Perezida Paul Kagame yagarutse ku ntambwe y’Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, aho yagaragaje ko u Rwanda rwakiriye buri wese, kugira ngo abe hamwe n’abandi, kandi atange umusanzu wo kubaka u Rwanda, ndetse n’abahemutse baremewe.
Mu mwaka wa 2006, Intare z’inkazi, Ikipe y’Igihugu cya Kameruni yaje gukina n’Amavubi y’u Rwanda ku Mahoro ya Kigali.
Pelagie Kuradusenge, Umukobwa wafashijwe na gahunda ya Imbuto Foundation ifasha abangavu batwaye inda y’imburagihe, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiyakiriye, maze akaganiriza ababyeyi be, maze bakamufasha, ubu akaba yariteje imbere.
Muganga Dr. Cyprien Iradukunda, umuganga muri Minubumwe, yakanguriye umuryango nyarwanda, cyane cyane abagabo kwitwararika, kuko uruhare bagira mu nda zitateganyijwe, cyangwa se inda ziterwa abangavu ni runini cyane, kurusha ndetse n’abangavu ubwabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye imibare ijyanye n’inda ziterwa abangavu, aho yavuze ko buri munsi, abangavu 60 baterwa inda, cyangwa se abana barenga ibihumbi 23 ku mwaka.
U Bufaransa bwatangaje ko bwabonye umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola, akaba ari umuganga wari umaze iminsi avuye mu butumwa bw’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Tajyire Group, Ikigo cy’Ubucuruzi kibanda ku ikoranabuhanga, gifite isoko ririmo abarenga 1500 mu nzu yitwa Matheus mu Mujyi wa Kigali, agiye gushyira ku isoko robot izakora nk’imfashanyigisho mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru mu kwitabira ikoranabuhanga riyoboye ubukungu bw’isi muri iki gihe, digital economy.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abakorera Leta, International Public Service Day, twifatanyije n’urubyiruko, abakuru n’abato bafite umukoresha benshi duhanga amaso, witwa Leta.
Sosiyeye ikora ikanacuruza imodoka z’amashanyarazi yishimiye kwakira bisi zifite ubushobozi bwo kugera aho ari ho hose mu gihugu, zikagaruka i Kigali zidakeneye gusharija mu nzira.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abaminisitiri bashya baherutse gushyirwaho, ndetse n’abandi bayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano.
Urukiko rukuru rwa Kigali rwanzuye ko Ingabire Victoire, umunyapolitiki uyobora ishyaka ritemewe n’amategeko akomeza kuburana nta gisibya.
Ikigo gicuruza moto z’amashanyarazi zitwa Spiro cyavuze ko cyumvise neza ikibazo cya bateri zitinda kuboneka, bigakerereza motari, none ngo kizanye igisubizo.
Ingabire Victoire, umunyapolitiki uyobora ishyaka ritemewe mu mategeko ryitwa DALFA Umurinzi ukurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yabwiye urukiko rukuru rw’i Kigali ko adashobora kuburana kuko atameze neza mu mubiri, mu marangamutima no muri roho.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Kigali Today yanditse inkuru y’uruganda rwabuze abakozi rwari rukeneye mu Rwanda, maze biba ngombwa ko rujya kubashaka hanze.
Minisitiri w"intebe wa Pakistani, Shehbaz Sharif akaba n’umuhuza mu mpande zihanganye, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bemeranyijwe ku mwanzuro wari utegerejwe wo gusinya amasezerano y’amahoro, ndetse bakaba bahise bahagarika intambara yari imaze guteza isi igihombo kinini.
Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika y’I Burasirazuba bwaraye butangaje ingengo y’imari y’uyu mwaka ya Miliyoni 110,863,576 z’Amadolari ya Amerika. Ayo ubaze mu Manyarwanda arenga Miliyari 162.4 Frw.
Perezida Paul Kagame yabwiye abasirikare bashoje amasomo mu Kigo gishinzwe kwigisha aba Ofisiye Bakuru ibijyanye n’ibikorwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo - Senior Command and Staff College i Nyakinama, ko amasomo barangije abashyize ku rundi rwego, ku buryo inshingano bahawe ziyongereye. Aha rero, n’ingaruka z’ibyemezo bafata, na zo (…)
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, babwiye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ko abanyabugeni bahangayiksihijwe n’ibihangano byabo byiganwa. bigakorwa kandi bigacuruzwa n’abashinwa ku masoko atandukanye.
Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye abadepite mu Nteko Ishinga amategeko, ko hari uruganda rumaze ukwezi rutangiye, rwasabye abakozi magana abiri, ariko mu Rwanda basanga ubumenyi bakeneye ari bushya, nta buhari.
Abadepite babajije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda niba inganda zose zabangamira umutekano w"ikibuga cy’Indege cya Bugesera zarigijweyo.
U Rwanda ruri kuvugana n’abashoramari bo muri Kenya, kugira ngo bazane uruganda rwabo rukora isukari mu gihugu, kuko hakiri icyuho cy’umusaruro w’imbere mu gihugu.
Inama y’Abaminisitiri yemeje burundu amasezerano yo gutwara abantu mu kirere, hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibihugu by’inshuti.
Ku wa Gatandatu Tariki ya 6 Kamena, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Hispaniya, akaba azahamara icyumweru cyose, azenguruka imigi ikomeye ya Madrid, Barcelona n’ahandi, ndetse atanga imbwirwaruhame zikomeye, harimo n’iyo azageza ku Nteko Ishinga amategeko.
Ihuriro ry’urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano, mu mpera z’icyumweru gishize ryahuriyemo urubyiruko rw’ingeri zose.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, ku wa Kabiri Kamena bitabiriye umuhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris mu Bufaransa.
Imibare mishya y’ubucuruzi igaragaza ko Ubushinwa buri hafi gusimbura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku mwanya w’isoko rya mbere ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga biturutse mu Rwanda, ibintu byerekana impinduka zikomeye mu mikorere y’ubucuruzi bw’u Rwanda mu myaka ya vuba ishize.
Umunyarwanda Felicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga w’imena wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu Bubiligi mu ibanga rikomeye.
Umusesenguzi, umushakashatsi n’umwarimu wa Kaminuza Dr. Eric Ndushabandi, yahaye urubyiruko ubuhamya bugaragaza ko mu Rwanda, mu bihe by’ivangura byariho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi hari ibintu by’ibanze umuntu atashoboraga kubona, ku buryo urubyiruko rwabaga rufite gutekereza ibintu biciriritse.