Hari abanyarwanda bazi gutega amatwi ibivugwa mu makuru, bagakuramo iby’ingenzi bizabazamura bikabageza kure.
Igihe nk’iki, imyaka mirongo itatu n’itanu ishize, mu cyaro cyanjye cya Musange muri Nyamagabe twari dufite ibintu bibiri by’ingenzi twitegura, kandi twari tubihuriyeho n’igihugu cyose.
Burya Abanyarwanda baciye umugani ngo ribara uwariraye. Mu nkambi ya Inera, abavuye mu Rwanda twiga twasubiye mu ishuri, ndetse n’abato baratangira.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’Akanama gashinzwe Afurika muri Komisiyo ishinzwe ububanye n’Amahanga muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Chris Smith, yatanze ijambo rifungura inama ya komisiyo ku nsanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere amahoro muri RDC no mu Rwanda binyuze mu (…)
U Rwanda rwabwiye amahanga ko impinduka zirambye ku mugabane wa Afurika zizakomeza kugorana kugerwaho niba hatabayeho gushyira hamwer amikoro ava imbere mu bihugu no gushimangira inzego z’imiyoborere y’ibihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ari muri Addis-Ababa/Etiyopiya aho agiye kwitabira inama nkuru zifatirwamo ibyemezo biyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Guhera ku wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK bizakira ku nshuro ya mbere Icyumweru cy’Amahugurwa ku Kubaga Indwara y’Igicuri (Epilepsy Surgery Training Camp).
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko u Rwanda rudashobora gushora imari mu mishinga idafatika, nka Kaminuza ya INATEK yahoze ikorera i Ngoma mu murenge wa Kibungo, intara y’u Burasirazuba.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasetse abuririye ku byo u Rwanda ruherutse kuvuga ko rufite uburyo rukorana na M23 mu kumenya amakuru atandukanye arufitiye akamaro ku nyungu z’umutekano warwo.
Abanyarwanda b’ingeri zose bateraniye i Kigali, abandi nabo bategereje kuri za televiziyo n’amaradiyo kugira ngo bakurikire inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya makumyabiri.
Umupadiri wananiye Kiliziya Gatolika akijyana mu buhungiro aho yahise yiyita umunyapolitiki, Thomas Nahimana akomeje kuba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga. Abo batangiranye baravuga urugendo rwe muri iyo politiki imeze nk’ikinamico, n’uburyo bagendanyemo, bameze nk’abarota.
Kugeza ubu, aho Ikigo cy"Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB) gihagaze, nuko umunyeshuri witwa Abimana Hadjala yahanishijwe igihano kirenze igiteganyijwe.
Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko ahangayikishijwe n’umuryango, cyane cyane ingo zitana zitamaze kabiri, kandi nyamara wareba icyo abashakanye bapfa, ugasanga kidafatika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakanguriye abitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu cyane cyane urubyiruko kugira umutima wihangana no gukomera mu bihe bigoye, n’aho byaba bibi cyane.
Abanyarwanda b’ingeri zose, abanyamadini n’abayobozi muri iki gitondo bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana ku byo yagabiye u Rwanda.
Uyu munsi, ni uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Mutarama 2026. Nk’uko bisanzwe, ku wa gatandatu uheruka iyindi buri kwezi, abaturage bahurira hamwe bagakora umuganda ngarukakwezi.
Mu myaka 25 ishize, umwangavu witwa Irere Claudette, yarangirije amashuri abanza mu mujyi wa Kigali.
Ubushakashatsi bushya buherutse kugaragaza ko nyuma y’ikiremwamuntu, noneho n’inyamaswa zitwa inkende zatangiye imigirire yo guhuza ibitsina bihuje imiterere, kenshi bakunze kwita ubutinganyi.
Gutsindwa kwa Maroc ku mukino wa nyuma wa AFCON 2025 itsinzwe na Sénégal igitego 1–0 wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah byabaye inkuru ibabaje cyane, bigaragaza uko ruhago ishobora gutanga umwanzuro ubabaza kurusha uko witezwaga.
Madamu wa Perezida Wa Repubulika Jeannette Kagame yakiranye ubwuzu impamyabumenyi y’icyubahiro yahawe na Kaminuza mpuzamahanga y’Ubuzima ya Butaro, avuga ko kuyemera bivuze "kwemera ko ubuzima ari uburenganzira bw’ibanze."
Minisitiri w’intebe Dr. Dr Justin Nsengiyumva yabwiye abanyeshuri barangije mu ishuri mpuzamahanga ry’ubuvuzi rya Butaro, University of Global Health Equity ko basanze isi ifite ibibazo by’uburwayi, bakaba bagomba guhangana na byo.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Honorary Doctorate) na Kaminuza y’Ubuzima (University of Global Health Equity) kubera ubuyobozi bwe budasanzwe n’umusanzu we mu burezi, ubuzima n’uburinganire mu Rwanda, muri Afurika no ku isi hose.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yongeye gushimangira ko igihugu cyiyemeje kubahiriza amahame y’imanza ziboneye n’uburenganzira bwo kuburanishwa mu mucyo, mu gihe u Rwanda rwitabiraga Isuzuma Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu (Universal Periodic Review – UPR) ryo mu cyiciro cya kane, (…)
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Emmanuel Ugirashebuja yasabye Inama ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu kutita ku bibazo by’Uburenganzira bwa Muntu byabajije u Rwanda, kuko u Rwanda rudashobora kubazwa ibiri hanze y’imipaka yarwo.
Ubuholandi bwavuze ko u Rwanda rwagize neza kugabanya imyaka umunyarwanda aba yemerewe kwifatira icyemezo cy’ubuvuzi (health consent) kikava ku myaka 18 kikajya ku myaka 15.
U Burusiya bwashimiye u Rwanda uburyo rushyira imbere amasezerano n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, kandi bikagaragarira no mu mibereho y’abaturage imbere mu gihugu.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro - Rwanda Revenue Authority cyashyizeho gahunda idasanzwe yo kwihutisha iyandikisha n’ihererekanya ry’ibinyabiziga.
Imiriko yo kwagura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ufite igice kinini mu karere ka Kicukiro uzatangira kwezi kwa kabiri uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dushimimana.
Umuyobozi w’urwego rwa politiki rw’umutwe wa AFC/M23 yavuze ko abishe Patrick Lumumba, umunyapolitiki warwaniye ubwigenge bwa DRC kugeza abizize bazwi, kandi abari ku butegetsi muri DRC bakaba ari bene wabo.