Madamu Jeannette Kagame, ari kumwe na Bill Gates, washinze kandi akaba n’Umuyobozi wa Gates Foundation, bitabiriye ibiganiro byiswe Paul E. Farmer Butaro Dialogues on Health Equity and Innovation, urubuga mpuzamahanga rugamije guteza imbere ubuvuzi rusange no gushishikariza udushya mu rwego rw’ubuzima.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, yambitse Umudari w’Ishimwe Abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 nyuma yo gusoza umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu, umuhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ari kumwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, bakiriye Bill Gates, washinze akanayobora Umuryango wa Gates Foundation, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakuru y’Ubuzima (National Health Intelligence Center - NHIC).
Mu nama mpuzamahanga yiga ku kunoza umutekano wo mu muhanda iri kubera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, yakiriye i Kigali umunyemari akaba n’umushoramari mu bikorwa by’iterambere, Bill Gates, washinze akaba anayobora Gates Foundation.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, i Muscat mu Bwami bwa Oman, hatangijwe ku mugaragaro ingendo z’indege za sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere itwara abantu ku giciro gito, SalamAir, zizahuza Muscat na Kigali.
Umuherwe Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko urugendo rw’u Rwanda rutangaje nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda batuye muri Mali mu Mujyi wa Bamako, kuri iki cyumweru bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza isabukuru ya 32 yo Kwibohora, mu gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye Guverinoma ya Mali, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko ubuhanzi burenze kuba imyidagaduro gusa, ahubwo ko ari igikoresho gikomeye gifasha abantu gukira ibikomere, kwimakaza kwiyumvanamo, ndetse no kubaka ahazaza buri wese ahuriyeho n’undi.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika bakorera mu Bitaro by’u Rwanda byo ku Rwego rwa kabiri (Level 2+ Hospital) no mu mutwe wa Battle Group kuri uyu munsi bakoze igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu Igororero rya Bria, aho bavuye abagororwa barenga 80.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yifatanyije mu kababaro n’Igihugu cya Djibouti kubera urupfu rwa Hassan Omar Mohamed Bourhan, wari Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihembwe cya Kabiri cya 2026, isoko ry’umurimo mu Rwanda rikomeje kugaragaza impinduka nziza, aho umubare w’abafite akazi wiyongereye mu gihe ubushomeri bugenda bugabanuka ugereranyije n’imyaka ishize.
Mu gihe Isi y’umupira w’amaguru iri guhanga amaso impano idasanzwe ya Lamine Yamal, ifoto ya kera imugaragaza akiri uruhinja ari mu maboko ya Lionel Messi yongeye kugarukwaho cyane, ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ihinduka imwe mu nkuru zidasanzwe zihuza amateka n’ahazaza h’umupira w’amaguru.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gutanga uburezi bw’ibanze bufite ireme kuri buri mwana, agaragaza ko uburezi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa FC ari intambwe ikomeye mu kugeza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no kurugaragaza nk’Igihugu gifite amahirwe menshi mu bukerarugendo, ishoramari n’ubucuruzi.
Dany Vassyli Mugisha yatorewe kuba Umuvugizi w’Inteko y’Urubyiruko rw’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Parlement Francophone des Jeunes), umwanya ukomeye uzamufasha guhagararira no kuvuganira urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
U Rwanda na New Zealand byateye indi ntambwe ikomeye mu gushimangira umubano wabyo, nyuma yo gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye agamije kunoza ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwahize ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byitwaye neza kurusha ibindi muri raporo ngarukamwaka y’ikigo mpuzamahanga cy’imari (IIF).
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Diane Nkusi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Santa Israel”, indirimbo yari imaze imyaka 12 ibitswe mbere yo gusohoka ku mugaragaro.
Kuri uyu kabiri taliki ya 14 Nyakanga, nibwo u rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu bwongereza ajyanye na gahunda ya Visit Rwanda, yo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, yatangaje ko kimwe mu bintu bimutera ubwoba kurusha ibindi atari ukumenya igihe gikwiye azahagarikira ibikorwa bye bya muzika.
Abanyeshuri 258.255 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icya kabiri guhera kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026.
Ubushakashatsi bukorwa buri mezi abiri ku nzovu zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera buherutse gusozwa, bwagaragaje ko hiyongereyeho inzovu nshya esheshatu.
Ba Ofisiye bakuru 26 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye Amahugurwa ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo ari kubera mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangije uburyo bwo kwishyurana amafaranga bwihuta buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye (RNDPS/eKash), buri mu ngamba zashyizweho n’u Rwanda zo guteza imbere uburyo bwihuta bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yashimangiye ko intego za gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’Iterambere rirambye (SDGs 2030) zizagerwaho, niha ibihugu byemeye gutanga ikiguzi gisabwa.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wabaye Emir wa Qatar akaba se wa Emir wa Qatar uri ho kuri ubu, ndetse akaba afatwa nk’uwahinduye iki gihugu gito cyo mu kigobe akakigira kimwe mu bihugu bikize cyane kandi bifite ijambo rikomeye ku isi yitabye Imana ku myaka 74.
Lindsey Graham, umwe mu basenateri b’Abarepubulikani bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda yitabye Imana afite imyaka 71 azize uburwayi bwaje butunguranye kandi bwamufashe igihe gito, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ari amahitamo yakozwe ku bushake n’impande zombi, atari impanuka.