Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri uyu mwaka abanyeshuri bagize amanota make mu byiciro byombi bagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Umwana wa mbere mu gihugu watsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni uwitwa ARAKAZA Leo Victor wigaga ku ishuri rya Wisdom School Musanze wagize 99.4%.
Umuyobozi w’ishami rigenzura ubudahungabana bw’urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Ferdinand Murenzi, yavuze ko buri Munyarwanda ashobora kwinjira muri iyi Banki akabaza ikibazo afite kigendanye n’iby’imari.
Abayobozi, abakinnyi n’abatoza mu mukino w’Iteramakofe mu Rwanda bitabiriye siporo rusange ku wa 17 Kanama 2025, basabwa kwimakaza umuco wo gukora kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.
Abantu 5 bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, kuva ku itariki 11-18 Kanama 2025 mu gihugu hose.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagaragaje ko ushyigikiye ubukangurambaga bw’abasaba ko ikarita ya Afurika ikosorwa, kuko uburyo bwakoreshejwe bayishushanya bwayigaragaje nk’umugabane muto.
Naritegereje, nsanga umunyamakuru bisobanuye umuntu uteka ibyo kurya yagennye, atabajije abo agaburira ibyo bakeneye, ahubwo we akabaha mbere na mbere ibyo akunda kurya, ariko akabigabura ababwira ngo "tuba twabahitiyemo ibyo kurya mukunda!" Bya he! Ko ahubwo yakagombye kuvuga ati "tuba twabahitiyemo ibyo kurya (…)
Kuri uyu wa 17 Kanama, abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije umunsi w’umuganura.
Bamwe mu basirikare bahoze mu ngabo za MINUAR, zari mu butumwa bw’amahoro bwa UN mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba ryatangiye gukoreshwa mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima bitarenze uyu mwaka (2025).
Mu mukino wa kamarampaka (Playoffs) wakinwe ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, mu cyiciro cy’abagore muri shampiyona ya basketball mu Rwanda, ikipe ya Kepler yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera ikipe ya APR WBBC.
Mu Buhinde, abaganga batunguwe cyane no kubona umugore utwite inda y’ibyumweru 12 irimo ikurira mu mwijima we (intrahepatic ectopic pregnancy), aho kuba muri nyababyeyi nk’uko bisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abagize umuryango ari umugore, umugabo n’umwana kwirinda kwitana ba mwana ku bibazo biwugarije, kuko bituma bose bihunza inshingano za buri ruhande mu kubikemura.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cya Basketball (AfroBasket 2025), cyaberaga muri Angola yasezerewe idatsinze umukino n’umwe.
Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship 2025 mu bakiri bato ryasojwe kuri iki Cyumweru.
Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 by’abarangije amashuri abanza (P6) n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, ikipe ya APR FC itsinze Power Dynamos yo muri Zambia ibitego 2-0, byatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Burukinafaso, Djibril Aouttara.
Nk’uko bimaze kumenyerwa n’abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi hakorwa Siporo rusange (Car free day), iyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ntiyari isanzwe kuko yari irimo n’imyitozo ya Karate.
Amakipe ya APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia, amaze kugera kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino wa gicuti uhuza aya amakipe yombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yarimo asoza uruzinduko amazemo iminsi muri Australia, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umuganura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba abakoze Jenoside bagihari icyo bakoze gusa ari ukwambuka umupaka bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibibazo by’umutekano muke bidashobora kurangira muri icyo gihugu.
Mu nteko rusange y’umukino wa volleyball yateranye ku wa Gatandatu tariki 16 kanama 2025, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, bemeje ingingo zitandukanye zirimo uburyo bushya bwo gukinamo imikino ya kamarampaka, ndetse hanashyirwaho igihe amatora azabera.
