Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bitangaje kuba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uhuje ibihugu bigize umugabane wose ushobora gusigwa icyasha, ukisanga mu bibazo biturutse ku muyobozi wawo, umaze igihe kitagera no ku mezi abiri awuyobora.
Umwongereza uzwi cyane mu bijyanye n’ibidukikije witwa David Attenborough, agiye gushyira hanze filime mbarankuru igaruka ku ngagi zo muri Pariki y’u Rwanda y’Ibirunga yise "A Gorilla Story: Told by David Attenborough".
Igihugu cya Danemark, cyahoze kiri ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri kuva mu 2011, cyafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura icyerekezo mu burezi mu kurengera abana hafatwa umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya telefoni zigezweho (smartphones), imbaraga zishyirwa mu gushora amafaranga mu kugura ibitabo.
Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndi hano’, yakoranye n’umuhanzikazi w’umunyamerika Kimber Terry, ikaba iri mu zigize Album nshya ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Abahagarariye inyungu za gisirikare z’ibihugu byabo mu Rwanda (Defence Attachés) basobanuriwe uko umutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere wifashe, ndetse bagaragarizwa n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu butumwa bw’amahoro bushingiye ku mikoranire ya gisirikare (…)
Umuraperi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka Maître Gims yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.
Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) bahuriye mu Karere ka Karagwe mu Nama ya 15 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka, igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bwa Volkswagen Group Africa bwanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko igiye guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda, buhamya ko ibimaze iminsi bivugwa nta shingiro bifite.
Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yavuze ko igihe kigeze buri muturage wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho yaba aherereye hose haba mu buhungiro cyangwa imbere mu gihugu ahaguruka akarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwamaze kwigarurira Igihugu cyabo.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Guinea ryasabye ko Maroc yamburwa igikombe cya Afurika cyo mu 1976, ivuga ko ibyatumye Senegal yamburya icya 2025 bitewe n’uko abakinnyi bivumbuye bakava mu kibuga umukino ugikomeje, Maroc nayo yabikoze mu mukino wa nyuma wabahuje wagombaga kugena uwegukana igikombe.
Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, wizihijwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026, abasaba ko uyu munsi ukwiye gukomeza kubibutsa kugira indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubumuntu.
Umusaza Ngombwa Timothée wahimbye indirimbo nyinshi zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nka ‘Ziravumera’ yitabye Imana afite imyaka 80. Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.
Uwasoma uyu mutwe w’inkuru yagirango ibi si impamo! Ariko nyamara abashakashatsi babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye ko hari ibintu bitangaje ku mbeba z’ingabo abantu benshi batazi ko bibaho kuko nubwo ari inyamaswa nto cyane, ubuzima bwazo burimo amabanga n’imyitwarire itangaje.
Mu gace ko mu misozi mu mashyamba yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye ikintu kidasanzwe cyatumye abashakashatsi batekereza kabiri ku bwenge bw’ibisiga abenshi bazi ku izina ry’ibikona nyuma y’uko bavumbuye ko hari ibikorwa bikora bijya gusa nk’aho bihuriyeho n’abantu.
Itsinda Maranatha Family Choir rikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yitwa ’Ubunini’ ikubiyemo ubutumwa bufasha abantu kugira imbaraga zo kwizera mu bihe bibakomereye.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire mu ruzinduko arimo muri Sénégal, yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yamugeneye.
U Rwanda rwagaragaje ko amasezerano rwagiranye n’u Bwongereza ajyanye no kwakira abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro yari ajyanye na politiki yarwo isanzweho kandi imaze igihe kirekire yo kurengera ubuzima bw’impunzi bikajyana no kuzifasha mu mibereho n’iterambere ry’ubukungu mugihe Ubwongereza bwayafashe nk’ayo gukemura (…)
Mu birori bya Academy Awards byabaga ku nshuro ya 98 byabaye ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, umukinnyi wa filime Michael B. Jordan yegukanye igihembo cye cya mbere cya Oscar mu cyiciro cy’Umukinnyi Mwiza wa Filime (Best Actor).
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, asanga kuba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ugiye guhagarika inkunga watanganga mu bikorwa by’ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, bidakwiye kuba ikibazo kuko n’ubundi u Rwanda rutanga ibirenga inshuro 10 z’amafaranga yatangwaga.
Igice gakondo cy’imyidagaduro mu Rwanda ni kimwe mu bitaritabirwa muri iki gihe, ahanini bitewe n’uko usanga kidakunze kubonekamo amafaranga ashobora gutunga uwagihitamo nk’umwuga wa buri munsi.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ku mugaragaro ko Ikipe ya RSSB Tigers Basketball Club ari yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riteganyijwe kuba ku nshuro ya Gatandatu, nyuma y’aho APR Basketball Club ifashe icyemezo cyo kutazaryitabira.
Mu nama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum) Banki ya Kigali yamuritse ku mugaragaro urubuga rwa ‘BK Open API’, rugenewe abakora porogaramu zifasha ibigo mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari guhuza serivisi zabyo n’iz’iyi banki.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha - RIB rwafunze Sebahizi Jean Chrysostome na Twagirayezu Jean Marie Vianney bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron baganira ku mubano mwiza kandi ubyara inyungu hagati y’ibihugu byombi.
Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Rusanga n’Izayo’, aho yafatanyije na Layan Mpano, umunyamuziki gakondo w’ahazaza heza mu rugendo rw’iyi njyana.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2026 mu Rwanda hateraniye Inama ya Kabiri yiga ku bucuruzi n’ubufatanye hagati yarwo n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na Baltic, ihuje abagera kuri 250 baturutse mu nzego zitandukanye hagamijwe kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ubuzima (…)
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Soraya Munyana Hakuziyaremye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa Banki Nkuru z’ibihugu kugira ngo hareberwe hamwe imbogamizi mu nzego zitandukanye cyane cyane ibijyanye n’amategeko bishobora gutuma hari ibitagerwaho neza nk’uko bikwiye.
Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘BABA’, indirimbo yibanda ku gushimira Imana ku mirimo yakoze mu buzima bwe no ku rukundo rwayo rutajya rumusiga mu bihe bitandukanye yanyuzemo.
Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umugore wahagurutse yiyemeza gufatanya umwuga wo kuririmba no gutunganya indirimbo mu rwego rwo gutinyura abandi bakobwa bagenzi.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo azakorera i Buruseli mu Bubiligi kigamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.