Kuri uyu wa Gatatu hatangajwe uko amakipe azahura muri shampiyona 2025-2026 aho Rayon Sports izatangira ikina na Kiyovu Sports, ikacyirwa na APR FC mu Ugushyingo 2025.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasivile 23 barimo abanyamakuru Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Mucyo Antha n’umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yegukanye irushanwa ry’inkera y’abahizi ryateguwe na APR FC yaribayemo iya nyuma.
Amashuri ya International Technical School Kigali na APE Rugunga yegukanye ibikombe mu mukino wa Basketball mu mikino ihuza amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yaberaga muri Kenya.
Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda bwatangaje ko iya 2025-2026 izatangira tariki 12 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yanganyirije na AS Kigali igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wa kabiri wayo mu irushanwa yateguye yise Inkera y’Abahizi, ariko umukino uza kurangira APR FC itsinzwe kuri penaliti 4 kuri 5 ya AS Kigali.
Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship 2025 mu bakiri bato ryasojwe kuri iki Cyumweru.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamwna 2025, Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda (UPDF) yatsindiye iy’u Rwanda (RDF) penaliti 8-7, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Young Africans yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino wa gicuti w’ibirori bya Rayon Sports Day 2025 "Umunsi w’Igikundiro ", bityo yegukana igikombe cyagenewe uyu munsi,
Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila wari umaze imyaka ibiri akinira APR FC yerekeje muri mukeba wayo Rayon Sports.
Mu gihe Rayon Sports yitegura kwakira Young Africans mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Aba Rayons n’abakunzi ba ruhago batangiye gusesekara muri Stade Amahoro.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2025-2026 uzayihuza na Pyramids FC wegejwe inyuma ho icyumweru kubera shampiyona y’isi y’Amagare izabera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane, Haruna Niyonzima wakiniye Young Africans imyaka itandatu yakoranye imyitozo n’iyi kipe iri kwitegura umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu.
Shema Ngoga Fabrice,Umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yavuze ko imwe mu migabo n’imigambi afite uko ikipe itwaye shampiyona y’icyiciro cya mbere izajya ihembwa miliyoni 80 Frw zivuye kuri 25 Frw.
Irerero rya Dream Team Academy ryinjiye mu mikoranire n’irya JOSCEEFA muri gahunda yo guha imyitozo yihariye abakinnyi batandukanye kuri serivisi yishyurwa, haherewe ku bakiri bato bazaba bari mu biruhuruko mu Ukuboza 2025.
Ikipe ya APR Karate yegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya Zanshin Karate Championship 2025, nyuma yo guhiga andi makipe igatwara imidali itandatu ya zahabu.
Umufana ukomeye cyane wa APR FC n’Amavubi, Munyaneza Jacques(Rujugiro ), yasezeranye na Uwimana Dovine mu bukwe bwacuranzwemo indirimbo z’iyi kipe yihebeye.
Ikipe ya APR FC ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatomboye Pyramids FC mu ijonjora ry’ibanze Total Energies CAF Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya Total Energies CAF Confederation Cup 2025-2026.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro izajya ikoresha yakiriye imikino mu mwaka w’imikino 2025-2026.
Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko havuruwe amasezerano, u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Bayern Munich azageza mu 2028, aho kuri iyi nshuro azibanda mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda muri ruhago.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya Rutsiro FC yasezeye rutahizamu Habimana Yves wasinyiye Rayon Sports.
Kuri uyu wa Gatanu, Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Emmanuel Okwi yasinyiye ikipe ya Police FC.
Ikipe ya Musanze FC yasezereye abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Ntaribi Steven na Nduwayo Valeur.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gorilla FC mu karere ka Ngoma igitego 1-0 mu mukino wa kabiri muri itatu iteganya gukina mbere yo kwakira Yanga SC mu Munsi w’Igikundiro tariki 15 Kanama 2025.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) bwatangaje Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo.
Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, iheruka gutorwa ivuga ko izibanda mu gukorera abanyamuryango ishyira imbere imiyoborere myiza ndetse ikanibanda mu gusigasira impano ziri muri uyu mukino.
Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko atazi niba ubwoba ari bwo bwatumye kugeza ubu Rayon Sports yaranze kuzitabira igikorwa cyiswe Inkera y’Abahizi bayitumiyemo n’andi makipe atandukanye arimo AZAM FC.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Seninga Innocent wari umaze iminsi 20 atangije imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, izakomezwa na Lomami wamaze gusinya amasezerano nk’umutoza wungirije.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye mu butabera, aba ofisiye babiri hamwe n’abasivile 20 bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.