Nyanza: Bombori bombori hagati y’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu n’abakozi ayoboye

Mu kigo nderabuzima cya Mututu cyo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza haravugwa umwuka mubi hagati y’umuyobozi wacyo witwa Nyiravuganeza Siphora n’abakozi bakorana kubera ko ngo abivangira mu kazi agamije inyungu ze bwite.

Uku kutumvikana kwageze kuri komite nyobozi y’Akarere ka Nyanza ndetse bigera n’aho byigwaho mu nama Njyanama y’Akarere itegeka ko akurwa kuri uyu mwanya agasimbuzwa undi.

Imyanzuro y’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ku wa 23 Ukuboza 2014 yakorewe ubugororangingo tariki 26 Werurwe 2015, Kigali Today ifitiye kopi, yerekana ko Nyiravuganeza Siphora afitanye ibibazo nabo bakorana, ndetse byatumye abakozi babiri birukanwa biturutse kuri moto yita iye kubera inyungu ayifiteho yo kuba imuvana mu Karere ka Nyanza ikamujyana iwe mu Karere ka Muhanga, kandi Essence iba yakoreshejwe ari iy’ikigo nderabuzima.

Aha abakozi b'ikigo nderabuzima bari basuwe n'inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n'umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.
Aha abakozi b’ikigo nderabuzima bari basuwe n’inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n’umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.

Iyo abajijwe iby’iyi moto ngo asubiza abakozi ko mbere na mbere ari iye nyuma yo kuba iy’ikigo nderabuzima cya Mututu.

Imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza kandi imushinja gukoresha icyenewabo igatanga urugero ku kazi yahaye musaza we (utavugwa amazina ndetse n’akazi yahawe) hatubahirijwe itegeko rishyira abakozi ba Leta mu kazi, ariko we ngo akumva ko ntacyo bimubwiye.

Ibindi bishinjwa uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu ni ukwinjira mu nshingano z’umucungamutungo agakura amafaranga kuri konti atabizi kandi ariwe ubishinzwe, ndetse no gufata abakozi bamwe bamushyigikiye akabarutisha abandi.

Imyanzuro y’inama njyanama ikomeza ivuga ko iyo avanye amafaranga kuri konti y’ikigo nderabuzima abikora bujura umubare w’abantu batatu basabwa gusinya utuzuye, hakiyongeraho n’ikinyabupfura gike ngo yeretse abagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamusuye.

Kuri Telefoni igendanwa, Kigali Today yavuganye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu, Nyiravuganeza Siphora ahakana ibimuvugwaho n’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza. Ku bwe ngo ibikubiye muri iyo myanzuro byose ni ibinyoma 100%.

Ikigo nderabuzima cya Mututu kimaze hafi imyaka ibiri gishinzwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Inyanza ntimuhazi,uwo mudamu arabeshyerwa,nababifitemo inyungu bo muri njyanama nka ba kisangani bashaka imyanya,ibyaha binganuko aribyo byakangombye guhanirwa!

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Uyu muyobozi ntabwo azi ko tugeze muri 2015.

gg yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka