Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe Gorilla FC yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza Kirasa Alain.
Mu gihe mu Rwanda hiriwe havugwa isinya ry’Umunya-Burkina Faso Raouf Dao muri APR FC, ubuyobozi bwa Singida Black Stars yo muri Tanzania bwemeje ko yabusinyiye amasezerano y’imyaka itatu.
Amakipe 16 yo mu Rwanda no muri Uganda agiye guhurira mu irushanwa ry’iteramakofe, ryahujwe n’umunsi wo Kwibora wizihizwa buri tariki 4 Nyakanga buri mwaka.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’Amavubi, Fitina Omborenga wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere yo gusubira muri APR FC yari yavuyemo mu 2024.
Kuri uyu wa Kabiri, Police FC yatangaje ko yongereye amasezerano abakinnyi batatu barimo Mugisha Didier wagiranye ibiganiro na Rayon Sports.
Kuri uyu wa Kabiri, Abanyamuryango ba Musanze FC batumiwe mu Nteko Rusange izaberamo amatora ya Komite Nyobozi nshya izayobora nyuma y’uko Perezida na Visi Perezida beguye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatangaje ko Umunya-Maroc Abderrahim Taleb w’imyaka 61 y’amavuko ariwe mutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.
Zanshin Sport Solutions, yongeye gutegura amarushanwa ya Zanshin Karate Championships asanzwe agira umwihariko wo kugaragaramo icyiciro cy’abakiri bato.
Ikipe igizwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Muhadjili Hakizimana yatangiranye intsinzi mu Irushanwa rya Esperance Football Tournament ryateguwe n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude "Cucuri".
Ikipe ya APR FC yasinyishije Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC y’iwabo, mu kibuga hagati yugarira.
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania yegukanye Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryaberaga mu Rwanda kuva tariki 3 Kamena 2025.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police HC yegukanye shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsinda APR HC imikino 3-0 muri kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatanu, amakipe ya Tanzania na Zimbabwe yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Cricket asezereye u Rwanda na Uganda muri 1/2.
Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yasabye ko hatumizwa inama y’Inteko rusange kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo hirindwa ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.
Ikipe ya Drums yegukanye irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship ryahuzaga amakipe atandukanye akina biyari mu Rwanda ryasojwe ku wa 8 Kamena 2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wa kabiri bakiniraga muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Police FC yashimiye Mashami Vincent wari umutoza wayo mukuru nabo bakoranaga ndetse n’abakinnyi bane barimo Bigirimana Abedi.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Aquatic Academy Kampala yo muri Uganda yegukanye irushanwa ryo koga rya Mako Sharks Summer Invitational Championship ryabere muri Green Hills Academy.
Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila usoje amasezerano muri APR FC, ashobora gukomereza urugendo mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania bageze kure ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatandatu , Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umurundi Musore Prince Michel nk’umukinnyi wayo mushya.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi ya Kane itsinze Nigeria , mu Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda kuva tariki 3 Kamena 2025.
Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu Mujyi wa Constantine muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 uzatangazwa mu cyumweru kimwe nta gihindutse.
Kuri uyu wa Kabiri, kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga hatangiye gukinirwa Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rutangira rutsinda Cameroon.
Ikipe y’Agahozo Shalom yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Karate ryakinwe ku ya 1 Kamena 2025.
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, yabwiye abakunzi bayo ko ari indashima kuko ubwo ahaheruka bahoraga bamwita ikibazo nyamara aricyo gihe baheruka gutwaramo ibikombe.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo ukinira Mukura VS yavuze ko umutoza Afahmia Lotfi wamutoje muri iyi kipe ariwe akesha kugira umwaka mwiza w’imikino ijana ku rindi kubera ikizere yamugiriye.
Kuri iki Cyumweru, muri Petit Stade Amahoro i Remera hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryegukanywe na Equity HC yo muri Kenya mu bagabo, Gorillas HC yo mu Rwanda iritwara mu bagore.
Amakipe ya APR HC na Police HC ahangana muri Handball y’u Rwanda yageze muri 1/2 cy’irushanwa ryo Kwibuka Ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda, kuva tariki 31 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2025.
Ikipe ya PSG yakoze amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka, nyuma yo kunyagirira Inter ku mukino wa nyuma wabereye mu Budage ibitego 5-0 mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025.