Komisiyo y’amatora mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje urutonde rw’abakandida biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Mugwiza Désiré ariyamamaza ku mwanya wa Perezida ari umukandida rukumbi.
Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, AS Kigali ibonye itike ya 1/16 itsinze Orapa United.
Ikipe ya APR FC itsindiwe I Nairobi ibitego 3-1 na Gor Mahia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ihita inasezererwa kubera igiteranyo cy’ibitego
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, watangiye Rayon Sports itakaza, naho Kiyovu, Gasogi na Marines zicyura amanota atatu yuzuye.
Abakinnyi 23 b’ikipe ya APR FC ndetse n’ababaherekeje, baraye bageze i Nairobi muri Kenya aho bagiye umukino wo kwishyura na Gor Mahia, mu mikino ya CAF Champions League
Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara amabwiriza agomba kubahirizwa mu gusubukura ibikorwa byo koga muri za Pisine (swimming pools). Aya mabwiriza agaragaza ko koga mu byanya by’amazi bigari (ibiyaga, ibyuzi, imigezi) bitemewe keretse ku makipe yabigize umwuga mu gihe cyo gukora imyitozo yabanje kandi kubisabira (…)
Ikipe ya APR FC yerekanye ibikoresho bishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, birimo imyambaro n’ibindi bikoresho byakozwe n’uruganda rwa Kappa
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 Yves Rwasamanzi, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batangira umwiherero, mu kwitegura CECAFA izabera mu Rwanda muri uku kwezi
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatoranyije umunyarwanda Ishimwe Jean Claude mu basifuzi bazasifura amarushanwa ya CHAN 2021
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye I Muhanga, Iranzi Jean Claude wari waragiye mu Misiri asobanura impamvu yagarutse.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, yitabiriye umukino basketball wahuje u Rwanda na Sudani y’Epfo, muri Kigali Arena.
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye muri Botswana, AS Kigali yahatsindiwe ibitego 2-1.
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa kabiri.
Umukino ubanza wa CAF Champions Leagu wahuzaga APR FC na Gor Mahia kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, urangiye APR Fc itsinze ibitego 2-1.
Mu muhango wo kugaragaza inzira n’imihanda bizaranga Tour du Rwanda 2021, hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID19, zizatuma amakipe yose buri munsi azajya arara mu mujyi wa Kigali.
Diego Armando Maradona, wabaye icyamamare ku isi kubera guconga ruhago, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020, azize indwara y’umutima. Uyu mugabo yakundaga kugaragara ahantu henshi yambaye amasaha abiri ku maboko.
Ikipe ya Gor Mahia yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izanye mu Rwanda guhura na Gor Mahia, batarimo Jules Ulimwengu mu gihe umutoza Robertinho we arimo.
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Bugesera kuri Stade ya Bugesera, ba rutahizamu b’amakipe yombi bakomoka muri Nigeria bashidikanyijweho.
Umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona wari uherutse kuva mu bitaro aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko, yapfuye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize hanze ingengabihe ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2020/2021, aho APR Fc na Rayon Sports zihura mu mpera z’umwaka
Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa hatangijwe ikipe y’Intwari FC izafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya iri hohoterwa.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barasaba ko na bo bahabwa agaciro nk’agahabwa abakinira amakipe y’igihugu mu mikino yindi itandukanye.
Mu minsi ine gusa, ikipe ya Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti kuva kuri uyu wa Gatatu, aho umukino wa mbere bakinnye utarangiye kubera nta burenganzira bari basabye
Mu rukererera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza muri Botswana, aho ifite umukino ku Cyumweru na Orapa United yo muri iki gihugu
Umunyarwanda Mugisha Moise ni we wegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun.
Mu nama y’inteko rusange ya Mukura VS yabaye kuri iki Cyumweru, Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora umuryango wa Mukura Victory Sports.
Ikipe AS Arta Solar 7 yo muri Djibouti ikinamo Alexander Song wahoze muri Arsenal na FC Barcelone, iri mu Rwanda aho igiye gukina imikino ibiri ya gicuti
Umukinnyi usiganwa mu kwiruka n’amaguru, Myasiro Jean Marie Vianney, yasinyiye ikipe ya Sina Gerard Athletic Club amasezerano y’umwaka umwe.
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera ibitego 3-0 mu mukino wa cyenda wa gicuti yakiniye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Gisagara VC imaze yasinyishije umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Yves Mutabazi, amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.