Nyanza: Bombori bombori hagati y’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu n’abakozi ayoboye

Mu kigo nderabuzima cya Mututu cyo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza haravugwa umwuka mubi hagati y’umuyobozi wacyo witwa Nyiravuganeza Siphora n’abakozi bakorana kubera ko ngo abivangira mu kazi agamije inyungu ze bwite.

Uku kutumvikana kwageze kuri komite nyobozi y’Akarere ka Nyanza ndetse bigera n’aho byigwaho mu nama Njyanama y’Akarere itegeka ko akurwa kuri uyu mwanya agasimbuzwa undi.

Imyanzuro y’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ku wa 23 Ukuboza 2014 yakorewe ubugororangingo tariki 26 Werurwe 2015, Kigali Today ifitiye kopi, yerekana ko Nyiravuganeza Siphora afitanye ibibazo nabo bakorana, ndetse byatumye abakozi babiri birukanwa biturutse kuri moto yita iye kubera inyungu ayifiteho yo kuba imuvana mu Karere ka Nyanza ikamujyana iwe mu Karere ka Muhanga, kandi Essence iba yakoreshejwe ari iy’ikigo nderabuzima.

Aha abakozi b'ikigo nderabuzima bari basuwe n'inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n'umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.
Aha abakozi b’ikigo nderabuzima bari basuwe n’inzego zinyuranye. Umugore wegeranye n’umusirikari uri guseka niwe muyobozi wacyo uvugwaho imikorere idahwitse.

Iyo abajijwe iby’iyi moto ngo asubiza abakozi ko mbere na mbere ari iye nyuma yo kuba iy’ikigo nderabuzima cya Mututu.

Imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza kandi imushinja gukoresha icyenewabo igatanga urugero ku kazi yahaye musaza we (utavugwa amazina ndetse n’akazi yahawe) hatubahirijwe itegeko rishyira abakozi ba Leta mu kazi, ariko we ngo akumva ko ntacyo bimubwiye.

Ibindi bishinjwa uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu ni ukwinjira mu nshingano z’umucungamutungo agakura amafaranga kuri konti atabizi kandi ariwe ubishinzwe, ndetse no gufata abakozi bamwe bamushyigikiye akabarutisha abandi.

Imyanzuro y’inama njyanama ikomeza ivuga ko iyo avanye amafaranga kuri konti y’ikigo nderabuzima abikora bujura umubare w’abantu batatu basabwa gusinya utuzuye, hakiyongeraho n’ikinyabupfura gike ngo yeretse abagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamusuye.

Kuri Telefoni igendanwa, Kigali Today yavuganye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mututu, Nyiravuganeza Siphora ahakana ibimuvugwaho n’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza. Ku bwe ngo ibikubiye muri iyo myanzuro byose ni ibinyoma 100%.

Ikigo nderabuzima cya Mututu kimaze hafi imyaka ibiri gishinzwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Ubwo Buyobozi Ni Bwoko ki? Ngo Amafaranga Yakuwe Kuri Konti Comptable Atabizi? Ubwo Ni Ubusutwa!

Bi yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Kisangani arasebye kweli. Ese ubundi yacishije make ko ibyo yasize akoze ku ihanika na byo atari shyashya.
Ni ubwa mbere nabona inkuru ivuguruzwa bigeze aha ku Gihe.
Uyu munyamakuru nawe aragaragaye! Ubundi yaramaze kabiri atandika inkuru zigaragaza ko yanyoye. Ajye yandika mbere ya Vendredi dore ko asinda agakabya.

hakiza yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Nizeye ko ubuyobozi bw’Akarere mu bushishozi bwabwo butagwa mu mutego wa Kisangani. Uyu mugore ni umwere. Uyu munyamakuru uvuga Ibyo atazi kubera agatama ndagira ngo mubwire ko abakozi avuga birukanywe kubera moto ahubwo basezeye ku bushake bwabo. Amabaruwa arahari! Uzaseba wa munyamakuru we n’abo musangira! Ngaho mu mezi 3 uzongere utubwire aho iyi myanzuro ubeshya igeze ishyirwa mu bikorwa!

hakiza yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ukurikije iyi nkuru na commentaire uyu mudame ararengana.
kandi ibwiriza rivuga ko abasignateur baba 3, ariko 2 nibo bemerewe gusinya. 1 we asinya iyo undi atabasha ku boneka càd 2 barahagije gusinya.
icyongeya comptable abika chequiers na OP ,titulaire yazihawe nande?
Ayo ni amatiku

YoHAN yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

iyo komisiyo irasobanutse ahubwo uwo muyobozi nabazwe ayo makosa ikigo yakigize akarima ke. bareke gusebanya bitwaza amatiku.

jeanne yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

iyo komisiyo irasobanutse ahubwo uwo muyobozi nabazwe ayo makosa ikigo yakigize akarima ke. bareke gusebanya bitwaza amatiku.

jeanne yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Uyu Munyamakuru nawe yihuse cyane kuki wihutira guharabika umuntu byongeye w’umudamu nk’uyu ku bintu udahagazeho?

Comptable na Caissiere ba kiriya Kigo cya Mututu bafite ibibazo cyane. bakwiye kwirukanwa cg bakimurwa kuko bavangira Titulaire w’ikigo.

jeanne yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Njyanama yose y’Akarere ka Nyanza ihoramo abantu bamwe. irananiwe rwose ikwiye gusimburwa. kubona ihutiraho gufata imyanzuro idasobanutse ishutswe na Komosoyo Sociale kweri? izajye yitonda.

Kwitonda yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Komisiyo Social ya Njyanama ya Nyanza ni very well corrupted. Igendera ku bihuha kandi igahubuka. ahubwo yarikwiye guseswa kuko ntacyo imaze uretse kwivanga mu kazi no mu bakozi gusa.

Keza yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Uyu Mudamu Damu ndamuzi ni Umurokore muri ADEPR. Ntibazage besebya umuntu w’Imana. ahubwo wasanga barabuze aho bamuca ngo barye amafaranga ya Leta akabangira, none bakaba barahisemo gufindafinda ibinyoma kuri we.

Kumira yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Uyu mu Titulaire arabeshyerwa cyane, ndetse cyane pe. Njyanama yabona amakosa angana gutyo ntishyireyo audit? ahubwo muri Njyanama hari ababifitemo inyungu zitazwi.

Toto yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

nta bombori bombori ihari,baramubeshyera titulaire wacu,njye niho mmba pe ariko ibi byakozwe na cashier immaculee afatanyije na comptable nizigiyimana JMV,ARIKO BAKORESHWA NA MUREBWAYIRE UTURANYE NA CENTRE DE SANTE NA KISANGANI URI INYANZA

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka