Binyuze mu kigo Institut Tropical de Medicine cyo mu Bubiligi, u Rwanda rugiye gufatanya guhangana n’indwara y’igituntu na malariya, no kongerera ubushobozi za Laboratwari bwo gupima igituntu, gukwirakwiza inkingo ndetse no kuvura abantu hakoreshejwe imiti ya ‘Antibiotic’.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania kuva tariki 17-19 Mutarama 2023, yiga ku mahoro muri Afurika, yagaragaje ko amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika ari uruti rw’umugongo rw’iterambere rirambye, kandi ari byo bizafasha gukemura ibibazo (…)
Mu rwego rwo gutanga uburezi bufite ireme, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ifatanyije na Banki y’Isi bagiye kongerera ubumenyi abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, buzabafasha gutanga amasomo yabo neza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Innocent Bashungwa, bigamije kongera umubano w’ibihugu byombi no mu mikoranire y’ibya gisirikare.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rutangaza ko ba mukerarugendo cyane cyane abasura ingagi mu Birunga biyongereyeho 21%, ugereranyije n’abazisuraga mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Indwara zifata imitekerereze zigaragarira mu myitwarire, aho umuntu agira imyitwarire idasanzwe cyangwa se idahuye n’amahame ya sosiyete, abo babanye bakabibona nk’ihungabana, umuntu udasobanutse, utazi kubana cyangwa se umuntu bigoye kubana na we n’ibindi bitandukanye.
Abahagarariye amakoperative y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko imicungire mibi y’uburyobyi yatumye umusaruro w’isambaza ugabanuka cyane, kuko ubu zabaye nkeya ku isoko.
Isomwa ry’Urubanza rwa Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023 ryasubitswe, ryimurirwa tariki 23 Mutarama 2023 saa munani (14h00) zuzuye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, u Rwanda na Comores byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Indege y’Ikigo Yeti Airlines gikorera muri Nepal, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yakoze impanuka ubwo yavaga mu murwa mukuru Kathmandu, yerekeza mu mujyi wo muri iki gihugu witwa Pokhara, abantu 68 bahasiga ubuzima.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Comores, yakirwa na Mugenzi we Dhoihir Dhoulkamal.
I Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka nto ya RAV4 ndetse na moto, umuntu umwe ahita apfa abandi 14 barakomereka.
Mu biganiro Abayobozi ba M23 bagiranye n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, bemeye ko nta mananiza yo gushyira intwaro hasi bafite igihe Leta ya RDC yabaha umutekano.
Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Ikigo cy’Abongereza gitanga serivisi z’itumanaho zifashisha ubuhanga bwa ‘telecom’ mu Rwanda kizwi nka ‘IHS-Rwanda’, cyatanze inkunga y’amafranga azifashishwa mu mahugurwa y’abaganga babaga bagera kuri 50.
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, bagirana ibiganiro bijyanye no gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Mu gihe icyorezo cya Kolera kivugwa mu bihugu by’abaturanyi by’u Burundi, Tanzaniya, Malawi ndetse na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwashizeho ingamba zo gukumira iki cyorezo.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko mu igenzura rikorwa, rizasiga nta modoka ishaje ibarirwa mu zitwara abanyeshuri.
Ana Montes wari Intasi muri Amerika yarekuwe nyuma y’imyaka 20, afungiye kumena amabanga y’akazi ayatanga muri Cuba.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne, kuva tariki 9 Mutarama 2022.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda yari ayoboye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Mu muhango wo gutora Perezida wa Sena wabereye ku Nteko Inshinga Amategeko kuri uyu Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora ingendo zo hanze y’Igihugu zitari ngombwa, kuko bituma batuzuza inshingano zabo neza.
Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, Senateri Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, indahiro ye ikaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, 25 baramereka, bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023.
Muri Senegal kuva tariki ya 9 kugeza tariki 11 Mutarama 2023, igihugu cyose kiri mu cyunamo cy’abantu 40 baguye mu mpanuka y’imodoka za bisi zitwara abagenzi, zagonganye mu rucyerera tariki ya 8 Mutarama 2022 ahitwa Kaffrine, abandi bagera kuri 78 barakomereka bikomeye.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Gacurabwenge, ahahoze inkambi y’Impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe, hagiye kwagurirwa inyubako za Kaminuza yigenga ya UTAB.
Kevin Owen McCarthy ni we wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku bufatanye bw’umushinga Green Gicumbi, Akarere ka Gicumbi gafite intego yo kuzasazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 360 mu mwaka wa 2023.
Abasore n’inkumi 416 baturutse mu turere 16 tw’Igihugu, tariki ya 5 Mutarama 2023 basoje amahugurwa y’ibanze yo ku rwego rwa DASSO, yari amaze ibyumweru 9 abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.