Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Cricket yatangiye itsindwa n’u Butaliyani nayo itsinda Vanuatu mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge ribayeho ku nshuro ya mbere mu mateka, riri kubera kuri Stade ya Cricket ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuva tariki 18 Mata 2026 kugeza ku ya 1 Gicurasi 2026.
Irushanwa rya Karate ritegurwa na Zanshin Sport Solutions ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryagarutse mu kwezi kwa Munani aho uyu mwaka rizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Notre Dame des Anges i Remera.
Umutoza Haringingo Francis waheruka gusezera Kiyovu Sports akajya gutoza Rayon Sports ariko iyi kipe yavuyemo itabyemera kugeza ubwo yimwe uruhushya rwo gutoza, yemerewe gutoza binyuza mu biganiro byagizwemo uruhare na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino wa shampiyona uzayihuza na APR FC tariki 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, amakipe ya Atletico Madrid na PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League asezereye FC Barcelona na Liverpool muri 1/4 cy’irangiza.
Kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore batarengeje imyaka 17 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abarenga ibihumbi 250 barushyinguyemo.
Mu gihe ku ya 7 Mata 2026, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe ya Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mata 2026, Urwego rutegura rukanagenzura Shampiyona Nyarwanda y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’ rwatangaje ikirango cyarwo gishya gisimbura icyari gisanzwe.
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye itike y’igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsindira Jamaica igitego 1-0 ku mukino wa w’imikino ya kamarampaka Mpuzamigabane wabereye muri Mexico mu rukurera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Umutoza Haringingo Francis yongeye kugirwa umutoza wa wa Rayon Sports yatoje hagati ya Nyakanga 2022 na Kamena 2023.
Kuri uyu wa Mbere, hatashywe ku mugaragaro ibikorwa byagizwemo uruhare n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) birimo Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yari imaze imyaka hafi 10 yubakwa, ndetse n’ibibuga by’umupira w’amaguru.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, hateganyijwe ibirori bikomeye by’umukino w’iteramakofe bizwi nka Kigali Fight Night, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bikazabera muri rond-point ya Kigali Convention Centre, ahazitibara abakinnyi baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Kuri uyu wa Kabiri, Mohamed Salah yasezeye ikipe ya Liverpool azavamo mu mpera z’umwaka w’imikino 2025-2026 nyuma y’imyaka icyenda ayikinira.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya mbere yitegura irushanwa rito rikubiyemo imikino ya gicuti Mpuzamahanga izabera mu Rwanda hagati y’itariki 26 na 31 Werurwe 2026.
Nyuma y’uko Gasogi United yanze gukina umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona yatewemo mpaga na Rayon Sports ku wa 22 Werurwe 2026, hakomeje kwibazwa impamvu yaba yarabiteye ahavugwa nyinshi zirimo no kuba yarifuzaga guhabwa amafaranga yatanzwe na Al Hilal SC kugira yemere impinduka zakozwe.
Ku Cyumweru, tariki 22 Werurwe 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti izakinirwa mu irushnwa rito rizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Werurwe 2026.
Ikipe ya 1º de Agosto yatewe mpaga na Petro de Luanda mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wagombaga kuba ku wa 22 Werurwe 2026 ariko iyi kipe ikabura ku kibuga.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Manchester City yatsindiye Arsenal ibitego 2-0 kuri Stade ya Wembley ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup iyitwara igikombe.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ariko iri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasezerewe muri CAF Champions League nyuma yo gutsindirwa na RS Berkane kuri Stade Amahoro igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabaye kuri iki Cyumweru.
Umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kwitegura imikino ya gicuti iri mu mpera za Werurwe 2026.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ku bwumvikane yatandukanye n’umutoza Bruno Ferry wari umaze amezi atatu ayitoza.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru muri Senegal ryatangaje ko rirajuririra umwanzuro wafashwe n’Akanama ku Bujurire ka CAF wo kuyambura Igikombe cya Afurika 2025 cyigahabwa Maroc.
Akanama ku bujurire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika kanzuye ko Senegal iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika 2025 yatsinzemo Maroc yakiriye 1-0, inamburwa Igikombe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye amakipe ya Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United kwihuza agakora ikipe imwe y’Umujyi izatangirana n’umwaka w’imikino 2026-2027.
Kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2026, kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye hatangirijwe amarushanwa y’abakiri bato muri ruhago binyuze muri gahunda y’Impuzamashgirahamwe ya Ruhago ku Isi izwi nka ’ FIFA Talent Development Scheme(TDS)’ igamije kuzamura impano zabo bakurikiranwa icyiciro ku cyiciro.
Perezida Paul Kagame yitabiriye anakurikira umukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League ikipe ya Paris Saint Germain yatsinzemo Chelsea ibitego 5-2 mu ijoro ryakeye.
Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ’CECAFA’ yatangaje ingengabihe y’amarushanwa yayo mu 2026, arimo ane azakirwa n’u Rwanda.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rashid Kalisa ukina hagati mu kibuga yongeye gusinyira AS Kigali yakiniye mu bihe butandukanye.
Indenge bwite ya Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia yavuye muri iki gihugu yerekeza muri Espagne kubera ibitero Iran iri kugaba ku bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hirya no hino ku Isi kubera ibitero zayigabyeho zifatanyije na Israel.
Mu gihe Igihugu cya Iran kiri kugabwaho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel ndetse bikaba byarahitanye Umuyobozi w’Ikirenga, iki Gihugu kizitabira Igikombe cy’Isi 2026 aho imikino itatu y’itsinda rya karindwi giherereyemo izabera muri Amerika?