Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Les Leopards) nyuma yo kubona intsinzi yayihesheje itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’imyaka 52.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Oswald Rurangwa uregwa ibyaha bya Jenoside igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abantu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo basabwe kubaka ubuzima bushya bushingiye ku iterambere kuko bagiye muri sosiyete ibakunze kandi yiteguye kubakira neza.
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye itike y’igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsindira Jamaica igitego 1-0 ku mukino wa w’imikino ya kamarampaka Mpuzamigabane wabereye muri Mexico mu rukurera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara abaturage batitabira umuganda nk’uko biteganywa n’amategeko, Senateri Charles Murigande yasabye ko amande ateganywa ku batubahiriza uyu muhigo yatangwa uko bikwiye, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu gusoza ibikorwa bisigara bitarangiye.
Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru - Amavubi ryagaragaje imyitwarire "ritishimiye" ku bari bashinzwe umutekano kuri Sitade Amahoro, nyuma y’Umukino u Rwanda rwegukanyemo intsinzi.
Mu murwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi, Bujumbura, kuri uyu mugoroba humvikanye urusaku rukomeye rw’ibiturika, nk’uko byatangajwe n’imbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, asanga imvugo ikoreshwa uyu munsi yo ‘gukora umuganda’ idakwiye, ahubwo ko imvugo ikwiye inafite inkomoko mu muco nyarwanda ari ‘gutanga umuganda’, bityo ko ku cyifuzo cye byahinduka.
Masai Ujiri, umwe mu banyabigwi mu buyobozi b’umukino wa basketball, binyuze mu kuba yarabaye Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, yatangajwe nk’umwe mu banyamigabane b’ikipe nshya ya Toronto Tempo, igiye gukina muri shampiyona y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA).
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera urugero abaturage.
Koperative Umwalimu SACCO ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bayo ubu bakoresha telefone zigendanwa n’ubundi buryo bakabona serivisi zitandukanye zo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo, batabanje gukora ingendo bajya ku mashami y’Umwalimu SACCO.
Abasenateri batandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagarutse ku mibare ikunze kugaragazwa y’ibyakozwe mu muganda, aho bayikemanga kuko ngo ikunze kuba iri hejuru ugereranyijwe n’ibigaragara byakozwe, bagasaba ko uburyo bibarwamo bwasubirwamo.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kwandikisha Umuganda w’u Rwanda mu Murage w’Isi.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, tariki 30 Werurwe yerekanye Filimi ‘Beyond the Clouds’ mu kigo cy’Amashuri yisumbuye ya FAWE Girls School riherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali igaruka ku guha uburezi abana baturuka mu miryango ikennye.
Umutoza Haringingo Francis yongeye kugirwa umutoza wa wa Rayon Sports yatoje hagati ya Nyakanga 2022 na Kamena 2023.
Mu kiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo ku wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026, kuri KT Radio cyagarutse ku buryo bwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro binyuze mu kwagura murandasi (Internet) n’ibikorwaremezo, ku buryo byafasha kugira amahirwe angana ku myigire (…)
Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi, Charles Habonimana yanenze abayobozi bo mu Rwanda muri rusange bahabwa umurongo no Perezida wa Repubulika, ntibawubahirize ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo babwiwe nta gutekereza.
Nta kinezeza nko gupanga umushinga wo kugura imari ishyushye nk’ubutaka, inzu, ibikoresho byo mu nzu cyangwa iby’ikoranabuhanga,cyangwa se n’amatungo yo korora, maze utiriwe uhamagara hirya no hino ugafungura telefoni yawe ifite internet, ikaguha icyo umutima wawe ushaka.
Kuri uyu wa Mbere, Amavubi yegukanye Igikombe cya FIFA Series 2026, nyuma yo gutsindira Estonia ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro mu mukino wa nyuma w’itsinda rya mbere.
Kuva ku gicamunsi, inzira zose ziragana kuri Stade Amahoro i Remera, aho ikipe y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru - Amavubi icakirana n’iya Estonia ku mukino wa nyuma wa FIFA Series, uhuza amakipe aturanye ku rutonde rwa FIFA.
Kuri Phoibe Mukandayisenga, umunyamakuru wabaye kandi agakorera mu Karere ka Gicumbi imyaka ikabakaba icumi, ikirere cya Gicumbi ni ikirere gihora gihehereye haba mu mpeshyi cyangwa mu gihe cy’imvura, ku buryo iyo uhumeka wumva uhumeka umwuka ugenda udafite ikiwutega mu nzira z’ubuhumekero, kandi aho unyuze mu nzira (…)
Umuyobozi mushya akaba n’umuvugizi w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (EEAR), Rev Sekanabo Jean Paul, avuga ko muri manda y’imyaka itanu agiye kuyobora iri torero, azashyira ingufu mu gufasha abatishoboye nubwo bari basanzwe babikora, aho avuga ko bazabishyurira Mituweli, bubakire abadafite amacumbi n’ibindi (…)
Kuri uyu wa Mbere, hatashywe ku mugaragaro ibikorwa byagizwemo uruhare n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) birimo Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yari imaze imyaka hafi 10 yubakwa, ndetse n’ibibuga by’umupira w’amaguru.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, avuga ko kugabanuka kw’abanyeshuri basibira mu ishuri bitavuze kwimura abatatsinze, ahubwo ari uko bize neza bagatsinda, hakimuka benshi.
