Nyanza: Bombori bombori hagati y’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu n’abakozi ayoboye

Mu kigo nderabuzima cya Mututu cyo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza haravugwa umwuka mubi hagati y’umuyobozi wacyo witwa Nyiravuganeza Siphora n’abakozi bakorana kubera ko ngo abivangira mu kazi agamije inyungu ze bwite.

Uku kutumvikana kwageze kuri komite nyobozi y’Akarere ka Nyanza ndetse bigera n’aho byigwaho mu nama Njyanama y’Akarere itegeka ko akurwa kuri uyu mwanya agasimbuzwa undi.

Imyanzuro y’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ku wa 23 Ukuboza 2014 yakorewe ubugororangingo tariki 26 Werurwe 2015, Kigali Today ifitiye kopi, yerekana ko Nyiravuganeza Siphora afitanye ibibazo nabo bakorana, ndetse byatumye abakozi babiri birukanwa biturutse kuri moto yita iye kubera inyungu ayifiteho yo kuba imuvana mu Karere ka Nyanza ikamujyana iwe mu Karere ka Muhanga, kandi Essence iba yakoreshejwe ari iy’ikigo nderabuzima.

Aha abakozi b'ikigo nderabuzima bari basuwe n'inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n'umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.
Aha abakozi b’ikigo nderabuzima bari basuwe n’inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n’umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.

Iyo abajijwe iby’iyi moto ngo asubiza abakozi ko mbere na mbere ari iye nyuma yo kuba iy’ikigo nderabuzima cya Mututu.

Imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza kandi imushinja gukoresha icyenewabo igatanga urugero ku kazi yahaye musaza we (utavugwa amazina ndetse n’akazi yahawe) hatubahirijwe itegeko rishyira abakozi ba Leta mu kazi, ariko we ngo akumva ko ntacyo bimubwiye.

Ibindi bishinjwa uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu ni ukwinjira mu nshingano z’umucungamutungo agakura amafaranga kuri konti atabizi kandi ariwe ubishinzwe, ndetse no gufata abakozi bamwe bamushyigikiye akabarutisha abandi.

Imyanzuro y’inama njyanama ikomeza ivuga ko iyo avanye amafaranga kuri konti y’ikigo nderabuzima abikora bujura umubare w’abantu batatu basabwa gusinya utuzuye, hakiyongeraho n’ikinyabupfura gike ngo yeretse abagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamusuye.

Kuri Telefoni igendanwa, Kigali Today yavuganye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu, Nyiravuganeza Siphora ahakana ibimuvugwaho n’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza. Ku bwe ngo ibikubiye muri iyo myanzuro byose ni ibinyoma 100%.

Ikigo nderabuzima cya Mututu kimaze hafi imyaka ibiri gishinzwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Uwo mudamu ko yaba ari umunyamafuti niba ari ukuri,mugenzure neza hari igihe umuntu asebya undi nkubera inyungu zibyihishe inyuma,ahaaaaaa

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

turagowe pe niba twese ariko barajya batugenza babanje mututu nitwe dukurikiraho,muhaguruke ba TITLAIRE NA HUBUNDI ARABAMARA TU

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

turabazi cyane cyane kisangani avangira aba titilaire cyane yitwaje kuba PRESIDENT WA KOMISIYO SOCIALE YA NJYANAMA, NGO ASHAKA MUTUTU NA MWEYA,NONE YADUKIRIYE GAHOMB,CYAKORA ARAKABIJE

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

ubundi mwe ntabwo mubona ko uwo munyamakuru ari feke,iyo mkuru yayitangaje afite ibihamya ko ari ukuri arasebya umwuga wacu,cyakora pole mama ihangane ubwom niwowe ugezweho

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

UWO MUDAMU MURAMUSHAKA TU,INYANZA AHAHAAA,YAKORA IBYAHA BINGANA GUTYA NTAFUNGWE,MWAGIYE MUREKA, YAHAGURUKIWE NA MUREBWAYIRE BETTY,ABONYE ADAHITANYE GASANGANWA NONE YADUKIYE TITULAIRE,NJYANAMA YA NYANZA IJYE ISHISHOZA KUKO IFITE ABAJYANAMA BABI

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

HAGOWE AHO COMPTABLE NA CASHIER WA MUTUTU BAGIYE BITEGE GUSEBYWA NABO,UMUNTU UMWE SE ASINYA KURI KONTI Y,IKIGO,UWO MUNYAMAKURURU YAHAWE AKANTU CYANE CYANE KO BASANZE UWO MUDAMU NTA KIBAZO AFITE,NYOBOZI NTIYAHARYE IJORO RYOSE HARI CYO YABONYE URETSE KISANGANI UGIRA AMASO ABONA IBYO ABANDI BATABONA

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Uwo mudamu ntazi moto baramubeshyera,nitwe tumutwara tukamugeza ku gasoro,i nyanza we,ubundi se niba ari ukuri mwakoziki cyangwa muba mugira ngo musebye umuntu gusa,njyanama ijye ishyiramo ubushishozi kuko commission sociale cyane cyane kisangani azayikoraho

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

i nyanza ntimuhazi mwebwe ubwo uwo mmwanya w’uwo mudamu nriabuze uwo bashaka kuwuha,murebe neza commission sociale ya njyanama ya nyanza iyobowe na kisangani ikora nabi bihagije

mahoro yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

iri ni isebanyabuhanga inzego nyinshi zarasuye iki kigo ariko basanze nta kibazo gihari ahubwo ari itiku rituruka kuri kisangani na murebwayire betty

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

uwo mudamu kisangani aramwibasiye kuko niwe ubiri inyuma,armuhiritse tu ashakisha impamvu zose zatuma uyu mudamu aseba

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Kisangani aramurangije da arakina se,iyo ahagurutse ntiyicara ubusa

Mamy yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Baramubeshyera umuyobozi wacu,ahubwo ni udutiku tw.i nyanza,kuko baradusuye basanga nta kibazo gihari ahubwo ari abakoresha comptable JMV na cashier Immacule

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka