Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS hamwe n’umutoza wabo ndetse n’abandi bakozi bakurikirana iyi kipe, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 bapimwe Coronavirus.
Ikipe ya Patriots BBC itwaye igikombe cya Gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 76 kuri 61,The Hoops Rwanda yandika amateka itwara igikombe cyayo cya mbere nyuma yo gutsinda IPRC Huye y’abagore amanota 68 kuri 63.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball, umukino wabereye mu nyubako ya Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020.
Ikipe ya Rayon Sports imaze kubona ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida
Amakipe ane ahurira ku mikino ya nyuma muri shampiyona ya Basketball 2019/2020 yamenyekanye nyuma y’imikino ya 1/2.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiranye imikino ya ½ ya shampiyona Basketball, imikino iri kubera muri Kigali Arena
Hagendewe ku ngengabihe nshya ya FIFA igaragaza amatarikyi no kugura ndetse no kwandikisha abakinnyi, mu Rwanda bizasozwa mu Gushyingo.
Abazayobora ikipe ya Rayon Sports mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko bazamenyekana mu nteko rusange dusanzwe izaba kuri uyu wa Gatandatu.
Amakipe ya Gicumbi na Heroes aheruka gusubizwa mu cyiciroc ya kabiri, yandikiye RGB ngo ibarenganure, igaragaza ibyo FERWAFA yaba ikora bitubahirije amategeko
Umunsi wa kane wa shampiyona ya BK Basketball National League wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2020 muri Kigali Arena, wasize amakipe ane azakina imikino ya 1/2 amenyekanye.
Umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Cap Vert wagombaga kuba tariki 13/11/2020 muri Cap-Vert wamaze kwigizwa imbere ho iminsi ibiri.
Umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Mbere muri Kigali Arena, ikipe ya REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 90 kuri 82.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwatangaje ko bugiye gukorana n’amakipe atatu yo mu Buholandi, ku bufatanye na Masita baheruka gusinyana amasezerano
Nyuma y’icyumweru kirenga bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi, abakinnyi bamaze guhabwa akaruhuko k’icyumweru kimwe bakazabona kongera kuyisubukura
Ikipe ya APR FC yamaze guhabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, icyangombwa cyo kwitabira amarushanwa nyafurika ya 2020/2021
Ikipe ya Patriots BBC iheruka gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, yasubukuye shampiyona ya Basketball itsinda Espoir BBC amanota 77 kuri 48 ya Espoir BBC.
Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hemejwe ko Gicumbi na Heroes zimanurwa, ikibazo cy’abanyamahanga nticyavugwaho
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kubona ibiro bishya biherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ikipe yo mu Ntara y’Amajepfo mu Karere ka Huye, Mukura Victory Sports & Loisir, yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rukora imyenda rwitwa ‘Masita’ rubarizwa mu Buholandi.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu batarimo abakina hanze y’u Rwanda ndetse n’aba APR FC bakomeje imyitozo itegura imikino ibiri bafitanye na Cap Vert
Komite nyobozi ya CECAFA yateranye ku wa Gatandatu ushize, yemeje ko u Rwanda ari rwo ruzakira CECAFAy’abatarengeje imyaka 17 mu kuboza 2020.
Ikipe ya Waasland Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana, yatangaje ko abakinnyi barindwi bayo babasanzemo icyorezo cya #COVID19
Ikipe ya Bugesera Women Cycling team yatanze ubwisungane mu kwivuza bungana n’ibihumbi 150 Frws ku baturage 50 batishoboye b’Umurenge wa Ntarama.
Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo imikino yo guhatanira itike ya CAN 2021 isubukurwe, ibihugu biri mu itsinda rimwe n’u Rwanda bikomeje imyitozo irimo n’imikino ya gicuti
Kuva ku cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, muri Kigali hazabera imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball. Ni imikino izaba amakipe yose acumbikiwe hamwe mu rwego rwo kuyarinda icyorezo cya C0VID-19.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza ingengabihe nshya mu mpira w’amaguru, aho shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirana n’Ukuboza.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse na Juventus yo mu Butaliyani, byemejwe ko yanduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi.
Mukura Victory Sports ikomeje inzira y’ibiganiro n’uruganda rwa MASITA rw’ahitwa Sittard mu Buholandi ruzwiho gukora imyenda ya siporo ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu mikino itandukanye.
Ikipe ya Gasogi United igiye kwiyongera ku yandi makipe yamaze gutangira umwiherero, aho iwujyanye mo intego nshya nyuma yo gusinyisha abakinnyi bashya barenga icumi
Umuyobozi wa komite y’inzibacyuho wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ku bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iki cyumweru, ndetse n’ikibazo cy’umunyezamu Kwizera Olivier.