Ikipe ya Young Africans iri mu Rwanda kuva ku munsi wejo ku wa Gatatu, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rusoje icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa, yabasabye kujya bavuguruza abasebya u Rwanda bakabatsindisha ukuri babonye mu masomo baherewe muri iri torero.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe Antoine Anfré, yatangaje ko imyaka amaze mu Rwanda yamubereye iy’agatangaza, kuko yaranzwe no gushimangira ubucuti bw’ibihugu byombi.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe hasigaye iminsi itarenga 50, imyiteguro yo kwakira Irushanwa ry’Isi ryo Gutwara Amagare ‘2025 UCI Road World Championships’, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, amashuri yo muri Kigali azafunga ndetse n’abakozi bose bakazakorera mu rugo.
Itsinda ry’abahoze ari ingabo z’Afurika zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rigiye kugaruka mu Rwanda muri iki cyumweru kugira ngo ryiyibutse inzira y’ibihe bikomeye banyuzemo barengera abasivili batagira inkunga y’ibikoresho cyangwa (…)
Ikawa 20 zahize izindi muri 2025, mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, zigiye kugurishwa binyuze muri cyamunara mpuzamahanga izakorwa hifashishije ikoranabuhanga, nyuma yo kugaragaza ko hari ikawa yo mu Rwanda ifite ubuziranenge ntagereranywa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball mu bagabo, itangiye imikino y’igikombe cy’Afurika itsindwa na Ivory Coast amanota 78 kuri 70.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, burashishikariza abaturage babanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwitabira gahunda yo gushyingirwa kuko hari ababitinya bavuga ko batahinguka imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa badasa neza kubera ko bakennye.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, intego nkuru ari ukugabanya no gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38% kugeza muri 2029.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ari mu bayobozi batandukanye ku Isi basabira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).
Irerero rya Dream Team Academy ryinjiye mu mikoranire n’irya JOSCEEFA muri gahunda yo guha imyitozo yihariye abakinnyi batandukanye kuri serivisi yishyurwa, haherewe ku bakiri bato bazaba bari mu biruhuruko mu Ukuboza 2025.
Ku rukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, hatangiye kuburanishirizwa urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivile 23, abasirikare batatu, n’abo mu rwego rushinzwe igorora (RCS) babiri barimo CSP Hillary Sengabo, usanzwe ari Umuvugizi w’urwo rwego.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko mu myaka itanu u Rwanda ruzahanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na 1,250,000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kumara Ukwezi kose, butangira serivisi zirimo n’iz’irangamimerere ku rwego rw’utugari, mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaraga muri izo serivisi, birimo kubura aho kwifotoreza ku bashaka Indangamuntu, kwandukuza abapfuye no kwandika abavutse, gukemura ibibazo (…)
Muragijimana Jean D’Amour ukoresha izina ry’ubuhanzi ’Sheka Umubwiriza’, yiyemeje gukora umuziki wibanda ku butumwa bw’isanamitima agamije guhumuriza abantu bafite ibikomere batewe n’amateka agoye banyuzemo, cyangwa ubuzima bukarishye bacamo buri munsi, no guhwitura abantu kujya mu nzira nziza bakagwiza urukundo mu bandi.
Umushinga w’Itsinda ‘Nitwe Gusa’ ry’abanyeshuri bari bamaze igihe cy’iminsi 10 mu mwiherero ni wo wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ‘Money Makeover Challenge’ ritegurwa na iDebate ku bufatanye na BK Foundation, hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana bakiri bato, kugira ngo bakurire mu muco wo kuzaba (…)
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize batayo ya RWABAT-2, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Santrafurika, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Abaturage bose barakangurirwa kwitabira kwemeza amakuru y’irangamimerere ryabo bityo ahari amakosa akosorwe, ndetse abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu n’abakirengeje buzuze ibisabwa bazihabwe, bityo bizaborohere kubona indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu) zizatangira gutangwa muri Kamena umwaka utaha.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibyo bikorwa, barishimira ko bimwe mu byo bafataga nk’imyanda byatangiye kubabyarira amafaranga, babikesha gahunda y’ubukungu bwisubira (Circular Food System for Rwanda).
Dr Aisa Kirabo Kacyira wari umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (United Nations Support Office in Somalia - UNSOS), yitabye Imana azize uburwayi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu(2024-2029), asobanura byinshi bizakorwa hagamijwe iterambere mu nzego zitandukanye, aho ubuhinzi buziyongera ku kigero cya 50%.
U Rwanda rwamaze gutunganya igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu, kagomba guhinduka igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mazi no ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ku buryo umwaka wa 2050 uzasiga Uburengerazuba bw’u Rwanda ari ahantu nyaburanga abasura igihugu badashobora gusiga inyuma.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2025, yagejeje ku Nteko rusange Imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu kuva 2025-2029, agaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku mpuzandengo ya 9,3% kugeza 2029.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byasabwe kwihutisha kwemeza impinduka mu mabwiriza agenga Umuryango w’Ikoranabuhanga ry’Ubucuruzi (Customs Union), hagashyirwaho komite y’akarere izajya ikemura impaka mu bucuruzi no gukuraho inzitizi, zikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango.
Hari amategeko n’amabwiriza u Rwanda rushyiraho, ugasanga akuruye impaka nyinshi, hagati y’abayemera n’abatayemera batekereza ko hari abo aje kubuza umugati.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yashimye ibikorwa by’umuganda bikorwa n’abaturage buri wa Gatandatu, bakazinduka bajya gusukura imihanda y’aho batuye.
Itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka, rigaragaza uburyo uwakoze impanuka bitewe n’urwego iriho yishyurwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, avuga ko bimwe mu bikorwa bya RDF mu bihugu birimo Mozambique na Santrafurika bikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, biri mu murongo wo gushaka ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye byimazeyo raporo y’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR), ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje izamuka ry’ibiciro, aho ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% mu myaka umunani ishize, ryatumye muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongeraho 7.3% ugereranyije na Nyakanga 2024.
NCBA Bank Rwanda yaguye serivisi zayo ku rwego rw’Igihugu, ifungura ku mugaragaro ishami rishya mu Karere ka Rubavu, yongera gushimangira umuhate wayo wo gukora ku buryo serivisi za banki zirushaho kuboneka ku buryo bworoshye, budaheza kandi buzana impinduka nziza mu gihugu hose.
Ikipe ya APR Karate yegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya Zanshin Karate Championship 2025, nyuma yo guhiga andi makipe igatwara imidali itandatu ya zahabu.
Amakipe ya Kepler Women Basketball Club na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka(Playoffs), nyuma yo kubona intsinzi ku mikino yabo ya mbere.
Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Maman) aguye mu bitaro bya CHUK.
Abahamya ba Yehova basaga ibihumbi 43 baturutse imihanda yose y’Isi, bari bamaze iminsi itatu mu ikoraniro mpuzamahanga ry’amasengesho ryabahurije mu Rwanda, aho barisoje kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, bakaba batangaje ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda.
Ubuhuza ni bumwe mu buryo bwemewe mu Rwanda bwifashishwa mu gukemura amakimbirane n’ibindi bibazo bivuka hagati y’abantu cyangwa hagati y’amatsinda atandukanye hatisunzwe inkiko. Abahuza bagira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu miryango, ayo mu bucuruzi, ibibazo by’amasambu, ibibazo by’abashakanye, n’ibindi.
Abagana Banki ya Kigali (BK) mu Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo2025) i Kigali, bishimiye serivise bahabwa na banki y’amahitamo yabo.
Umufana ukomeye cyane wa APR FC n’Amavubi, Munyaneza Jacques(Rujugiro ), yasezeranye na Uwimana Dovine mu bukwe bwacuranzwemo indirimbo z’iyi kipe yihebeye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 yasuye ibikorwa by’umushinga Gabiro Agri Business Hub, ukora ibikorwa byo kuhira imyaka n’ubworozi bwa kijyambere.
Umuhanzi w’icyamamare w’Umutanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ibyishimo yatewe no guhura na se nyawe abifashijwemo na nyinawabo, nyuma yo kurerwa n’umugabo wa nyina ndetse akamara igihe kinini yarabwiwe ko ari we se.
Ikipe ya APR FC ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatomboye Pyramids FC mu ijonjora ry’ibanze Total Energies CAF Champions League.
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba Gen barindwi barimo uwahoze ari umugaba Mukuru w’ingabo za UPDF bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.
Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya Total Energies CAF Confederation Cup 2025-2026.
Muri Leta ya Florida muri Amerika, umugore yigize umuforomo, atabwa muri yombi amaze kuvura abarwayi basaga 4,000 kandi nta cyangombwa kimwemerera kuvura (licence médicale) agira.