Ikipe ya AS Kigali isigaye mu marushanwa nyafurika mu makipe yo mu Rwanda yatomboye ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisie mu mikino ya kamparampaka.
Major General Mubarak Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC akaba yari amaze imyaka 15 ari umuyobozi wungirije.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere kizabera muri Cameroon.
Igitego cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana kuri Penaliti gisezereye ikipe ya KCCA yo mu ijonjora rya Kabiri ry’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).
Umwaka wa 2020 uzibukirwa ku cyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu, ubucuruzi, imiryango n’abantu ku giti cyabo.
Umutoza Cassa Mbungo André watandukanye na Gasogi United yerekanywe muri Bandari FC yo muri Kenya nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse imikino, izina Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports, ubushyamirane hagati y’abafana ba Rayon Sports hakiyambazwa inzego nkuru z’igihugu, ni bimwe mu byaranze umwaka wa 2020.
Ikipe ya AS Kigali yasezeye kuri myugariro wayo ukina iburyo Michel Rusheshangonga nyuma y’umwaka n’igice akina muri iyi kipe.
Umukino wagombaga guhuza As Kigali yo mu Rwanda na KCCA FC yo muri Uganda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo wasubitswe nyuma y’aho KCCA ibuze umubare w’abakinnyi bemewe ku mukino.
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bari mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu myiteguro y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cyaberaga mu Rwanda idatsinzwe nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego bitatu kuri kimwe.
Ikipe ya Rayon Sports yaciwe amafaranga Miliyoni ebyiri nyuma yo gukina umukino wa Rutsiro FC itarabona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yakinnye na Rutsiro FC, mu gihe As Muhanga na Bugesera FC zaciwe ibihumbi magana atanu nyuma yo gukina umukino wa mbere zitapimishije abakinnyi.
Amakipe y’ibihugu ya Tanzania na Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17. Uganda yabigezeho nyuma yo gutsinda Djibouti igitego kimwe ku busa mu gihe Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Young Africans yo muri Tanzania.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyize ahagaragara amakuru yerekeye iyo kipe kugira ngo abanyamuryango, abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange babone amakuru y’imvaho no gukuraho urujijo ruterwa na bamwe mu banyamakuru (birengagiza gukora kinyamwuga kubera impamvu zabo bwite) kenshi bagatambutsa (…)
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ko hari ingamba ziri gutegurwa zigamije gufasha amakipe gukomeza shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abana bo mu Mudugudu wa Nyamagana A na Nyamagana B, ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bubakiwe imyicundo.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda iratangaza ko iri kwiga uburyo izafasha amakipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza ibikorwa by’imikino n’amakipe mu Rwanda.
Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, yavuze ko muri manda nshya y’imyaka ine batorewe u Rwanda rugomba kuzakira umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri shamoiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’abandi bakinnyi basigaye bose.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Tanzania mu mukino wa mbere wa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iri kubera i Rubavu mu Rwanda
Ikipe ya FC Barcelone na Paris Saint Germain zacakiranye muri Tombola ya 1/8 ya Champions League yabaye uyu munsi
Komite ishinzwe gutegura CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yagombaga gutangira kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu, yamaze kwigizwa inyuma habura amasaha make ngo umukino wa mbere utangire
Minisiteri ya siporo mu Rwanda yamaze guhagarika shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, inasaba Ferwafa kwishyura ibijyanye no kwipimisha ku makipe yose.
Ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa mbere wa shampiyona, aho yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyitsinzwe na myugariro wayo
Mu gihe habura amasaha atagera kuri 25 kugira ngo amatora ya komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abe, abakandida abakomeje kugaragaza imigabo n’imigambi bazakora mu gihe baba batowe.
AS Kigali yakinaga umukino wa mbere wa shampiyona yatsinze Mukura ibitego 2-0, Police FC itsindira Bugesera iwayo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines Fc ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo
Komite yifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yavuze ko gutangiza icyiciro cya kabiri ndetse no gufasha amakipe kubona abaterankunga ari zimwe mu ngingo zimirijwe imbere niramuka itowe.
Ikipe ya UTB Volleball Club yasinyishije Mukunzi Christophe, inakira abakinnyi b’amakipe yombi batwaye ibikombe birindwi mu icumi byakiniwe mu mwaka ushize w’imikino
Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe itangirana amanota atatu. Ni mu gihe ikipe ya Mukura VS yongeye kunyerera nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa.