Umuryango wa Steve Nkusi, Umunyarwanda w’imyaka 24, utuye muri Canada, wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse akaba yakundaga ibijyanye na ’business’, uri mu kababaro ko kumuburira irengero nyuma y’uko hashize iminsi ine bivugwa ko yagiye ku Kiyaga cya Ontario koga, nyuma ntagaruke.
Abaturage bishyuraga ngo babatwarire imyanda, bagiye kujya bishyurwa kugira ngo bayitange kuko ari imari ishyushye.
Tariki 24 Nzeri 2021, ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi, Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) kizakora igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse.
Umubyeyi wo mu Bwongereza witwa Samantha Willis w’imyaka 35, yari amaze iminsi mikeya mu bitaro, arembye kubera Covid-19 ariko anakuriwe, gusa yashoboye kubyara umwana yari atwite ariko yitaba Imana atabonye uruhinja rwe.
Umubyeyi w’umunya Afghanistani yabyariye mu ndege y’igisirikare cya Amerika cy’abarwanira mu kirere (US Air Force), yari itwaye abantu ihungishije Abatalibani ibajyanye mu Budage.
Abayobozi bo muri Afghanistani bemeje amakuru y’uko Zaki Anwari, wakiniraga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Afghanistani, yahanutse ku ndege agapfa ubwo yageragezaga kurira ku ndege ya gisirikare y’Abanyamerika yari ihagurutse ku Kibuga i Kabul.
Umuryango Interpeace ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera batanze moto zizafasha mu kugera ku baturage bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ishami rw’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko uretse icyorezo cya Covid-19, Afurika y’Iburengerazuba ubu ihanganye n’ibindi byorezo birimo icyitwa ’Marburg’ ndetse na ’Ebola’, ku buryo ngo bishobora kurenga ubushobozi bw’inzego z’ubuzima.
Hakainde Hichilema, wabanje kuba umushumba w’inka nk’uko abyivugira, ubu ni Perezida mushya wa Zambia, akaba ageze ku butegetsi nyuma yo kugerageza inshuro esheshatu zose.
Ubusanzwe gahunda yari uko iyo Pariki izaba yamaze kubakwa ndetse igatahwa bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2021 ariko ntibyakunda, abifuza gusura iyo Pariki bagasabwa kuba bategereje gato, cyane ko ababishinzwe bavuga ko kubaka byarangiye harimo gutegurwa igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro.
N’ubwo ubucuruzi butandukanye muri rusange bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19, ubw’indabo bwo bwarazamutse.
Ikigo ’Skytrax World Aiport’, kireba ubwiza bw’ibibuga by’indege hirya no hino ku isi ndetse n’isuku yabyo, cyashyize Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu bibuga bya mbere bifite ubwiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse bifite isuku ku Mugabane wa Afurika mu 2021.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Tanzania ategerejweho kuzamura umubare w’imishinga ijyanye n’impinduka mu by’ikoranabuhanga.
Muhire Jean Claude na Ingabire Uwera Marie-Reine, basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 12 Kanama 2021, ariko ngo bamenyanye mu 2012, ndetse ngo batangira gukundana mu 2015.
Abana biga mu mashuri y’incuke n’abiga mu myaka yo hasi mu mashuri abanza, bamaze ibyumweru bisaga bibiri basubiye ku ishuri, kuko batangiye igihembwe cya gatatu tariki 2 Kanama 2021, bikaba biteganyijwe ko bazarangiza icyo gihembwe tariki 17 Nzeri 2021, bivuze ko baziga igihe kigera ku kwezi n’igice, mu gihe ubundi (…)
Meya w’Umujyi wa Nagoya mu Buyapani witwa Takishi Kawanura ufite imyaka 72 y’amavuko, yarumye umudari wa zahabu wari wahembwe umukinnyi w’Umuyapanikazi witwa Miu Goto, mu mikino ya Olimpike, maze uwo muyobozi bimuviramo ibibazo.
Nyuma y’aho umuhanzi Gabiro Guitar akoreye indirimbo ‘Igikwe’ afatanyije na mugenzi we Confy, hanyuma iyo indirimbo ntivugweho rumwe kubera amagambo ayirimo yatumye benshi bashinja abo bahanzi kuba bica umuco nyarwanda. Gabiro Guitar yagize icyo abivugaho.
Nyuma y’igihe kinini amaze asohora indirimbo imwe imwe, umuhanzi King James yatangaje itariki yo gusohora ’Album’ ye nshya yise ’Ubushobozi’.
Polisi y’ahitwa Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatangaje ko yafashe umugabo w’ imyaka 30 y’amavuko wo mu Mujyi wa Fayetteville, nyuma y’uko arashe umugore we amuziza ko yanze ko baryamana.
Uruganda rwa Skol rwenga inzoga zitandukanye, rugatunganya n’amazi meza yo kunywa, rwafashije imiryango ikennye iruturiye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Dr Bienvenu Emile nk’ Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenga bw’ imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA).
Hari inkuru zari zanditswe mbere zivuga ko hoteli ’The Mirror’ na ’Villa Portofino’ zafunzwe kubera ibibazo byo guhomba kubera icyorezo cya Covid-19, ariko Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), yasobanuye icyatumye izo hoteri zifungwa ndetse zigashyirwa mu cyamunara.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no mu bigo nderabuzima byo mu mirenge igize ako Karere, baramukiye mu bikorwa byo gukingira Covid-19 ku bantu bari mu byiciro bitandukanye, bakaba bibanze ku bakuze, abagore batwite n’abonsa.
Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba arimo kwitegura gususurutsa Abanyarwanda, igitaramo cye kikazanyura imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda.
U Rwanda rushobora kuzahura n’ingaruka zikomeye mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere, harimo kugira imyuzure myinshi ndetse n’inkangu niba igipimo cy’ubushyuhe ku isi gikomeje kuzamuka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) na Banki nkuru y’ Igihugu (BNR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, batangiye gukora urutonde rw’abaturage bose bari barabikije amafaranga muri za SACCO z’imirenge nyuma bakaza kuyabura biturutse ku inyerezwa ry’umutungo w’izo SACCO, bigakorwa kugira ngo ababuze (…)
Tariki 8 Kanama 2021, ’Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’, Ikigo gishamikiye ku Kigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB) cyatashye ikibuga cya Golf gifite agaciro kabarirwa muri za Miliyari z’Amafaranga y’ u Rwanda, cyari kimaze amezi atari makeya cyubakwa.
Chai-chai cyangwa mucyayicyayi, ni icyatsi gihumura cyane ndetse abakunda impumuro yacyo bakunze kugiteka mu cyayi nk’ikirungo , ariko impumuro ya Mucyayicyayi ijya kumera nk’ iy’ indimu ngo yirukana imibu mu nzu.
Tangawizi ni igihingwa gifite ibyiza bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.selinawamucii.com, kandi ngo no kuyihinga ntibigoye ku buryo umuntu yabyikorera iwe mu rugo.
Ibyo bije bikurikira ugushyira hamwe kw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu bikorwa byo gusenya no gukuraho ibirindiro by’inyeshyamba ziyitirira idini ya Isilamu, zikagaba ibitero ku basivili bakahatakariza ubuzima.