:guhuza abaturage kubyerekeranye n’umuco nyarwanda(kureba impano abaturage bafite:urugero nk’indirimbo za cyera ...),competition y’imikino hagati y’imidugudu cg utugali.kuko nabonye kubaka igihugu aruguhera mumidugudu.

Hatangishaka Vedaste yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka