Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Afahmia Lotfi n’umwungiriza we, nyuma yo kumwangira gukoresha imyitozo kuri uyu ya Mbere yageze ku kibuga.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na myugariro Aimable Nsabimana ku bwumvikane.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi ’ yatsindiwe na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, myugariro Kavita Phanuel atoragura amacupa y’amazi.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League batakinnye itsindwa na Pyramids FC 3-0.
Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere 2024-2025 muri Handball igiye kwitabira imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera muri Maroc.
Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’ Umukino wa Handball mu Rwanda ryatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki 12 Ukwakira 2025.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsindirwa na Pyramids FC mu Misiri ibitego 3-0.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gasogi United ibitego 2-2 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.
Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi yitegura imikino ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe.
Kuri uyu wa Kane hashyizwe hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Amavubi na Benin tariki 10 Ukwakira 2025.
Ikipe ya Musanze FC yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 mu gihe umaze hafi ukwezi utangiye.
Kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yambuye amanota atatu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe, bisubiza ibihekane mu mibare y’itsinda ihuriyemo n’Amavubi.
Ikipe ya Pyramids FC yageze mu Rwanda aho ije gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Mu gihe kuri iki Cyumweru hasozwaga Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga mu Rwanda, uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali turimo Nyabugogo twarimo abantu benshi bakurikiranye uyu munsi wa nyuma.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse umudali wa Zahabu Umunya-Slovenia Tadej Pogačar wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga muri Afurika bwa mbere, ikacyirwa n’u Rwanda.
Kuri iki Cyumweru, mu Rwanda harasozwa Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, yahaberaga kuva tariki 21 Nzeri 2025, umunsi wa nyuma ukaba watangiriiye kuri Kigali Convention Centre hari abantu benshi ndetse ari naho hasorezwa.
Ikipe ya Rayon Sports yaserewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup 2025-2026 nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu.
Umunya-Canada Magdeleine Vallieres yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, nyuma yo kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ringana n’ibilometero 164.4 ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi wa karindwi wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho hakinwe isiganwa ry’umunsi umwe mu bangavu ndetse no mu bagore.
Umutaliyani Lorenzo Finn yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, nyuma kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ryakinwe kuri uyu wa Gatanu.
Kuri uyu wa Kane, hakinwe isiganwa rya mbere ry’umunsi umwe muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri ku munsi wa gatanu mu Rwanda aho habanje guhatana abagore batarengeje imyaka 23.
Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu cyiciro cy’amakipe aho abagore baba bavanze n’abagabo, nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 30, mu ntera y’ibilometero 41.8 yakinwe kuri uyu wa Gatatu.
Ku munsi wa kane wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu hahatanye amakipe y’ibihugu asiganwa n’igihe, ubwitabire bukomeza kuba bwinshi hirya no hino mu mihanda ya Kigali.
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi bitabiriye shampiyona y’Isi 2025 igeze ku munsi wa Kane ibera i Kigali bakoze imyitozo y’isiganwa ryo mu kivunge yitegura icyiciro cyo gusiganwa n’igihe.
Umuholandikazi Arens Megan yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe mu cyiciro cy’abangavu cyakinwe kuri uyu wa Kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri, hari gukinwa umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 ahari gukina icyiciro cy’abakiri bato mu ngimbi n’abangavu.
Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya PSG, yegukanye yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku Isi muri ruhago ’Ballon d’Or’ 2025 cyatanzwe kuri uyu wa Mbere.
Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe mu bagabo, atwaye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.