Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Central African Boris Gbenou ukina asatira anyuze ku ruhande, wabaye umukinnyi wa 12 mushya iyi kipe isinyishije muri iyi mpeshyi.
Ikipe ya APR HC iheruka gutwara shampiyona 2025-2026 itsinze Police HC imikino 3-2, yayisubiriye iyitwara igikombe cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora iyitsinze ibitego 35-33.
Amakipe ya REG VC na Police WVC zegukanye irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora zitsinze Police VC na APR WVC ku mukino wa nyuma.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko hagiye kujya habaho gupimwa ibiyobyabwenge n’imiti yongera imbaraga ku bakinnyi ba ruhago mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yageze muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi 2026 isezereye Suède yatsinze ibitego 3-0.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu ya Norvège yasezereye Côte d’Ivoire muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi 2026 igera muri 1/8 cy’irangiza.
Amakipe ya Morocco na Paraguay yasezereye u Budage n’u Buholandi kuri penaliti agera muri 1/8 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi 2026.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina n’ikipe ya GorMahia yo muri Kenya mu kuri Rayon Day 2026.
Ikipe y’igihugu ya Brazil yageze muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi 2026 isereye u Buyapani yatsinze ibitego 2-1 bigoranye kuri uyu wa Mbere.
Amakipe agizwe na Vincent Mbonigaba na Prince Kanamugire(Vincent/Prince) ndetse n’igizwe na Huguette Uwase na Hyacinthe Ingabire( Aline/Divine) zegukanye agace ka kabiri ka shampiyona Volleyball ikinirwa ku mucanga yakinirwaga mu Karere ka Rwamagana.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ikipe y’igihugu ya Canada yasezereye Afurika y’Epfo muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi 2026 igera muri 1/8 iyitsinze igitego 1-0.
Amarerero ya FC Bayern AC Rwanda mu bahungu na PSG Academy mu bakobwa yegukanye ibikombe by’amarushanwa ya FIFA TDS 2026 mu batarengeje imyaka 16, umushinga ugamije guteza imbere impano nshya z’umupira w’amaguru.
Niyonkuru Samuel ukinira ikipe ya Amani na Nzayisenga Valentine ukinira Benediction Club mu bagore nibo begukanye Shampiyona y’igihugu y’Amagare 2026 mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) ryakinwe kuri iki Cyumweru.
Abakinnyi Niyonkuru Samuel mu bagabo na Mwamikazi Djazilla mu bagore begukanye Shampiyona y’igihugu y’Amagare 2026 mu cyiciro cyo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye aho bahagurukiye Batsinda akaba ari naho basorezwa banyuze ku Idigiri.
Amakipe ya Kayonza Modern mu bahungu na Center for Champions mu bakobwa zegukanye irushanwa rya FIFA TDS rigamije kuzamura zitsindiye PSG Academy na Petit Séminaire Baptiste ku mukino wa nyuma.
Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare aho kuwa Gatandatu bazasiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (ITT) naho ku Cyumweru basiganwe mu muhanda (Road Race).
Kuva kuri uyu wa Gatanu, mu karere ka Rwamagana harakinirwa agace ka kabiri ka shampiyona ya Volleyball yo ku mucanga ’ Beach Volleyball ’ itanga amanota ku rwego mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports na Skol basinye amasezerano y’imikoranire mishya avuguruye nyuma y’imyaka 12 yari imaze ari umuterankunga wayo mukuru aho yageze ku gaciro ka miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka avuye kuri miliyoni zisaga 300 Frw yatangwaga.
Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru taliki ya 21 Kamena 2026 ihuriro ry’abafana ba Liverpool FC mu Rwanda (Official Liverpool Supporters Club-Rwanda) bifatanyije n’Abanyarwanda basura Urwibutso rwa Nyarubuye mu karere ka Kirehe banaremera abarokotse.
Ku wa 21 Kamena 2026, mu karere ka Bugesera hasorejwe irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026, Umujyi wa Kigali wiharira ibikombe byinshi birimo icy’umupira w’amaguru cyatwawe na n’ikipe y’umurenge wa Masaka watsinze Nyarugenge 6-3.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje kuva mu mwaka w’imikino 2026-2027, izakorana na Banki ya Kigali nk’umuterankunga wayo mukuru mu gihe cy’imyaka itanu.
Ikipe ya APR FC yashimiye Niyomugabo Claude wari umaze imyaka irindwi ayikinira inyuma ku ruhande rw’ibumoso, nyuma yo kutongera amasezerano ikamusimbuza Ishimwe Christian yagaruye avuye muri Police FC yasinyishije kuri uyu wa Gatatu.
Ikipe y’igihugu ya Argentina n’u Bufaransa zatangiye Igikombe cy’Isi 2026 zitsinda Algeria na Senegal, Lionel Messi na Mbappe bakora amateka.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Nizeyimana Mubarak wakiniraga Marine FC.
Ikipe ya Police FC, Kiyovu Sports irifuza umutoza Hammadi watozaga w’Amagaju FC nayo yifuzaga kugumana.
Ikipe ya Mexico iri mu bihugu bitatu byakiriye Igikombe cy’Isi 2026 yafunguye iri rushanwa itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabaye ku wa 11 Kamena 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umukinnyi wo hagati Nkundimana Fabio wakiniraga Marine FC uheruka gusinyira Rayon Sports yatangajwe ku mugaragaro yiyongera kuri Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ganijuru Ishimwe bongereye amasezerano.
Ku nshuro ya kabiri, Bodymax Promotion yateguye irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora rizitabirwa n’ibihugu bitandatu bigize Afurika y’i Burasirazuba.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ys Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Chad Charles Tchouplaou wakiniraga Casric Stars yo mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo.
Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe bita Camarade azasubira mu rukiko mu cyumweru gitaha kuburana asaba gufungurwa by’agateganyo.