Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ibinyabutabire byose biri hirya no hino mu bigo by’amashuri ndetse no muri za Laboratwari, bazafatanya na REMA bakabikuraho, kugira ngo bitazateza ingaruka ku buzima bw’abantu.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’imiyoborere, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yavuze ko ikiguzi cya Gaz kiri hejuru kikiri imbogamizi ku kubungabunga ibidukikije.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera, yatangaje ko abantu basaga 500 bamaze kubagwa umutima, naho 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, bityo ko bitakiri ngombwa kujya gushakira izo serivisi mu mahanga.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Leta ya DRC yashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kwifatanya n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashinze umutwe wa FDLR.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yizeraga ko azatera u Rwanda, birangira umugambi we umupfubanye kubera ubwirinzi bw’u Rwanda.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu myaka itandatu ishize abantu 3179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, bagaragaje ko hari ikibazo cy’ibinyabutabire bikibitse mu mashuri kandi byarengeje igihe cyo gukoreshwa.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko basesenguye ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi yo muri 2003 na gahunda y’Uburezi yo 2017-2024, basanga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza abarezi n’abanyeshuri bakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi.
Abasenateri ba Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bagaragarije Minisitiri w’Uburezi ko umuco ukiri inkingi ngenderwaho mu guhitamo amashami y’imyuga n’Ubumenyingiro hagati y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa.
Abadepite baherutse gusoza ingendo zigamije kureba imibereho n’imibanire y’abaturage, aho bamenye ko hari ingo nyinshi zibana mu makimbirane akomeye, ariko zikamenya kwigirira akabanga hanze, ibyo bise ‘Smart Conflict’.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango UWIMANA Consolée, asanga inyinshi mu mpungenge abagore batinya mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye zigenda zivaho imwe ku yindi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, isaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Bimwe mu bibazo Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basaba Guverinoma ko byakwihutishwa bigakemuka, harimo icy’umwenda uturere tubereyemo ibigo bicuruza inyongeramusaruro ungana na 22,054,073,550Frw.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025, ikava kuri Miliyari 5,690.1Frw ikagera kuri 5,816.4Frw, bivuze ko iziyongeraho Miliyari 126,3 Frw.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu tariki 18 Gashyantare 2025, yabatangarije ko integanyanyigisho y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro igenda ivugururwa ikajyanishwa n’igihe yongewemo na gahunda yo kwigisha gukanika indege.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abagore gutwitira abandi, bavuga ko harebwa ingingo zo kuba bakwitabwaho mu buryo bw’imitekerereze nyuma yo kubyara (accompagnement psychologique), kuko bishobora (…)
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye ko baherekezwa n’ababyeyi babo.
Perezida w’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorwe Abatutsi (AGPF), Hon. Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko mu biganiro yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa, bagaragaje ko hari amakuru adatangwa ahagaragaye (…)
Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Doha, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baganira ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse n’inzego zitandukanye n’uburyo byarushaho kwaguriramo imikoranire.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, tariki 11 Gashyantare 2025, yavuze ko mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22,454.
Zimwe mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga, harimo no kwigisha ururimi rw’amarenga abakora muri serivisi z’Ubuzima kugira ngo babashe kwita no guha serivisi abafite ubumuga nta mbogamizi.
Impuguke mu bijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’ingo, zivuga ko uburinganire ari ukutagira icyo ugomwa umuntu kubera ko ari umugabo cyangwa umugore.
U Rwanda rushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje hakurikijwe inama yo ku wa 20 Nzeri 2016, i New York, yarebaga uburyo bwo kwinjiza ubuzima bw’impunzi mu iterambere ry’igihugu mu burezi, umurimo, ingufu n’isuku n’isukura, ibikorwa remezo n’ibidukikije, kurinda no gushaka ibisubizo n’ubuvuzi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye kuvugurura Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/25 ikiyongeraho Miliyari 126.3 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Aborozi b’ingurube mu Rwanda batangaje ko mu gihe cy’amezi arindwi, bazaba batangije gahunda yo guha ibibwana by’ingurube amata yo kunywa byakorewe, kugira ngo za nyina zororoke vuba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatagaje ko rwafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa, yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kwimakaza amahoro mu karere.