Mu rwego rw’ibikorwa bitegurwa mu materaniro makuru aba mu kwezi kwa Kanama, ukwezi gusoza umwaka w’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, abizera bagize intara y’ivugabutumwa ya Nyamata babonye ko ibiyobyabwenge byugarije abasenga n’abadasenga, iyo akaba ari yo mpamvu hatanzwe ubutumwa bwo kubirwanya mu rubyiruko.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamwna 2025, Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda (UPDF) yatsindiye iy’u Rwanda (RDF) penaliti 8-7, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, mu Karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane, habereye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje Ingabo z’u Rwanda (RDF), Diviziyo ya kabiri, n’Ingabo za Uganda (UPDF) na zo za Divizyo ya kabiri, umukino wabanjirijwe n’akarasisi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier uzwi nka Manzi Music, yatangaje ko kuva kuri uyu wa 15 Kanama 2025, atakibarizwa muri sosiyete ya Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakorana.
Nk’uko twabivuzeho mu nkuru iheruka ku bihangano n’amateka ari inyuma yabyo, indirimbo zose burya si ko ziba zishingiye ku nkurumpamo. Hari abahanzi bahimba indirimbo bashingiye ku bigezweho mu gihe cyabo, abandi ku bibazo abantu bahura nabyo, abandi bagahimba izishishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta n’izindi.
Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wari mu Ngabo za Ghana, zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Ingabo z’Igihugu cye kuba zaranze kuva mu Rwanda icyo gihe, kuri bo bumvaga mu gihe bagenda bisobanuye kwiyambura ubumuntu ndetse n’indahiro barahiye (…)
Mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ikomeje gukinwa muri shampiyona ya Basketball mu bagore mu Rwanda, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinze Kepler WBBC amanota 77 kuri 71 imibare irahinduka.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Angola.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Young Africans yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino wa gicuti w’ibirori bya Rayon Sports Day 2025 "Umunsi w’Igikundiro ", bityo yegukana igikombe cyagenewe uyu munsi,
Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila wari umaze imyaka ibiri akinira APR FC yerekeje muri mukeba wayo Rayon Sports.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Tesla akaba n’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yababajwe cyane n’uko u Bushinwa bugiye gutanga Amerika Gari ya Moshi y’umuvuduko udasanzwe (Hyperloop).
Mu gihe Rayon Sports yitegura kwakira Young Africans mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Aba Rayons n’abakunzi ba ruhago batangiye gusesekara muri Stade Amahoro.
Kuri uyu wa 15 Kamena Kiliziya Gatolika yongeye kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo ndetse hanaturwa igitambo cya Misa ku Isi hose.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2025-2026 uzayihuza na Pyramids FC wegejwe inyuma ho icyumweru kubera shampiyona y’isi y’Amagare izabera mu Rwanda.
"Nyaruguru ifite ubutunzi bukomeye mu bukerarugendo, ndetse n’ahantu nyaburanga hakenewe gutezwa imbere. Hari kandi ubukire bukomeye buhishe mu buhinzi bworozi muri aka karere."
Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yahishuye uko kwangwa n’umukobwa bakundanaga amuziza ubukene byamuhaye inganzo, ahimba indirimbo ye yise ‘Kamwambie’ yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane, nubwo uko gutandukana na we byamuteye agahinda.
Kuri uyu wa Kane, Haruna Niyonzima wakiniye Young Africans imyaka itandatu yakoranye imyitozo n’iyi kipe iri kwitegura umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu.
Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kayonza, rwari rwaracikirije amashuri rugafashwa kwiga amashuri atandukanye y’imyuga na BK Foundation, rwiyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bamaze igihe bahabwa, bakabukoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere.
Shema Ngoga Fabrice,Umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yavuze ko imwe mu migabo n’imigambi afite uko ikipe itwaye shampiyona y’icyiciro cya mbere izajya ihembwa miliyoni 80 Frw zivuye kuri 25 Frw.
Urubyiruko rurimo inkumi n’abasore, rwatangaje byinshi rwigiye mu itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 harimo n’Ikinyarwanda, aho rumaze iminsi 45 rutozwa ibintu bitandukanye, rikaba ryasojwe uyu munsi ku itariki 14 Kanama 2025, mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize bari abasirikare mu mapeti atandukanye, boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi itangira bareba, babura imbaraga zo kuyihagarika kubera ubushobozi bucye mu bikoresho, dore ko bagenzi babo b’i Burayi banageze aho bakabatererana, cyangwa (…)
Ikipe ya Young Africans iri mu Rwanda kuva ku munsi wejo ku wa Gatatu, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.