Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Israel yarashe ibisasu byinshi muri Siriya byahitanye abantu 18.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yamaganye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umuyoboke mukuru w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, washimuswe, agakubitwa bikomeye ndetse akanemenwa aside mu isura.
Sudani yanze ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara.
Umuryango utabara imbabare muri Kenya (Croix-Rouge), watangaje ko nibura abanyeshuri batatu bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Isiolo Girls High School, riherereye mu Mujyi wa Isiolo rwagati muri Kenya.
Abaturage batuye mu Mijyi yegereye Umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum bahunze ku bwinshi nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta zihanganye n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Rapid Support Forces, RSF.
Perezida wa Kenya, William Ruto yihanganishije imiryango y’abana 17 bishwe n’nkongi y’umuriro yibasiye ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo.
Abahanzi bakomeye ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bo muri Guinea Conakry, bagaragaje ko bashyigikiye General Mamadi Doumbouya, kugira ngo akomeze kuzana impinduka nziza mu gihugu cyabo.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ariwe Michel Jean Barnier asimbuye Gabriel Attal weguye kuri uyu mwanya tariki ya 16 Nyakanga 2024.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yijeje Afurika ko azayihangira byibuze imirimo miliyoni muri gahunda igihugu cye kihaye yo kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’ibihugu bikiri inyuma mu nganda.
Umugandekazi wari icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Rebecca Cheptegei yitabye Imana, biturutse ku bisebe bikomeye by’ubushye yagize nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we, abanje kumusukaho peterori agashya ku kigero kiri hagati ya 75-80%.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ku wa 2 Nzeri 2024, zafatiriye indege ya Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, kubera ko hari ibihano bimwe yari yafatiwe na Amerika akabirengaho, ndetse ko n’iyo ndege yaguzwe mu buryo butubahirije amategeko.
Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, akaba umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda (NUP), yarashwe mu kaguru arakomereka nk’uko abo mu ishyaka rye babitangaje.
Kuva ku Cyumweru muri Israel hari imyigaragambyo ikomeye hirya no hino mu gihugu nyuma y’uko ingabo za Israel zibonye indi mirambo itandatu (6) ya bamwe mu batwawe bunyago n’umutwe wa Hamas mu gitero yagabye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.
Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis tariki ya 2 Nzeri 2024 yatangiye urugendo rw’iminsi 12 aho azanyura mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya mu rwego rw’ivugabutumwa.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yatangaje ko imfungwa 129 zari zifungiye muri gereza ya Makala mu mujyi wa Kinshasa zapfuye nyuma yo gushaka gutoroka gereza.
Muri Kenya, mu Mujyi wa Nairobi, abana babiri bavukana bari basizwe mu nzu bonyine mu masaha y’ijoro baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu bari barimo.
Muri Madagascar, hasohotse itegeko rikomeje kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu rihanisha umuntu wese usambanya umwana gukonwa hakoreshejwe kubaga, aho gukoresha imiti.
Chidimma Adetshina nyuma yo kwangwa mu bari bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo kubera inkomoko ye itaravuzweho rumwe, yabaye Miss Universe Nigeria 2024.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) igiye gushyingura abantu 200 baguye mu nkambi z’impunzi bazira uburwayi n’inzara, mu mezi abiri ashize.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024 mu Gihugu cya Uganda ahitwa i Masaka-Bugonzi habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya Jaguar yaguyemo abantu umunani barimo n’Umunyarwanda abandi 30 barakomereka bikabije.
Bamwe mu basirikare b’u Burusiya ba Brigade Bear bari bamaze igihe gito bakorera muri Burkina Faso nk’Abacanshuro, basubiye iwabo mu Burusiya kugira ngo bajye gutanga umusanzu mu kurwanya ingabo za Ukraine zimaze ibyumweru bicyeya zigabye igitero gikomeye ku butaka bw’u Burusiya.
Israel yemeye gutanga agahenga mu ntambara irwanamo na Hamas muri Palestine, kugira ngo abana bo muri Gaza ahari kubera iyo ntambara, bashobore guhabwa urukingo rw’imbasa nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Mu Buhinde, umuhungu w’ingimbi arashinjwa gushyira iterabwoba kuri nyina w’umukene kugira ngo agire icyo akora, ubwo yakora imyigaragambyo yo kumara iminsi itatu nta kintu arya nta n’icyo anywa, kugira ngo amugurire telefone igezweho kandi ihenze ya iPhone.
Muri Uganda, Polisi yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’Umunya-Uganda bivugwa ko yasanganywe uduhanga 24 tw’abantu ashobora kuba yarabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu ndetse ivuga ko ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamijwe icyo cyaha.
Johann Rupert, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, umwanya yakuyeho umunyanigeriya Aliko Dangote nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index.
Muri Tanzania, nyuma yo gutahura imirambo 10, umuvuzi gakondo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu, kubahamba ari bazima ndetse no kubatwika mu muriro, nk’uko byemezwa na Polisi y’icyo gihugu, ivuga ko yamufatanye n’abandi batatu.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 50 muri 51 bashinjwa kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi ku itariki 19 Gicurasi 2024, basabiwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare igihano cyo kwicwa bitewe n’uburemere bw’ibyaha bashinjwa.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, Alliance Fleuve Congo (AFC) bwahakanye itangazo bwitiriwe rivuga ko bwagiranye amaseserano n’inyeshyamba zifatwa nk’umutwe w’iterabwoba wa ADF NALU mu kurwanya Leta ya Kinshasa.
Muri Kenya, umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu batanu (5) bo mu muryango umwe, bitewe n’ikamyo itwara lisansi yari ifite umuvuduko mwinshi yagonganye n’imodoka ikora imihanda (Tractor).
Muri Sudani abagera kuri miliyoni 23 bangana kimwe cya kabiri cy’abatuye iki gihugu bibasiwe n’inzara ku rwego rwo hejuru ku buryo bakeneye imfashanyo byihutirwa.