Abana basaga 6,000 basangiye Noheli na Antoine Cardinal Kambanda, ku itariki ya 22 Ukuboza 2022 kuri Paruwasi Regina Pacis Remera.
Abaturage b’Akarere ka Burera bagera kuri 43.1% ntabwo bagerwaho n’amazi meza, ubuyobozi bw’aka karere bukaba buherutse kugeza iki kibazo ku Badepite ubwo bagiriragayo uruzinduko, bareba ibibazo abaturage bafite ndetse n’uburyo byakorerwa ubuvugizi bigakemu.
Mu mujyi wa Toronto muri Canada, abakobwa 8 basagariye umugabo w’imyaka 59 bamujombagura ibintu bimuviramo urupfu, bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakazagezwa mu rukiko tariki 29 Ukuboza 2022.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, anamushimira inkunga uyu muryango wateye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kubungabunga amahoro muri Mozambique.
Guverinoma ya Gambia yatangaje ko tariki ya 21 Ukuboza 2022, yataye muri yombi abasirikare 4 ikaba igishakisha abandi 3 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Ku mugoroba tariki ya 21 Ukuboza 2022 ahazwi nka Sonatubes Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, abantu batan barakomereka bikomeye.
Abahanga mu by’amateka bo mu Bufaransa kuva tariki ya 20 Ukuboza 2022 bari mu Rwanda mu mahugurwa y’iminsi ibiri, baha abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), mu bijyanye no kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Izindiro, ku mugoroba tariki ya 19 Ukuboza 2022 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 yaburanye ubujurire ku gihano yahawe cyo gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa we yakomeje gutakambira urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano.
Mu ihuriro ry’inama y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi yateranye tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu Intare Arena, urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no guhanga ibishya.
Ubuyobozi bwa MIE bureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas bwatangaje ko Album ya mbere y’abo bahanzi, ‘Nahawe Ijambo’, izamurikwa tariki 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali.
Abarimo guhahira iminsi mikuru ya Noheli na n’Ubunani bavuga ko ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi byatangiye kugabanuka.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro (RRA), cyasabye abantu bahagaritse ubucuruzi ko bahagarikisha nimero iranga usora (TIN) mbere y’itariki 15 Mutarama 2023.
Mu gihugu cya Sudan bahaye igihano cyo gufungwa amezi atandatu umugore w’imyaka 20, kubera kumufata asomana n’umugabo utari uwe.
Umwana witwa Mugisha Tito yaturikanywe na Gerenade ahita apfa, uwitwa Niyonkuru Thomas w’imyaka icyenda arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Ngororero, tariki 15 Ukuboza 2022 nyuma y’uko (…)
Abanyonzi babiri bagonzwe n’imodoka bahita bitaba Imana, abanyamaguru batatu barakomereka bikabije, mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango bya RAC016 G yataye umuhanda, ikaba yabereye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu w’Akarubimbura, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 Akarere (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022 yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ivuga ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza kuko mu byiciro byose byatsi hejuru ya 90%.
Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yibanze ku kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo by’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa Congo.
I Washington DC, ku mu goroba wa tariki 13 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, byibanze ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Mu masaha ya saa moya z’umugoroba tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kicukiro Centre, habereye impanuka ikomeye, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka bikomeye.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Uwumukiza Beatrice, avuga ko muri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro bazakomeza kurengera umuguzi, kugira ngo adahendwa n’abakora ubucuruzi butubahirije amategeko.
Kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 13 umuhanda wa kaburimbo Liziyeri-Nyabagendwa-Rilima-Kabukuba-Kabuga, ntabwo ari nyabagendwa kubera ikibazo cy’umwuzure watewe n’amazi y’ikiyaga cya Kidogo, giherereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), arahamagarira amahanga guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, batuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.
Urubyiruko rugera kuri 330 rwaturutse mu Rwanda no mu mahanga (Diaspora) rwitabiriye Itorero Urungano mu Karere ka Musanze rwasabwe kwirinda amacakubiri, bakubakira ku Bunyarwanda, birinda ibibatanya.
Unity Club Intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo, tariki ya 9 Ukuboza 2022 bifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza mu rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Huye, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusangira no kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.
Abagore n’abakobwa 147 bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, basubiye mu miryango yabo nyuma yo kumara umwaka bagororwa, biyemeza kutazasubira mu buzima bavuyemo bwo kunywa ibiyobyabwenge.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rikubiyemo ibihano bizahabwa abacuruzi b’inzoga, abaziranguza ndetse n’abafite Resitora n’Amahoteri ko uzafatwa atatanze Fagitire ya EBM azabihanirwa akanafungirwa ubucuruzi bwe.
Mu nama y’iminsi itatu yateraniye i Kigali kuva tariki 7 kugera tariki ya 9 Ukuboza 2022 ihuje abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, basabye Guverinoma z’ibi bihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo barwanye ikibazo (…)