Perezida Paul Kagame yashimiye Mamadi Doumbouya, uherutse gutorerwa kuyobora Guinée nk’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ibyavuye mu matora aho yagize amajwi 86,7%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwihanganishije abaturage babuze ababo, abahungabanye ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’inkuba yakubise abaturage ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026 mu Murenge wa Jarama.
Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yamaganye byimazeyo igitero cy’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabwe kuri Venezuela, ivuga ko ari ukurenga ku bwigenge n’ubusugire bw’Igihugu mu buryo bweruye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yasabye abagize umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu gukomeza guharanira guhesha isura nziza u Rwanda bimakaza ubumwe mu bikorwa byose bibahuza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko umutwe wa FDLR uterwa inkunga n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ukomeje kuba ikibazo gikomeye cy’umutekano mu Karere.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yageneye ubutumwa busoza umwaka inzego z’umutekano z’u Rwanda ashimira byimazeyo akazi gakomeye zikorera Igihugu.
Umuhanzi Senderi International Hit yavuze ko bitari bumushimishe ngo agubwe neza, iyo atagira igikorwa gifatika akorera Intara y’Iburasirazuba avukamo, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe.
Perezida Paul Kagame yavuze ko umupira w’amaguru, ari igikoresho gikomeye cyo guteza imbere amahoro n’ubumwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique, Madamu Margarida Adamugi Talapa, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado Province.
Brigade y’Abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) igizwe na ba Ofisiye ndetse n’abasirikare ku zindi nzego, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru, arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare, ariko banibutswa ko ikinyabupfura ari cyo kiza mbere.
Perezida Kagame akaba na Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yashimangiye ko mu mahame Abanyamuryango bagomba gukomeraho, harimo no kurwanya ruswa kuko iryo hame ridakwiye guhinduka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF Gen Mubarakh Muganga, yakiriye kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’abasirikare baturutse mu Bufaransa, riyobowe na Brigadier General Patrick Vaglio, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu byo mu Majyepfo, mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Bufaransa.
Nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, impunzi z’Abanyekongo zambutse umupaka wa Kamanyola mu Karere ka Rusizi, zihunga imirwano ikomeye irimo kubera muri ibyo bice ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ubu urujya n’uruza rwahagaze ku ruhande rw’umupaka uhuza u Rwanda (…)
Inzego zishinzwe umutekano zigizwe n’abasirikare ba RDF, Diviziyo ya 2, abapolisi ndetse n’abakozi ba RIB bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.
RIB yasubije telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra, yayoboye umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars, yasabye Abanyamuryango ba FPR batuye ku mugabane w’i Burayi gukomeza kunga ubumwe.
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yashimye byimazeyo uruhare rukomeye rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, mu kugarura amahoro n’ituze muri iyo Ntara, ashimangira ko nta terambere ryagerwaho nta mahoro ahari.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye baturutse mu Rwanda, abashimira umuhate wabo mu gushaka kwiga byinshi n’amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi biri muri icyo Gihugu.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubagaragariza imiterere y’umutekano haba mu Gihugu ndetse no mu Karere muri rusange.
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya Mbere (Rwanbatt1) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, bakoze ibikorwa by’umuganda bafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka mbere (1er Arrondissement) gaherereye mu Mujyi wa Bangui, mu gikorwa cyibanze ku gusukura no gutema ibihuru biri ku mihanda.
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, arimo gukorana mu kongerera ubumenyi abakozi, imicungire y’amagororero no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa
Abakurikiranira hafi iby’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda, basanga amashuri yo mu cyaro agifite ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bikadindiza abanyeshuri bayigamo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia muri Mozambique, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byubaka bagiranye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze uburyo ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bitanga umusaruro ufatika, ahereye ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bya Santrafurika na Mozambique.
Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) Éléonore Caroit, kuri uyu wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Nyuma y’imyaka umunani u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda, kuri ubu impande zombi zatangaje ko zemeranyije binyuze mu bwumvikane guhagarika amasezerano y’imikoranire, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama, ndetse n’ayo kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine usanzwe ufatanya na murumuna we Kamikazi Dorcas, yanditse ubutumwa bukomeye bukubiyemo agahinda ndetse n’ubuzima bushaririye akomeje gucamo.