Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangaje ko ryakuyeho ibihano byari byarafatiwe abakinnyi Ntore Habimana na Mpoyo Axel Olenga nyuma yo kwakira amabaruwa yabo asaba imbabazi no kugirana ibiganiro n’ikipe ya APR BBC basanzwe bakinira.
Gufata inkari igihe kirekire ni imyitwarire igaragara ku bantu benshi, cyane cyane ababa bahugiye mu kazi cyangwa bari mu ngendo zitabemerera kubona aho bihagarika ku gihe. Nubwo hari ababifata nk’ibisanzwe, ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwerekana ko bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima, zirimo iz’igihe gito (…)
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yongereye igihe cy’ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd kugeza ku itariki ya 30 Nyakanga 2026.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Afurika igomba kwihutisha impinduka igana ku burezi bushingiye ku bushobozi (competency-based education), bushyigikiwe n’ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, abikorera n’inzego z’amashuri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no kongera imbaraga z’ubukungu, ashimangira ko Afurika ifite amahirwe akomeye yo gutanga umusanzu mu bukungu bw’ikoranabuhanga ku Isi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Genève mu Busuwisi aho ateganyijwe gutanga ijambo nyamukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026.
U Rwanda rwagaragaje ko rufite intego yo kuba igicumbi cyo guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, aho ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, buzifashishwa nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi no guhanga ibishya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, mu ruzinduko akomeje kugirira muri Israel yasuye umuryango Save a Child’s Heart ukorera mu bitaro bya Wolfson Medical Center ukaba umaze n’igihe kirekire ukorana n’u Rwanda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo nshya mpuzamahanga ishinzwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ry’Itumanaho ku Isi (ITU).
U Rwanda na Israel byashyize umukono ku masezerano agamije kwagura ubufatanye mu nzego z’iterambere, guhanga udushya ndetse n’uburezi.
Itsinda ry’Abanyehuri b’Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ry’imibare rihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika (Pan African Mathematics Olympiad -PAMO 2026) ryaberaga i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire, basoje iri rushanwa iri ku mwanya wa 12 mu bihugu 26 byaryitabiriye.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko amarushanwa y’Igikombe cyo kwibohora mu Ngabo z’u Rwanda, arenze kuba amarushanwa gusa, ahubwo ko ari n’uburyo bwo kwizihiza umurage w’ubutwari, ubwitange no guharanira gutsinda byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda.
Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra ku wa 04 Nyakanga 2026, yitabiriye ibirori byo kwizihiza #Kwibohora32 byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu.
Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gushyigikira ubutumwa Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukorera mu Majyaruguru y’icyo Gihugu.
Rutahizamu akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse n’ikipe ya Al-Nassr yo muri Shampiyona ya Arabie Saoudite (Saudi Pro League) yatangaje ko iki gikombe cy’Isi 2026, aricyo cyanyuma azaba akinnye.
Kuri uyu wa Gatandatu, abaturage b’Akarere ka rubavu ndetse n’abaturutse hakurya mu Gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bitabye karame ku bwinshi igitaramo cy’umunsi wa nyuma w’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026, cyabereye kuri Stade Umuganda.
U Rwanda rwongeye gutera intambwe ikomeye mu gushimangira umutekano mu by’ingufu, nyuma y’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, Rwanda National Energy Company (RNEC), gisinyanye amasezerano n’ikigo cyo muri Tanzania, Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), agamije gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya (…)
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’inzobere mu by’imitekerereze ya muntu bwerekana ko gukurana n’abavandimwe b’abakobwa, bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuhungu arushaho kuba umunyampuhwe, uzi gutega amatwi abandi no kubana neza n’abamukikije.
Ikibazo cy’umubyibuho ukabije kiri kwiyongera mu Banyarwanda, by’umwihariko mu bagore kurusha abagabo.
Iserukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rigamije guteza imbere no gusigasira umuco Nyarwanda, rigiye gutangira ku mugaragaro ku wa 08 Nyakanga 2026 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nka Pyramidal Garden.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Prof. Claude Mambo Muvunyi yagizwe Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi n’ibiri mu nzira y’amajyambere mu guteza imbere igeragezwa ry’imiti (European & Developing Countries Clinical Trials Partnership – EDCTP).
Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu na Belarus, bateguye Irushanwa rya Kwibohora ku nshuro ya 32 ryabereye ku kibuga cy’imikino cya Kaminuza ya RUDN.
Nzabonariba Sylvie, washinze Sylvie In Kitenge Fashion Ltd, yavuze uburyo amaze gutera intambwe ifatika mu bucuruzi bwe kuva yatangira kwitabira Expo Mpuzamahanga mu mwaka wa 2020, agaragaza ko ari imwe mu nkingi zamufashije gutera imbere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo, Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ku mpinduka zifatika amaze kugeza kuri uyu muryango muri Manda ebyiri amaze awuyobora.
Inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council) yemeje raporo y’ibyavuye mu isuzuma rya kane u Rwanda rwakozweho muri gahunda ya Universal Periodic Review (UPR), igamije guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Jose Chameleone yavuze ko adashyigikiye kuba umuhungu we, Abba Marcus akoresha ibiyobyabwenge ariko ashimangira ko kumuciraho iteka atariyo nzira nziza kurusha kumuganiriza no kumugira inama yo kubireka.
U Rwanda n’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri byashyize umukono ku nyandiko ngenderwaho igamije guteza imbere umushinga mu by’ingufu za Nikeleyeri hifashishijwe inganda nto z’ingufu za Nikeleyeri (Small Modular Reactors – SMR).
Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 30 Kamena, yishimiye umukinnyi ukomeye wa Basket ball uherutse kwinjira muri Shampiyona ikomeye kuri iyi si, NBA.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamana, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yafashe ibyemezo bikomeye bigamije kunoza uburyo bwo gutanga imisoro no gufasha abaturage n’abikorera kurushaho kwiteza imbere.
U Rwanda rugiye gutangira gahunda nshya yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bikozwe hagati ya Leta ebyiri (Government-to-Government), mu masezerano y’ubufatanye n’Igihugu cya Oman, guhera mu kwezi kwa Kanama 2026.