Munyeragwe Gaspard wahoze mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo, harimo FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ihora ishaka gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano warwo, yashimishijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wabereye kuri Sitade Ubworoherane ya Musanze, ugahuza bamwe (…)
Leta ya Congo yongeye kugaragaza ko gahunda yatangaje mu cyumweru gishize yo gufata abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntacyo izageraho.
Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026 kiragaruka ku buryo bwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro binyuze mu kwagura murandasi (Internet) n’ibikorwa remezo. Ibi byafasha kugira amahirwe angana ku myigire hirya no hino mu (…)
Ikipe ya RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL yabonye intsinzi ya kabiri yiyongerera amahirwe yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali.
Kuri iki Cyumweru, kuri Kigali Pelé Stadium hasorejwe Imikino ya gicuti Mpuzamahanga ’FIFA Series’ mu itsinda rya kabiri aho ikipe y’igihugu ya Aruba yegukanye igikombe naho Tanzania ikegukana umwanya wa gatatu inyagiye Macau 6-0.
Abanyeshuri 28 biga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’abarimu babo baturutse muri SOAS University of London mu Bwongereza, basuye Ikigo gitegurira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abahoze ari abasirikare gusubira mu buzima busanzwe kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Ibikorwa bibiri by’impurirane byabaye muri iki cyumweru, byongeye kwibutsa urubyiruko ko ruri mu gihugu kirutegerejeho gufata iya mbere mu iterambere.
Abaturage bo mu Murenge wa Rutunga n’abo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, bifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, batera ibiti ku musozi uherereye mu Mudugudu w’Urukerereza mu Kagari ka Kigabiro (…)
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Pastor Lopez ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko yishimiye cyane ubufatanye yagiranye na Prosper Nkomezi mu ndirimbo yabo bise “Imana Ikomeye.”
Abantu baragirwa inama yo kwita ku buzima bwo mu kanwa boza mu kanwa nibura gatatu ku munsi kandi bakoresheje uburoso n’umuti wabugenewe. Mu gihe kandi abenshi usanga boza amenyo batambitse uburoso, ni byiza gukoresha uburoso mu cyerekezo gihagaze kuko iyo butambitse byangiza igice cy’inyuma cy’amenyo ndetse n’ibiryo (…)
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika(AU) muri iyi minsi uri mu bibazo by’imiyoborere, bituma ikora amakosa menshi muri dipolomasi mpuzamahanga.
Perezida w’Umuryango AVEGA Agahozo, Hon. Mukamugema Alphonsine, yagaragaje uburyo urugendo rw’Ubudaheranwa rwafashije Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kongera kwiyubaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bitangaje kuba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uhuje ibihugu bigize umugabane wose ushobora gusigwa icyasha, ukisanga mu bibazo biturutse ku muyobozi wawo, umaze igihe kitagera no ku mezi abiri awuyobora.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, hateganyijwe ibirori bikomeye by’umukino w’iteramakofe bizwi nka Kigali Fight Night, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bikazabera muri rond-point ya Kigali Convention Centre, ahazitibara abakinnyi baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Twagirimana Jean, yavukanye ubumuga bw’amaboko yombi, ku buryo ibyo ashobora gukora byose abikoresha amano cyangwa se ibirenge, ariko ntibyamubujije kugera ku nzozi ze, haba mu mashuri, mu rushako n’akazi karebana no guteza imbere imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga n’ibindi byiciro.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo intambara yari igeze mu gihe cy’amahina mu baturanyi b’u Rwanda ni bwo twumvise ijambo rishya rigira riti “ikirere cy’i Goma kirafunze, nta ndege zishobora kugikoresha.”
Ikipe ya RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL i Pretoria muri Afurika Yepfo, yatangiye itsinda Al Ahly yo muri Libya
Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe, Kaminuza ya Mount Kigali University yamuritse ku mugaragaro robot nshya ifite imiterere nk’iy’umuntu (Humanoid Robot) yahawe izina rya “Unitree G1 EDU U6”, izafasha mu myigishirize, guhanga udushya ndetse n’ ubushakashatsi.
Umwongereza uzwi cyane mu bijyanye n’ibidukikije witwa David Attenborough, agiye gushyira hanze filime mbarankuru igaruka ku ngagi zo muri Pariki y’u Rwanda y’Ibirunga yise "A Gorilla Story: Told by David Attenborough".
Amafi ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro kanini umubiri. Nyamara hari beshi usanga bayafata nk’ikiribwa kitari icyabo, gihenze cyangwa cy’abasirimu. Uko u Rwanda rutera imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubworozi, ntibikiri inzozi kuba umuntu yabona ifi ku isahane ye mu buryo bworoshye. Biranashoboka kandi kuyiyororera (…)
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, arashimira imikorere y’ishuri ry’abayobozi ry’Akarere ka Ruhango, nk’agashya gafasha guha serivisi inoze abaturage, no kurema umuyobozi nyawe.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanyagiriye ikipe y’igihugu ya Grenada imbere ya Perezida Paul Kagame ibitego 4-0, mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri Stade Amahoro, mu mikino ya FIRA Series 2026, iri kubera i kigali.
Igihugu cya Danemark, cyahoze kiri ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri kuva mu 2011, cyafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura icyerekezo mu burezi mu kurengera abana hafatwa umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya telefoni zigezweho (smartphones), imbaraga zishyirwa mu gushora amafaranga mu kugura ibitabo.
Ukwezi kurarangiye, warakoze cyane, agashahara karaza, none igihe cyo kwihemba kirageze.