Bimwe mu bibazo by’ingutu bishamikiye ku burwayi ku batishoboye ndetse n’abarwaza babo, birimo kubura amafaranga yo kwishyura imiti, ibitaro n’izindi serivisi babonera kwa muganga, ariko hakiyongeraho n’ikindi gikomeye cyo kutabona amafunguro.
Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, abantu ibihumbi bitabarika bateranira mu mujyi wa Ruhango, akarere ka Ruhango mu isengesho rya Kiliziya Gatolika, ririmo na Misa.
Umuhanzi nyarwanda w’icyamamare Cecile Kayirebwa yasabye imbabazi abakunzi be bamutegereje mu gitaramo cy’ubunani bakamubura, ariko ababwira ko hari ubundi buryo bahura bagahuza urugwiro.
Imibiri isaga ibihumbi 13 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari ishyinguye mu mva zitandukanye igomba kwimurirwa mu nzibutso z’Uturere, mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside.
Kugeza uyu munsi, impaka zakunze kuzana ukutumvikana ni izijyanye n’abantu bishushanyaho ku mubiri, ibizwi nka Tattoo mu ndimi z’amahanga.
Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo yakiraga Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo n’ibiruhuko by’iminsi mikuru yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Gihugu n’Abanyarwanda batuye mu (…)
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara y’igisukari cyangwa se Diabète mu ndimi z’amahanga, ari indwara yo kugira isukari nyinshi mu mubiri ikarenga igipimo cy’iyo umubiri usanzwe ukenera, bitewe ahanini no kubura k’umusemburo witwa insuline cyangwa utabasha kwakirwa n’umubiri, bitewe n’uko utarekurwa ku rugero rukenewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasezeranyije inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga, urubyiruko rwiyemeza kwishyira hamwe, rugakora amatsinda agamije ibikorwa by’iterambere.
Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko imvura iramutse itongeye kugwa, umusaruro wagabanukaho nibura 30% kuko ibyinshi aribwo bigitangira kuzana intete.
Abantu bane mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, baririye ubunani muri kasho za Polisi nyuma yo gufatanwa inzoga itemewe ya kanyanga litiro 1,250.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwasoje itorero ry’inkomezabigwi, ruratangaza ko nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, rwafashe ingamba zo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uko umwaka ushize undi ugataha, niko ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’ahantu Igihugu gishyize imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abaturage bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bakeneye amahoro n’umutekano, bityo hakenewe ibisubizo bikemura ibibazo by’umutekano muke.
Mu mugoroba wo ku itariki ya 31 Ukuboza abakirisitu gatolika bakunze guhimbaza Imana bayishimira ko barangije umwaka, hakaba n’abitabira iki gikorwa bavuga ko bagiye muri Tedewumu (Te Deum), nyamara ubundi Te Deum ntibivuze ayo masengesho, ahubwo indirimbo iyaririmbwamo.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, urubyiruko rw’Abakorerabushake ruri mu bikorwa byo gufasha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuyobora abagenzi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage.
Mu buzima busanzwe ni gake utubari tubura abatugana cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, aho usanga mu masaha y’umugoroba mu mihanda ari urujya n’uruza rw’abaturage berekeza mu mahoteli no mu tubari dutandukanye bishimira ko bagiye gusoza umwaka batangira undi.
Mu birori bisoza umwaka no gutangira undi wa 2025, byabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano iminsi yabo ibaze.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, mu butumwa busoza umwaka wa 2024 yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano, kubera uruhare bagize mu kubungabunga umutekano w’Igihugu no hanze yacyo.
Mu mpera z’umwaka, abantu bagambirira gutangira umwaka mushya ari bashya; bamwe bagambirira kureka itabi, abandi kureka inzoga. Bamwe bagambirira kugaruka mu nzu y’Imana, abandi kureka ingeso yabananiye...byose babiterwa n’ingaruka cyangwa igihombo bakuyemo.
Kuri iki iki Cyumweru, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024), nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo 2-1 ku wa 28 Ukuboza 2024, ariko hagategerezwa itangazo rya CAF.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 ni umunsi nyirizina wari utegerejwe w’ibirori by’ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie. Mu masaha ya mu gitondo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ku gicamunsi hagakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, mu masaha y’umugoroba abatumiwe bakirwe n’abageni.
Abikorera bo mu Karere ka Gisagara bifuza ko bashyirirwa kaburimbo mu muhanda bita Akanyaru Belt, uturuka mu Karere ka Nyanza ufatiye k’urimo gutunganywa wa Bugesera-Rwabusoro-Nyanza, ukagera ku Kanyaru-Bas (umupaka uhuza u Rwanda n’Intara ya Ngozi y’u Burundi), kuko ngo ari wo wabakura mu bwigunge basigiwe no kuba (…)
Daniel Sabiiti ni umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, akaba n’umunyamakuru uzwiho kugenda buri gihe ahetse igikapu kirimo bombo(bonbons/sweets) aha buri mugore, umukobwa cyangwa umwana wese bahuye.
Imashini ifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu muturirwa hadakoreshejwe amadarajya yatengushye abacururiza n’abahahira mu isoko ry’amagorofa atanu rya Musanze(GOICO). Iyi mashini kuba idakora ku buryo buhoraho, ni kimwe mu bituma abagana GOICO binuba.
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo bavuga ko bagihura n’akato bashyirwamo n’imiryango yabo, ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo byabo mu kaga.
Urubyiruko 56,848 mu gihugu hose rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, rwatangiye icyiciro cya 12 cy’Itorero ry’Inkomezabigwi.
Ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga bemera ivuka rya Yezu, bahamya ko kwizihiza Noheli bari kumwe n’abana babo, ari umwanya wo guhigura imihigo bahize yo gutsinda neza, no gukomeza intambwe idasubira inyuma.