Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), François Twagirumukiza, yasabye abikorera bose mu Rwanda kwitegura neza amahirwe azava mu ihuriro rikomeye rya Africa CEO Forum, ashimangira ko ari urubuga rukomeye ruhindura ejo hazaza h’ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira uri mu bamaze kubaka ibigwi mu kuvanga imiziki mu Rwanda, yasubije Abarundi bakibabajwe n’uko yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ababwira ko bamumenye kubera u Rwanda kandi ko umwanzuro yafashe adateze kuwicuza.
Mu myaka myinshi ishize, abantu benshi bakomeje kujya bumva no kwizera inkuru nyinshi zivuga ko umuntu akoresha gusa 10% by’ubwenge bwe, bityo ko aramutse abashije gukoresha 100% byabwo yakora ibintu bidasanzwe. Icyakora, abashakashatsi mu bya Neuroscience bagaragaje ko izi nkuru ari ibihuha cyane ko zishingiye ku myumvire (…)
Filime mbarankuru ivuga ku buzima bw’Ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda yiswe “A Gorilla Story: Told by David Attenborough” yakozwe na David Attenborough yashyizwe ku rubuga rwa Netflix. Iyi filime yashyizwe kuri Netflix ku wa Gatanu tariki 17 Mata 2026.
Imwe mu Filime y’uruhererekane yakunzwe cyane mu Rwanda guhera mu myaka ya 2010, Zirara Zishya, igiye kongera gukorwa nyuma y’imyaka igera kuri 17 yari ishize ihagaritswe gushyirwa hanze bitewe n’igihombo cyatewe n’imikorere y’abayitunganyaga.
Hirya no hino ku Isi, haracyagaragara ibikorwa bibangamiye uburenganzira bw’abakobwa n’abagore, hamwe usanga hari ibihugu bikibatsikamira rimwe na rimwe kubera umuco cyangwa n’indi myizerere y’amadini.
Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, abagera hafi ku 100 batwara abagenzi bamaze guhanirwa kubahenda bazamura ibiciro.
U Rwanda n’Ikigo cyo mu Busuwisi gikora imiti, Sandoz byasinyanye amasezerano azafasha Igihugu kubona no gukora imiti itandukanye irimo ibinini n’ivura kanseri. Ku ikubitiro, u Rwanda ruzahabwa ubwoko bw’imiti igera kuri 60.
Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou NGuesso uherutse kongera gutorerwa kuyobora icyo Gihugu muri Manda ya Gatanu. Yamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya yatorewe.
Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ikaba n’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze muri gahunda ya #VisitRwanda, nyuma yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League ndetse ayifuriza amahirwe masa mu cyiciro gikurikira.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri Brazil mu Mujyi wa São Paulo, herekanywe Filime Nyarwanda Beyond the Genocide yakozwe n’Umunyarwanda Zion Sulaiman Mukasa Matovu, igaragaza inkomoko y’amacakubiri, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’urugendo rurerure rwo (…)
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bakomeye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Dr Jose Chameleone, Harmonize wo muri Tanzaniya ndetse n’itsinda rya Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda n’Isi mu guha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside.
Filime Nyarwanda ’Ben’Imana’ igaruka ku budaheranwa bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatoranyijwe kwerekanwa muri ’Cannes Film Festival’, iserukiramuco rikomeye ku isi, bigaragaza intambwe ikomeye ku ruganda rwa sinema mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Shimada Tomoaki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, yashimye ubudaheranwa u Rwanda rwagaragarije Isi yose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa rugaharanira kongera kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye.
Ukraine yifatanyije n’u Rwanda, Abanyarwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu guha icyubahiro no kunamira inzirakarengane zose zahitanywe n’ayo mahano yaranze ikiremwamuntu.
Inzego z’ Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umutekano muri Mozambique zifatanyije n’Inzego z’Umutekano za Mozambique, abayobozi ba Leta ndetse n’abahagarariye Sosiyete ya TotalEnergies, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umujyi wa Kentwood, muri Leta ya Michigan mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yabwiye amahanga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda bidahagije kuko bisaba kwigira ku mateka y’ibyabaye ndetse no kurengera abarokotse.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahashyinguwe abarenga ibihumbi 100 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Beyoncé Knowles-Carter yamaze kwinjira ku rutonde rwa Forbes rw’abaherwe bafite umutungo ubarirwa muri Miliyari z’Amadolari, nk’uko byatangajwe mu rutonde rwa 2026.
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa bwabo bwa Pasika bageneye abakristu, babasabye kuba abahamya b’ukuri ba Kristu wazutse, by’umwihariko mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo no mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere yitabiriye imikino ya Basketball Africa League, yakoze amateka yo gutsinda imikino ine yikurikiranya nyuma yo gutsinda Dar City amanota 104-92.
Umujyi wa Buruseli ugiye kwakira umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe mu gitaramo ’Umuyoboro 25 Concert’ cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki.
Mu kinyejana cya 19, mu bitaro byo mu Mujyi wa Vienna muri Austria, habaye ikibazo gikomeye cy’ubwiyongere budasanzwe bw’imfu z’abagore bapfaga nyuma yo kubyara ariko ndwara yabahitanaga yari itaramenyekana.
Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) byageze ku masezerano mashya binyuze muri gahunda ya Extended Credit Facility (ECF) agena inkunga nshya ya miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 300 Frw) azakoreshwa mu gihe cy’amezi 38 mu gufasha Igihugu gusigasira ubukungu.
Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha - IRMCT, Abubacarr M. Tambadou ejo yasuye igororero rya Nyanza ririmo n’abafungiwe ibyaha bya Jenoside boherejwe n’uru rukiko yishimira imibereho yabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Les Leopards) nyuma yo kubona intsinzi yayihesheje itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’imyaka 52.
Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru - Amavubi ryagaragaje imyitwarire "ritishimiye" ku bari bashinzwe umutekano kuri Sitade Amahoro, nyuma y’Umukino u Rwanda rwegukanyemo intsinzi.
Mu murwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi, Bujumbura, kuri uyu mugoroba humvikanye urusaku rukomeye rw’ibiturika, nk’uko byatangajwe n’imbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Masai Ujiri, umwe mu banyabigwi mu buyobozi b’umukino wa basketball, binyuze mu kuba yarabaye Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, yatangajwe nk’umwe mu banyamigabane b’ikipe nshya ya Toronto Tempo, igiye gukina muri shampiyona y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA).