Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma inkuba yakubise abaturage 18 maze icyenda muri bo bahita bitaba Imana.
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative COOPRIKI – Cyunuzi bavuga ko kutagira imbuga banikaho umusaruro wabo bibatera igihombo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gusoza impera z’umwaka wa 2025 ndetse no kuwinjiramo umutekano muri rusange wagenze neza uretse impanuka enye zabaye ndetse abandi bagafatwa banyweye ibisindisha.
Inama yahuje Abadepite, abayobozi mu nzego za Leta na Sosiyete Sivile zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango, urubyiruko n’abandi bahuriye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku muryango utekanye n’uruhare urubyiruko rukwiye kugira bafashe ingamba nshya zizahura umuryango nyarwanda.
Dr Chaste Uwihoreye inzobere mu by’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe yavuze ko umuryango ujya gusenyuka ubanza ukarwara ndetse ukiremamo amatsinda biturutse ku mpamvu nyinshi ariko zishobora kuvurwa zigakira.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga bigiye kujya bifatwa nk’ikosa gusa mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga afashe telefoni mu ntoki.
Imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga mwinshi muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahitanye abantu 3, inzu n’ibikorwa by’ubucuruzi birenga 110,000 bibura umuriro w’amashanyarazi ku munsi wa Noheli, bituma batizihiza neza uyu munsi mukuru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko abashoferi bitwaza ko bahaniwe amakosa yo mu muhanda n’Abapolisi bari ahantu hihishe cyangwa camera zihishe baba bazana amatakiangoyi gusa.
Ubuhamya butangwa n’ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera barerera mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD, ku nkunga ya Plan International Rwanda, bugaragaza ko ibimina bivuguruye byabongereye ubushobozi bwo kurushaho kwiteza imbere no kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri uyu 23 Ukuboza yakomeje ubukangurambaga ‘Gendana Konti’ bukangurira abagore guhuza konti zo kuzigama na telefone.
Umutwe w’Abadepite watoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati y’Ikigo cy’Ubufaransa cy’Iterambere (Agence Française de Développement) na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni makumyabiri n’eshanu z’Amayero (25.000.000 EUR).
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasobanuye ko amafaranga yose y’ibindi bihugu iyo ari mu Rwanda aba yitwa amadovize, kandi akoreshwa n’ibigo bibifitiye uburenganzira gusa.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’lburasirazuba (EAC) bishimiye intsinzi y’imidari irindwi batahanye irimo ibiri ya zahabu.
Akarere ka Ruhango kashyizeho inkingi enye zizashingirwaho mu kubaka isuku irambye haba ku mubiri, ndetse no mu ngo.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, abantu babiri bivugwa ko ari umuhungu na se, barashe mu kivunge cy’abantu bizihizaga umunsi mukuru w’Abayahudi wa Hanouka, 16 barimo n’umwe mu bagabye icyo gitero bahita bitaba Imana.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturutse hirya no hino mu Gihugu, mu birori ngarukamwaka ahuriramo n’abana bato, mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2025, yakiriye Jack Ma washinze Ikigo Alibaba Group na Jerry Yang uri mu bashinze urubuga rwa Yahoo, baganira ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye no kwihangira imirimo n’udushya mu ikoranabuhanga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatanu cyashimiye abasora neza bashyikirizwa ibihembo byabo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kuzuza inshingano zabo kandi bakoresheje ubushobozi bwose bafite.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ku mugaragaro ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo rihamagarira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano n’ituze byagarutse.
Rwiyemezamirimo Mukayirere Adeline, wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2025, yashyikirijwe Miliyoni 30Frw na BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), binyuze mu mushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025, Ikigo gishya cya Polisi gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibinyabiziga (Contrôle technique), giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere Gasabo, cyatangiye kwakirirwamo ibinyabiziga byiganjemo moto n’amakamyo.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko Minisiteri ayoboye ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), bagiye gukora igenzura ryimbitse mu ikorwa ry’imihanda kugira ngo itazongera kujya isenyuka itarambye, hifashishijwe imodoka zabugenewe.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabwe gukemura ibibazo bigaragara muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato bitarenze amezi 12.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) Sebagabo Muhire Barnabé, yatangaje ko uturere twatsinzwe imanza 4 ducibwa 18,826,907Frw kubera kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, ko Leta yashyizeho ingamba zihamye zo kubungabunga umusaruro w’ibigori ku buryo utazongera kwangirika mu isarura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, ko inzu zigera ku 29,732 zigomba gusanwa.
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’icyo gihugu afungurwa by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire mu rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko nta gihugu cyakizwa no gusabiriza, ko ahubwo ibihugu byagombye kwishyira hamwe, bikagirana inama, bigakora bigatera imbere.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongereyeho 13% muri uyu mwaka wa 2025.