Umutwe witwaje intwaro uhanganye na Leta ya Sudan, watangaje ko uhagaritse imirwano mu gihe cy’amazi atatu, kugira ngo abaturage bari mu kaga babone uko ubutabazi bubageraho.
Umuhanzi w’Umunya-Jamaica wamamaye mu njyana ya Reggae, Jimmy Cliff, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yari afite imyaka 81.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Santrafurikika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ugushyingo 2025.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Pariki y’Igihugu y’Akagera iravuga ko iteganya kunguka cyane mu mwaka wa 2028, igashingira ku mubare w’abayisura ukomeje kuzamuka, ku kunoza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no ku isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryashimiye u Rwanda intambwe rugaragaza mu kongera ubushobozi mu gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura, gukingira no kongera ubumenyi mu baturage, risaba n’ibindi bihugu kurwigiraho mu gihe Isi yose iri mu rugendo rwo kurandura iyi ndwara, ikomeje kwibasira abagore kurusha (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga, bakaba bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
Imvura nyinshi yaguye muri Vietnam ejo ku Cyumweru yari 15 Ugushyingo 2025, yateje inkangu maze igwira imodoka yari itwaye abagenzi, 6 muri bo bahasiga ubuzima.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu butangaza ko bwesheje 100% umuhigo bwihaye wo gukora amadosiye mu mwaka wa 2024-2025, kuko bwari bwahize gukora nibura 96% ariko burarenza bukora 96.4%.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, avuga ko ahazaza h’igisirikare cya Afurika haturuka ku byo abayobozi bacyo bemeranyaho ndetse no ku bu byo biyemeza mu biganiro barimo kugirana.
Ikipe ya Maroc y’abatarengeje imyaka 17, yatsinze iya New Caledonia ibitego 16 - 0, ica agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe muri iki cyiciro.
Gen (Rtd) Fred Ibingira ahamya ko iyo Umuyobozi ari muzima, n’abo ayobora baba ari bazima, Umuyobozi yaba arwaye afite ikibazo, n’abandi bose baba bafite ikibazo.
Mu birwa bya Philippines, abantu 66 bahitanywe n’imyuzure yatejwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye ivanze n’imvura, ndetse ibihumbi by’abandi bantu bata ingo zabo barahunga, nk’uko inzego z’ubuyobozi zabitangaje.
Umuhanzi wo hambere, Ngabonziza Augustin, wamenyakanye mu ndirimbo yamamaye cyane ‘Ancilla’, yitabye Imana mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Mbere tariki 3 Ugushyingo 2025 azize uburwayi.
Abakurikirana ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka bigira ku bantu, basanga abana bari mu ba mbere bibasirwa cyane, ari yo mpamvu ari ngombwa kumva ibitekerezo byabo kuri icyo kibazo, ndetse bakanagira uruhare rugaragara rujyanye n’ubushobozi bwabo mu gukumira izo ngaruka.
Ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane, ari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uwari usanzwe uyobora igihugu cya Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara w’imyaka 83, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kukiyobora muri manda ye ya kane.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), izahuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi ndetse n’abashoramari banyuranye.
Itangazo ryasohotse ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 mu Igazeti ya Leta, ryemeza ko uwahoze ari Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira, mu Ntara y’Amajyepfo hatangiye isiganwa ry’imodoka rimenyerewe nka ‘Huye Rally’, aho iry’uyu mwaka(2025) ribera mu Turere twa Huye na Gisagara, rikazasozwa kuri iki Cyumweru, iya 26 Ukwakira.
Buri mwaka, Komisiyo z’Igihugu, inzego zihariye, Inama z’Igihugu n’ibigo bya Leta bishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomereye Igihugu, zigeza raporo na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, hagamijwe gufasha gukemura ibibazo byagaragajwe n’izo nzego.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, atangaza ko yiyemeje gusohora indirimbo nshya buri cyumweru kugeza mu kwezi k’Ukuboza, zose ziri kuri albumu ye nshya yise ‘Hobe’.
Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kiramenyesha abantu bose, by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Rubavu, Intara y’lburengerazuba, ko hagaragaye indwara y’Uburenge mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.
Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka (Land Forces Commanders Symposium), bo mu bihugu 19 ndetse n’abandi basirikare bakuru bahagariye ibihugu byabo, bari mu nama i Kigali, aho bahanahana ubunararibonye ku bijyanye n’umutekano wa Afurika. Ni mu nama mpuzamahanga yatangiye kuri uyu wa Kabiri, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugira uwo biharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wabyo, cyane ko ngo nta mbogamizi n’imwe Abanyafurika badafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku nshuro ya 11, ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda wabereye ku ishami rya Huye, aho abazihawe ari 9,526 barangije mu mashami arindwi, abasaba gukora cyane baharanira guhanga udushya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abanyakenya kubera urupfu rwa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, akaba yaritabye Imana ku itariki 15 Ukwakira 2025.
Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka 80.