Abarezi mu mashuri abanza bemeza ko iyo ibitekerezo by’abana bihawe agaciro, bituma bakunda ishuri ndetse bikanagira ingaruka nziza ku myigire yabo.
Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, arasaba urubyiruko ruri mu buhinzi gukora kinyamwuga bagashyira ku isoko ibicuruzwa binoze, kuko ikibazo cyo kutabona aho bagaragariza ibicuruzwa byabo kibonewe umuti.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, ahamya ko hatabayeho kurinda ubuzima bw’abasiviri ntacyo ibikorwa byo kubungabunga amahoro byaba bimaze.
Niyidukunda Mugeni Euphrosine wo mu karere ka Huye yatangiye gukora amavuta atandukanye muri avoka, azihesha agaciro mbere zarapfaga ubusa none biragenda bimuteza imbere.
Inararibonye mu burezi zo mu bihugu bya Afurika ziri mu nama igamije kureba icyakorwa ngo uburezi kuri uyo mugabane burusheho kuzamuka butange ubuhanga bukenewe ku bana.
Polisi y’u Rwanda, Ingabo n’abaturage bo mu murenge wa Jali muri Gasabo bateye ibiti bisaga ibihumbi 12 birimo iby’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa, muri gahunda y’umuganda rusange.
Imibare itangwa n’inkiko mu gihugu cyose igaragaza ko imanza za gatanya zaciwe zigenda ziyongera uko umwaka utashye kuko zikubye inshuro 60 mu myaka itatu ishize.
Umushinga wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ugamije kuzamura iterambere ry’ubukungu (LED) mu baturage bafite imishinga iciriritse ugiye kongeramo miliyari 7.5Frw mu myaka 6 iri imbere.
Abaturage bo mu karere ka Gasabo bemeza ko mu cyumweru cy’ubutaka serivisi bashaka zihuta, na byinshi mu byari byarananiranye bigahita bibonerwa ibisubizo ntibongere gusiragira.
Minisitiri Sezibera avuga ko hari imishinga myinshi y’umuryango wa EAC yadindiye irimo uwa Gariyamoshi, uw’amashanyarazi n’iyindi bigatuma ibihugu biwugize bitihuta mu iterambere kubera ibyo bitumvikanaho.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi (ADECOR) uhamya ko hakiri icyuho mu ikorwa ry’ibiryo byongewemo intungamubiri bigatuma bitaboneka ku isoko n’aho biri bigahenda.
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro (ICFP 2018) bifuje ko serivisi zo kuboneza urubyaro zanozwa, zigatangwa neza kurushaho kugira ngo zigere ku ntego.
Umuryango Imbuto Foundation ntiwemeranya n’abavuga ko kwigisha abakiri bato ibyo kuboneza urubyaro ari ukubagabiza ubusambanyi ahubwo ko hari ibibazo byinshi bibarinda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yemeza ko abajyanama b’ubuzima ari inkingi ikomeye mu by’ubuzima ari na cyo gituma gahunda zo kuboneza urubyaro zikora neza.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aributsa abatuye isi ko kuboneza imbyaro bitareba abagore gusa ahubwo ko buri wese bimureba, akabigiramo uruhare kugira ngo bigere ku ntego.
Madame Jeannette Kagame avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba ko abantu bumva akamaro ko kuboneza imbyaro, kuko bituma kigira abantu benshi bari mu myaka yo gukora.
Abagore bo mu Karere k’Ibiyaga bigari n’u Rwanda ruherereyemo bari mu myanya y’ubuyobozi bahamya ko hari bagenzi babo bagitinya imyanya imwe n’imwe y’akazi ngo n’iy’abagabo.
Inzobere mu by’indwara zidakira zivuga ko ari ngombwa gukomeza kwita ku muntu urwaye nk’imwe muri zo, arindwa kubabara no kwiheba (Palliative Care) aho kumuha akato.
Imwe mu miryango ya Sosoyete sivile yemeza ko kuba nta gahunda ihamye yo kugeza ku baturage amakuru ajyanye n’ihohoterwa bituma ridacika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo buri kagari kabone poste de santé mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuvuzi.
Abahinzi batandukanye bahamya ko batagira uruhare mu igenwa ry’ibiciro by’umusaruro wabo bigatuma bagurisha bahenzwe bikabahobya.
Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’Abagide n’Abascout ruhamya ko abantu batumva Gender kimwe bigatuma hari abayifata uko itari bikabagiraho ingaruka mu buzima.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahize izindi itwara igikombe mu marushanwa yazihuzaga y’abanyeshuri biga amategeko, aho bashyiraga mu ngiro ibyo biga.
Urubyiruko rwigishijwe kwihangira imirimo muri gahunda ya ‘Huguka dukore akazi kanoze’ rwemeza ko rwikuye mu bukene kubera imishinga iciriritse rukora rukinjiza amafaranga.
Ikigo cy’imari iciriritse, Umutanguha (UFC), kigiye gutangira gukorera mu nkambi z’impuzi kizigezeho ibikorwa bijyanye n’imari, zihabwe inguzanyo zikore imishinga bityo ziteze imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, avuga ko iyo umuntu akora umushinga ahanini yitekerezaho atagera kuri byinshi, ahubwo ko agomba gutekereza kure n’ubwo yahera kuri bike.
Kuva kera abafite ubumuga bwo kutabona bagorwaga no kugenda ngo bagere aho bashaka, kuko bifashishaga ikibando cyangwa igiti, bitaba ibyo bakabarandata ariko na byo ngo bikaba ikibazo kuko kubona umuntu ugendana n’utabona buri kanya ngo byari bigoye.
Abanyeshuri bashya muri IPRC Kigali bahamya ko icyumweru bamaze bamenyerezwa ikigo batannyuzuwe ahubwo bacyigiyemo byinshi mu ndangagaciro z’umunyarwanda.
Benshi mu barwaye kanseri bahamya ko imiti ikoreshwa mu kuyivura ihenda cyane ku buryo batabasha kuyigurira bagasaba Leta kubafasha kugira ngo iboneke kandi ihendutse.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko atumva urubyiruko rwiga ubuhinzi ariko rugashakira akazi i Kigali rusize ubutaka mu cyaro.