Leta y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abanyamerika gicunga utudege tutagira abapilote (drones), Zipline Rwanda, basinye amasezerano atuma iki kigo cyagura aho gukorera, harimo Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ribabajwe n’imyitwarire mibi muri politiki ya Leta ya Kinshasa, yuzuyemo amakuru ayobya, irimo gukoresha mu nyungu za politiki ku mpanuka ibabaje yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rubaya.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria wari ufite imyaka 26, Ifunanya Nwangene, yapfuye nyuma yo kurumwa n’inzoka yamusanze mu cyumba aryamye, mu nzu aho yabaga muri Nigeria.
Leta iyobowe n’igisirikare muri Burkina Faso, yasheshe amashyaka ya politiki yose yo muri iki gihugu, aho bivugwa ko yarengaga 100.
Mu buryo bwatunguye benshi, itorero Anglicane ryo mu Bwongereza ryabonye umuyobozi w’umugore nyuma y’imyaka 500 rimaze, akaba abaye umuyobozi wa 106, uyu akaba ari Bishop Sarah Mullally.
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uratangaza ko utazigera uva mu bice wafashe byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, uyu mutwe ukaba unyomoza ibimaze iminsi bizenguruka ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko ugiye kuhava hose.
Abanyamulenge babaga mu mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu bakaba barawuhunze, bahamya ko kuva mu 2017 kugeza ubu babonye amahoro ukwezi kumwe, ni ukuvuga igihe umutwe wa AFC/M23 wamaze muri uyu mujyi nyuma yo kuwufata.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brig Gen Gasana Godfrey, Umupilote wihariye wa Perezida, akazajya afatanya izi nshingano no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko 40.1% by’abawutuye bari mu myubakire y’akajagari, icyakora kakaba kagenda kagabanuka buhoro buhoro, kuko mu 2012 abatuye mu kajagari bari 62%.
Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, avuga ko umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari wo usahura amabuye y’agaciro y’iki gihugu biciye mu masosiyete bakoresha, bikitirirwa AFC/M23 n’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zo muri Brigade ishinzwe ubwubatsi (Engineering Command) ziri muri Jamaica, ku bufatanye n’aba Enjeniyeri b’abasirikare b’iki gihugu, batangiye kubaka no gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa, yakiyogoje mu mpera z’umwaka ushize.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, abashukisha amafaranga.
Umujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wugarijwe n’ibikorwa by’urugomo rukabije, nyuma yaho umutwe wa AFC/M23 uwuviriyemo mu cyumweru gishize, ukigabizwa n’abagizi ba nabi biganjemo Wazalendo.
Nyuma y’ınkuru yasakaye kuva ku wa Gatanu tariki 16 Mutarama, ko ku ishuli rya G.S Rwinzovu mu Karere ka Musanze habaye ibonekerwa, Padiri mukuru wa Paroisse ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, yibukije abakiristo ko atari bo bemeza ibonekerwa.
Abatuye mu mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baravuga ko hari abaturage batangiye ibikorwa by’ubusahuzi nyuma yaho umutwe wa AFC/M23 uviriye burundu muri uyu mujyi.
Abikorera bari mu bucuruzi, cyane cyane ubwo kuri Internet barakangurirwa gufata ikirango cya Digital Trust Seal, kigaragaza icyizere igicuruzwa runaka gifitiwe, bityo bikaborohera gucuruza mu Rwanda ndetse no ku masoko mpuzamahanga nta nkomyi.
Albert Rudatsimburwa, Umunyarwanda uzi cyane amateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane intandaro y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuma bw’iki gihugu, avuga ko mu 2021, Perezida Tshisekedi yagiriwe inama mbi yo gukubita M23 aba ari we ukubitwa.
Abanya-Uganda bategerezanyije amatsiko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bazindukiyemo, kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama.
Umunyarwenya, umukinyi w’amakinamico na filime ndetse akaba n’umuririmbyi, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, avuga ko yakoze umuvugo yise Icyivugo cy’Indaya, ku bwe akumva ni mwiza ndetse n’abantu bamwe barawukunda abandi barawanga aho wari kuri You Tube, nyina na we aba mu bo utashimishije amutegeka kuwukuraho (…)
Kuri uyu wa 13 Mutarama, mu gihugu hose haratangira urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, aho rwitezweho ibikorwa by’iterambere ry’aho batuye ndetse n’iry’Igihugu muri rusange, rusabwa kwirinda kujya mu bigare.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buhinzi muri 2025 yasohotse mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize igaragaza ko umusaruro wa bimwe mu biribwa by’ingenzi wagabanutse muri rusange mu bihembwe byose by’ihinga, ugeranyije n’umwaka wa 2024, kandi hari imirenge ikirimo abaturage bataka inzara.
Mu gihugu cya Nicaragua giherereye muri Amerika yo hagati, haravugwa abantu basaga 60 batawe muri yombi, bazira gukora imyigaragambyo yo kwishimira ifatwa rya Nicolas Maduro wari Perezida w’igihugu cya Venezuela, uherutse gutwarwa bunyago n’Ingabo zidasanzwe za Leta zunze Ubumwe za Amerika, ubu akaba afungiye muri iki gihugu (…)
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Mutarama 2026, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 22 bishwe n’igitero cya drone z’ingabo za Leta y’iki gihugu (FARDC), cyabaye ku itariki ya 2 Mutarama 2026 muri santere ya Masisi, muri teritwari ya Masisi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu bantu 51 bapfuye bazize ibiza mu mezi atatu ashize, ni kuvuga kuva mu kwezi k’Ukwakira 2025 kugeza ubu muri Mutarama, 35 muri bo bishwe n’inkuba, abaturage bagasabwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibyo byago.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Jean de Dieu Uwihanganye yiseguye ku banyarwanda bamaze iminsi bashyirwa mu kizima n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu, bikabicira imirimo n’ubucuruzi.
Faustin-Archange Touadéra wari usanzwe ari Perezida wa Santrafurika, ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku bwiganze bw’amajwi 76.15%, nk’uko byatangajwe by’agateganyo na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu (ANE), nyuma y’ibarura ry’ibyavuye muri ayo matora.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, uwari Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’umugore we baherutse gufatwa n’igisirikare cya Amerika kibakuye mu rugo rwabo, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Manhattan i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Maduro akaba yahakanye ibyaha byose aregwa.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Perezida Nicolas Madulo wa Venezuela n’umugore we bafashwe bakajyanwa hanze y’igihugu cyabo, bikaba byabaye ubwo igisirikare cya Amerika cyagabaga ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatandatatu tariki 3 (…)