Nyanza: Bombori bombori hagati y’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu n’abakozi ayoboye

Mu kigo nderabuzima cya Mututu cyo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza haravugwa umwuka mubi hagati y’umuyobozi wacyo witwa Nyiravuganeza Siphora n’abakozi bakorana kubera ko ngo abivangira mu kazi agamije inyungu ze bwite.

Uku kutumvikana kwageze kuri komite nyobozi y’Akarere ka Nyanza ndetse bigera n’aho byigwaho mu nama Njyanama y’Akarere itegeka ko akurwa kuri uyu mwanya agasimbuzwa undi.

Imyanzuro y’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ku wa 23 Ukuboza 2014 yakorewe ubugororangingo tariki 26 Werurwe 2015, Kigali Today ifitiye kopi, yerekana ko Nyiravuganeza Siphora afitanye ibibazo nabo bakorana, ndetse byatumye abakozi babiri birukanwa biturutse kuri moto yita iye kubera inyungu ayifiteho yo kuba imuvana mu Karere ka Nyanza ikamujyana iwe mu Karere ka Muhanga, kandi Essence iba yakoreshejwe ari iy’ikigo nderabuzima.

Aha abakozi b'ikigo nderabuzima bari basuwe n'inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n'umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.
Aha abakozi b’ikigo nderabuzima bari basuwe n’inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n’umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.

Iyo abajijwe iby’iyi moto ngo asubiza abakozi ko mbere na mbere ari iye nyuma yo kuba iy’ikigo nderabuzima cya Mututu.

Imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza kandi imushinja gukoresha icyenewabo igatanga urugero ku kazi yahaye musaza we (utavugwa amazina ndetse n’akazi yahawe) hatubahirijwe itegeko rishyira abakozi ba Leta mu kazi, ariko we ngo akumva ko ntacyo bimubwiye.

Ibindi bishinjwa uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu ni ukwinjira mu nshingano z’umucungamutungo agakura amafaranga kuri konti atabizi kandi ariwe ubishinzwe, ndetse no gufata abakozi bamwe bamushyigikiye akabarutisha abandi.

Imyanzuro y’inama njyanama ikomeza ivuga ko iyo avanye amafaranga kuri konti y’ikigo nderabuzima abikora bujura umubare w’abantu batatu basabwa gusinya utuzuye, hakiyongeraho n’ikinyabupfura gike ngo yeretse abagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamusuye.

Kuri Telefoni igendanwa, Kigali Today yavuganye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu, Nyiravuganeza Siphora ahakana ibimuvugwaho n’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza. Ku bwe ngo ibikubiye muri iyo myanzuro byose ni ibinyoma 100%.

Ikigo nderabuzima cya Mututu kimaze hafi imyaka ibiri gishinzwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

birayanganje abasebanya

Mupanya yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

ushinzwe ubuzima mu karere koko arakora?

Mupanya yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

komisiyo izasure ibindi bigo nderabuzima murabantu babagabo mukomerezaho murasobanutse turabemera ba jeanne leopold beata shalon kambayire numuyobozi wa komisiyo Kisangani emmanuel

Mupanya yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

nyobozi ikurikiranire hafi uwo muyobozi

Mupanya yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Haaaaa wamuyobozi we wakoze akazi uritwaza comptable ubahiriza amategeko naho ubundi niwowe utahiwe

habineza yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Abo biyita alias na Mahoro uwo muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu ntabwo mumuzi mutubaze abanya kibirizi umutima mubi afite namatiku numushiha no gutonesha ku bakozi birarenze ahubwo komisiyo social ikuriwe na Bwana Kisangani irakora ahubwo izindi komisiyo ntabwo zibaho.

habineza yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Siphola ibyo yakoze byo gutonesha byo simbizi ,ariko mu byo ashinjwa iyo hatazamo agasuzuguro no kutavugana ikinyabupfura jye nari gutanga igarama mu rukiko nkabiregera,kuko nibyo azwiho.Jye nturanye nawe i Muhanga ndetse twarakoranye i Kabgayi ku bitaro ahansiga aje aho i Nyanza natwe yari yaratumaze kuko no gutukana arabizi

Minega yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

aha mwaragowe

uwimana yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

aha mwaragowe

uwimana yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

ahantu hari umwotsi haba hari numuriro ibibazo akarere kanyanza gafite ntabwo bizakemurwa nokwirukana titulaire barabona aricyo kibazo gikomeye esa uwo mu titulaili niwe wantmye amashyamba ya butara,gisasa,kagunga nibiti byose byari kumihanda yo muri nyanza ? mwarangiza ngo yariyimitunga haaaaaaaaa! murashaka kumwirukana ariko namwe mumenyeko ntawiruka kumunyamugisha kandi imana ihorihoze b

uwimana yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Kiki mwanga umuntu ukora!ubwo ngo nuko ahwitura indangare!ngaho nimumukureho.nge nabonye amoral imirimoye neza.Gusa niba hari uwatanze byinshi twabigenza gute.gusa ihangane ubamba ISI ntakurura.kd ufite ubwenge gusa NYANZA irananiwe nibongeremo amaraso mashya

Evode yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Wowe Titulaire bareke uzabarege nibagukoraho, urebe ukuntu ubatsinda ku mugaragaro. Leta isore amafaranga ihombeshejwe no guhubuka kwa Njyanama.

teta yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka