Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zabashishe gufatira abantu 2,273 mu bikorwa byo gucuruza no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, mu gihe cy’amezi atandatu.
Ingeri z’abantu batandukanye bavuga ko abantu bize bagaragaraho icyuho cyo kuvuga Ikinyarwanda neza, kuko bakivanga n’indimi z’amahanga.
Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.
Utubindi twa Rubona turi mu cyahoze ari Ubuganza hafi ya Kiramuruzi. Aho duherereye ubu ni mu Mudugudu wa Tubindi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo kari mu Ntara y’Iburasirazuba. Utu tubindi ngo twafukuwe n’umwami Ruganzu II Ndori, ari kumwe n’ingabo ze.
Muri Mali busi yavaga ahitwa Kenieba yerekeje muri Burkina Faso, ku mugoroba tariki 27 Gashyantare 2024, yakoze impanuka abantu 31 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye.
Umujyi wa Kigali watangaje impamvu hari inyubako zijya zisenywa kandi zamaze kubakwa kuko ba nyirazo baba batakurikije icyo amategeko ateganya.
Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana urubanza akurikiranywemo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (...)
Ibyihebe byagabye igitero mu Kiliziya mu Majyaruguru ya Burkina Faso, byica abakirisitu 15, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu Misa kuri Paruwasi ya Dori.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yatangiye imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024. Ibi Komisiyo yabitangaje mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 25 Gashyantare 2024, abayobozi b’iyi Komisiyo bakaba batangaje (...)
Ahitwa ‘Ku Masuka ya Papa’ ni mu Karere ka Kamonyi akaba yarahashyizwe nk’ikimenyetso cy’urwibutso rwa Papa Yohani Pawulo wa II waje mu Rwanda tariki ya 7 Nzeri 1990.
Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong, yavaga i Kigali yerekeza i Huye, ikaba yari igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa Nyamugari, ndetse ihita inafunga umuhanda.
Mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye mu bice bya Nyabugogo, Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje (...)
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500 kubera intambara bwashoje kuri Ukraine hamwe n’urupfu rw’umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin, Alexei Navalny uherutse kugwa muri gereza.
Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite umubyeyi (nyina) w’umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi (Miss Belgique) w’umwaka wa 2024. Uwo mubyeyi we yitwa Gakire Joselyne akaba ari umunyarwandakazi, Se akaba ari Umubiligi.
Inzobere mu kuvura indwara z’amenyo zivuga ko gukura amenyo atari byiza kuko bigira ingaruka ku muntu zirimo no kutabasha kurya neza ndetse n’amenyo asigaye bigatuma ava mu mwanya wayo.
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yatumye umusozi utenguka wangiza umugezi wa Rusizi n’imyaka y’abaturage. Uwo musozi uherereye mu Murenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye, Umudugudu wa Rugerero.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yageze muri Namibia ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Gottfried Geingob.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima muri serivisi z’ubuvuzi, bashyiriwe ikoranabuhanga muri telefone zigendanwa (smart phone), rizajya ribafasha gutanga amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, bityo bakanoza serivisi batanga.
Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana itariki y’amavuko ya Lt. Gen. Baden-Powell, watangije uyu muryango mu myaka isaga 148 ishize.
Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kubera ko batabyemererwa n’itegeko.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 29 hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 15 na 100 mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Abanyeshuri bane biga muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic mu Karere ka Nyamasheke, bahuye n’impanuka yo guturikanwa na Gaze aho bacumbika, bose barakomereka.
Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrisostome yagezaga ibisobanuro mu magambo kubagize Inteko Ishinga Amateko ku bibazo byagaragaye mu gihe Abadepite basuraga ibikorwa by’inganda nto n’iziciriritse no ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta kuri gahunda yo guteza (...)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Misiri, Lt. Gen. Kamel Alwazir uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yandikiye inzego za Leta zose azisaba kwemerera abanyeshuri, bakirangiza amasomo bategereje ko impamyabumenyi zabo ziboneka, gukora amapiganwa yo gushaka akazi no gushyirwa mu myanya y’imirimo bakoresheje ‘To Whom It May Concern’, yatanzwe nyuma y’umuhango wo gusoza amasomo (...)
Ikamyo yavaga i Kamembe yerekeza i Bugarama yageze mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Cyangugu ikora impanuka, igogongana n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, umushoferi wari utwaye iyi kamyo arakomereka byoroheje.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuva tariki 17 Gicurasi kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.
Igikorwa cyo gushakisha ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntambara ya mbere y’Isi cyarimo gikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage cyageze ku ntego, kuko ubwato bwamaze kuboneka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Saïd Chanegriha, ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihuru, akaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.