Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rudakeneye gushorwa mu ntambara zitari ngombwa, kandi ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro nk’umuti watuma ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bikemuka.
Ubwo Hon. Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’amatora, yarahiriraga kuzuzuza inshingano ze, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, yavuze ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’aya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa, agakorerwa rimwe.
Mu Karere ka Nyagatare tariki ya 14 Gashyantare 2023, hatashywe imidugudu itatu y’icyitegererezo yubakiwe imiryango 72, yimuwe ahakorera umushinga wa ‘Gabiro Agro Business Hub’.
Mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Karembure, tariki 14 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku bufatanye na GAERG batangije umushinga wo guteza imbere imibanire myiza mu Banyarwanda, isanamitima no kubaka ubudaheranwa.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zatanze ibikoresho ku banyeshuri 1000 birimo amakaye, amakaramu n’ibitabo mu mashuri 4, harimo ishuri ryisumbuye n’iribanza rya Trinta de Junho yo mu turere twa Mocimboa da Praia na Palma.
Padiri Francis Ndawula wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana azize Uburwayi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuzima mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Uganda mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye ku mikorere n’imikoranire hagati y’abagize Inteko n’izindi nzego.
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, wizihirijwe muri Paruwasi ya Ruli mu Karere ka Gakenke tariki ya 12 Gashyantare 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyarugu Nyirarugero Dancille, ari kumwe na Antoine Cardinal Kambanda n’abandi, yasabye abantu muri rusange kwita ku barwayi kuko aribyo bibarinda kwiheba.
Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho, mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023.
Abarezi n’Abanyeshuri barashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyize imbaraga mu kwigisha Siyansi abana b’abakobwa, nk’uko babigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori muri Siyansi, byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, byizihirijwe mu Karere ka Nyanza mu Ntara (…)
Isuku nke yo mu kanywa ni intandaro nyamukuru y’indwara y’ishinya abantu benshi bakunze kwita ifumbi.
Inzego zishinzwe ubutabazi muri Turukiya zatabaye umwana w’uruhinja na nyina, babakura munsi y’inzu yabagwiriye mu gihe cy’umutingito wibasiye icyo gihugu.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali, ku wa Kane tariki ya 09 Gashyantare 2023 yamuritse umushinga witwa ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa’, uzakorera mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, ukazafasha abatuye muri utwo turere komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Kaminuza ya Mount Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023 yahaye Imbuto Foundation amafaranga angana na 36.750.000 Frw azakoreshwa mu bikorwa byo kurihirira abanyeshuri batishoboye bafashwa n’uyu muryango.
Mu gikorwa cyo gusangira n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda cyabaye ku mugoroba tariki ya 8 Gashyantare 2023 i Kigali, Perezida Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ko bidakwiye gukomeza kurebera ibibazo bya Congo ku Rwanda kuko uruhare rwo kubikemura biri (…)
Perezida Paul Kagame yakiriye abambasaderi 14 baturutse mu bihugu bitandukanye none tariki ya 8 Gashyantare 2023, bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana none tariki ya 8 Gashyantare 2023 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 019/2022 ryo kuwa 30 Kamena 2022 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2022/2023.
Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo (International Vaccine Institute,) George Bickerstaff, ari kumwe n’umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Jerome Kim, hamwe n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku (…)
Sena yasabye ko hakemurwa mu buryo bwihutirwa ibibazo bigituma abana bava mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko imibare y’abata ishuri imaze kwiyongera.
Perezida Paul Kagame yihanganishije ibihugu bya Türkiye na Syria byahuye n’ikibazo cy’umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu ndetse ukangiza ibikorwa remezo.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, yakiriye itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihe cy’iminsi irindwi mu Rwanda.
Abantu 11 baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori mu cyumweru gishize mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.
General Pervez Musharraf wahoze ari Perezida wa Pakistan yitabye Imana tariki ya 5 Gashyantare 2023 azize uburwayi. Itangazo ry’igisirikare cya Pakistan rivuga ko Gen. Musharraf wayoboye igihugu cya Pakistan kuva mu 2001 kugeza mu 2008 yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini. Ubuyobozi bw’igisirikare bwihanganishije (…)
Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 yerekanye umugabo witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina ry’irihimbano rya Yussuf, ukekwaho uruhare mu kwica abantu batandukanye muri Kigali abaciye imitwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yageze i Juba muri Sudani y’Epfo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira muri iki gihugu.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ibera mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023 ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rugereko rwihariye ruburanisha abana rwakatiye umwana w’imyaka 15 igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza urumogi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, ku mutekano muke urangwa mu gihugu cya Congo.
Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegal ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Gashyantare 2023 mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika. Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama iba kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 ikibanda ku ishoramari mu (…)
Papa Francis ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023. Muri uru ruzinduko, Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya.