MENYA UMWANDITSI

  • Abarimu ba TVET basabwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bungutse

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye abarimu bo mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bagera ku 2500 barangije amahugurwa ku ikoranabuhanga, kuryifashisha bagatanga uburezi bufite ireme.



  • Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho ubwicanyi

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.



  • Mu mwaka wa 2023 Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6,2%

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko mu mwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6,2%.



  • Cardinal Kambanda yatorewe kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

    Tariki ya 2 Ukuboza 2022, Abepisikopi Gatorika batoye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) umwanya asimbuyeho Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare.



  • Prince Kid yagizwe umwere

    Prince Kid yagizwe umwere urukiko rutegeka ko ahita arekurwa

    None tariki ya 2 Ukuboza 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.



  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda SIDA

    Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza 2022 buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.



  • Ambasaderi Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Indonesia

    Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Uyu umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru wa Indonesia.



  • Edouard Bamporiki

    Bamporiki araburana mu bujurire muri uku kwezi

    Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko agiye kuburanishwa mu bujurire tariki 19 Ukuboza 2022 nyuma yo kujuririra icyemezo cy’urukiko kimukatira gufungwa imyaka ine.



  • Isabel dos Santos

    Angola: Umukobwa w’uwahoze ari Perezida arashakishwa n’ubutabera

    Inzego z’ubutabera muri Angola zasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos ku byaha akurikiranyweho byo kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye kompanyi y’ingufu ya Leta yitwa Sonagol.



  • Abarahiye hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru b

    Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya

    None tariki ya 30 Ugushyingo 2022 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, habereye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma. Uwarahiye ni Dr Nsanzimana Sabin uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubuzima na Dr Butera Yvan wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.



  • Mu myaka itatu MINEDUC izaba yagejeje ikoranabuhanga mu mashuri yose

    Mu kiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 28 Ugushyingo 2022 hatangajwe ko mu myaka itatu ikoranabuhanga rizaba ryageze mu mashuri yose mu Rwanda.



  • Mu myaka ine abantu 2,600 mu Rwanda bahitanywe n’impanuka

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije kuko mu myaka ine ishize zimaze guhitana abagera ku 2,600.



  • Uhuru Kenyatta

    Uhuru Kenyatta: Amahoro ya Congo azaturuka mu Banyekongo ubwabo

    Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba n’umuhuza w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) avuga ko Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azagaruka biturutse kuri bo ubwabo nibicara bakagirana ibiganiro by’amahoro.



  • Imashini ya EBM

    Umuguzi uzahaha ntasabe Fagitire ya EBM azajya ahanwa

    Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ibihano bizahabwa umuguzi utatse inyemezabuguzi ya EBM ndetse n’umucuruzi utayitanze.



  • Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

    Perezida Teodoro Obiang w’imyaka 80 yongeye gutorerwa kuyobora Equatorial Guinea

    Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 y’amavuko, yatsinze amatora ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu muri manda ye ya gatandatu. Komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gihugu ivuga ko Perezida Teodoro yatsinze amatora ku majwi angana na 95%.



  • Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ingabire Assumpta, na we yabahaye urugero rw

    Nyanza: Ba Gitifu b’Utugari n’Abayobozi ba DASSO bahawe moto

    Mu rwego rwo kubafasha kunoza akazi bakora mu nzego z’ibanze, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari hamwe n’abayobozi ba DASSO mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bahawe moto zizajya zibafasha mu kazi kabo.



  • Ubushinjacyaha bwasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16

    None tariki ya 25 Ugushyingo 2022 Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwongeye kuburanishwa mu mizi humvwa n’abatangabuhamya bashya, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 16.



  • Umuhanzi Mahoro Isaac agiye gutaramira abakunzi be kuri APACE Kabusunzu

    Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, afite igitaramo tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu kigo cya APACE Kabusunzu. Mu kiganiro Mahoro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yifuje gukorera iki gitaramo kuri iri shuri kugira ngo asangize Abanyakigali ku butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo (…)



  • Perezida Kagame ari muri Niger aho yitabiriye inama ku iterambere ry’inganda

    Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger tariki ya 24 Ugushyingo 2022 aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.



  • Bamwe mu bashinzwe umutekano muri Excel Security Ltd (Ifoto: Internet)

    Excel Security Ltd yambuwe uburenganzira bwo gutanga serivisi z’umutekano

    Polisi y’u Rwandata yatangaje ko ihagaritse ikigo cya Excel Security Ltd cyatangaga serivise z’umutekano kubera kutubahiriza amategeko. Itangazo rya Polisi rivuga ko Excel Security Ltd yatswe uburenganzira bwo gukomeza gutanga izi serivise guhera tariki ya 15 Ukuboza 2022.



  • UMUHANDA KARURUMA0-BWERAMVURA

    Kigali: Hari imihanda imwe ifunze kubera ibikorwa by’imiyoboro y’amazi

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imirimo yo gukora imiyoboro minini y’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kuva taraiki 23 kugera tariki 29 Ugushyingo 2022 hari imihanda izaba ifunze abatwara ibinyabiziga bagasabwa gukoresha indi mihanda.



  • Mushikiwabo yashimiye abamwifurije imirimo myiza muri manda nshya

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya.



  • Amajyepfo: Imvura idasanzwe yafunze umuhanda Kaduha-Gitwe-Kirengere

    Imvura idasanzwe yaguye kuva mu mugoroba tariki ya 21 igakomeza kugeza tariki ya 22 Ugushyingo yafunze umuhanda wo mu Majyepfo Kaduha-Gitwe-Kirengeri.



  • Nkuranga Egide

    Uwari Perezida wa IBUKA arishimira ibyo bagezeho

    Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watoye umuyobozi mushya hamwe na komite nyobozi bazafatanya kuyobora uyu muryango. Aya matora yabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2022, hatorwa Perezida mushya wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, akaba yungirijwe na Visi Perezida Momfort Mujyambere, na (…)



  • Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda basuye aharasiwe umusirikare wa Congo

    Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), tariki ya 21 Ugushyingo 2022 basuye ahaherutse kurasirwa umusirikare wa DRC winjiye mu Rwanda arasa, basobanurirwa uko byagenze.



  • Abantu bahunze umutingito

    Indonesia – Abantu 162 bishwe n’umutingito

    Mu gihugu cya Indonesia habaye umutingo ukomeye uhirika amazu nayo agwa ku bantu, maze abagera ku 162 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 700 bakomeretse nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu.



  • Perezida Ruto yakiriwe na mugenzi we Tshisekedi wa DR Congo

    Perezida William Ruto yagiriye uruzinduko muri RDC

    Perezida wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.



  • Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin

    Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin yeguye

    Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yatangaje ko yeguye ku mirimo ye none tariki ya 21 Ugushyingo 2022 ku mpamvu ze bwite. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Depite Habiyaremye yavuze ko impamvu yeguye yabitewe n’uko mu cyumweru gishize aherutse kwitaba Polisi abazwa ku makosa (…)



  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa

    Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame bageze i Djerba muri Tunisia, aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.



  • Urubanza rwa Aimable Karasira rugiye kwimurirwa mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable, rurwimurira mu rugereko rw’urukiko rukuru i Nyanza kubera ko akurikiranyweho ibyaha yakoze biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi.



Izindi nkuru: