Nyanza: Bombori bombori hagati y’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu n’abakozi ayoboye

Mu kigo nderabuzima cya Mututu cyo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza haravugwa umwuka mubi hagati y’umuyobozi wacyo witwa Nyiravuganeza Siphora n’abakozi bakorana kubera ko ngo abivangira mu kazi agamije inyungu ze bwite.

Uku kutumvikana kwageze kuri komite nyobozi y’Akarere ka Nyanza ndetse bigera n’aho byigwaho mu nama Njyanama y’Akarere itegeka ko akurwa kuri uyu mwanya agasimbuzwa undi.

Imyanzuro y’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ku wa 23 Ukuboza 2014 yakorewe ubugororangingo tariki 26 Werurwe 2015, Kigali Today ifitiye kopi, yerekana ko Nyiravuganeza Siphora afitanye ibibazo nabo bakorana, ndetse byatumye abakozi babiri birukanwa biturutse kuri moto yita iye kubera inyungu ayifiteho yo kuba imuvana mu Karere ka Nyanza ikamujyana iwe mu Karere ka Muhanga, kandi Essence iba yakoreshejwe ari iy’ikigo nderabuzima.

Aha abakozi b'ikigo nderabuzima bari basuwe n'inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n'umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.
Aha abakozi b’ikigo nderabuzima bari basuwe n’inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n’umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.

Iyo abajijwe iby’iyi moto ngo asubiza abakozi ko mbere na mbere ari iye nyuma yo kuba iy’ikigo nderabuzima cya Mututu.

Imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza kandi imushinja gukoresha icyenewabo igatanga urugero ku kazi yahaye musaza we (utavugwa amazina ndetse n’akazi yahawe) hatubahirijwe itegeko rishyira abakozi ba Leta mu kazi, ariko we ngo akumva ko ntacyo bimubwiye.

Ibindi bishinjwa uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu ni ukwinjira mu nshingano z’umucungamutungo agakura amafaranga kuri konti atabizi kandi ariwe ubishinzwe, ndetse no gufata abakozi bamwe bamushyigikiye akabarutisha abandi.

Imyanzuro y’inama njyanama ikomeza ivuga ko iyo avanye amafaranga kuri konti y’ikigo nderabuzima abikora bujura umubare w’abantu batatu basabwa gusinya utuzuye, hakiyongeraho n’ikinyabupfura gike ngo yeretse abagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamusuye.

Kuri Telefoni igendanwa, Kigali Today yavuganye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu, Nyiravuganeza Siphora ahakana ibimuvugwaho n’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza. Ku bwe ngo ibikubiye muri iyo myanzuro byose ni ibinyoma 100%.

Ikigo nderabuzima cya Mututu kimaze hafi imyaka ibiri gishinzwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Ndumiwe pe,uuhhummmmmm,ariko se nyanza izagezahe koko,yemwe abantu baragwira uwo Kisangani niba ari kisangani niba ari Kinshasa ntazi akori iki ko yashyizwe mu majwi cyane,kuki adakurikiranwa ngo harebwe impamvu bamuvuga cyane muri iyi nkuru,birasekeje pe,uretse ko biteye ubwoba nísoni

semasaka yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Kisangani ko adakora kurusha abandi buriya aba ashaka iki koko? Ariko ubwo muzi aho Mututu yavuye?

REKA yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

mumusebeje mutiretse pe namwe amatiku y,i nyanza ararambiranye ariko muri sante ho birakabije pe muhaguruke murebe icyo mukora

tante yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Titi aba yariye hanyuma agasebanya,ibyo bishoboka gute kumuntu yakora biriya ntafungwe,

Kabiri yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Mumusebeje mutiretse,niyo mpamvu nyanza idaterimbere pe

TATU yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Iyi nkuru irasekeje tu,kuko uhita ubonamo guhengama k’umunyamakuru titi,bamuhaye akantu

Damu yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

hahahahahah mututu kosora amakosa

kagabo yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

l’homme de valeur est toujours l’objet de critique naho komisiyo social irasobanutse

mupanya yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ariko amatiku yinyanza azarangira ryari koko?
ubundi inyanza hakora munyangire gusa
uwo mugabo Gisangani amaze kwigira ishyano.ndetse nanjyanama irananiwe.
Buretse bamwirukane maze bashore akarere mumanza ubundi babace za miriyoni.
Bigeze kwirukana abagitifu ndetse nabandi bakozi ariko amafranga baciye AKARERE nanubu ntibayibagirwa.
nyanza ntizatera imbere harimo amatiku ameze atya.

Rwangombwa yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Hahahaha.Nyanza murayitiranya.Siphora ararengana .ahubwo ko njyanama barikuzeguza iya Nyanza bayoroyemo iki ko ntacyo imaze.?njye mbona akamaro kayo ari ukugirango bigaragareko imyanya yose ifite abayirimo naho ubundi nyanza twararenganye ahubwo mudutabarize!ubwose umuntu yakora amakosa anganatyo akaba akiri mukazi,ahubwo abinda nini bagiye kuhagaragarira Siphora yigaramiye!

Ejoheza yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

hahaha uwo muyobozi nigosambo

kalimba yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

komisiyo social nikomeze kuzuza inshingano zayo naho abayisebya baba barahuye nayo ntibitangaje kabisa muriyo komisiyo umunyamatiku ni jeanne na beata gusa

kalimba yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka