Kubera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kigeze ku rwego rwa 40,66%, Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko yafashe ingamba zo guhagarika imisoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu, ku bintu bimwe na bimwe bikenerwa mu buzima bwa buri munsi harimo ibigori, ingano, umuceri n’ibindi.
Mu Buyapani, umugabo n’umugore we bakoresha cyane urubuga rwa YouTube basangiza ababakurikira ubuzima bw’umuryango wabo, bashyizeho amashusho (Video) y’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 2 afungiranye mu modoka arimo aririramo, kubera ubushyuhe bwinshi kandi ibirahuri byose bifunze amaramo hafi iminota 30.
Nyuma yuko Minisitiri w’Intebe Gabriel Attal atangaje ko ashyikiriza Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ubwegure bwe, kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, Perezida Emmanuel Macron yamusabye ko aguma ku butegetsi by’igihe gito.
Muri Tanzania, mu Ntara ya Geita, ku buryo butunguranye, mu rubanza rwo kwica abigambiriye, rwaregwagamo uwitwa Zephania Ndalawa, umutangabuhamya wa gatatu muri urwo rubanza yerekanye umucamanza witwa Graffin Mwakapeje, avuga ko ariwe wishe nyakwigendera Thomas Masumbuko.
Mu Bwongereza, umugabo yareze sosiyete ya Apple asaba indishyi ya Miliyoni eshanu z’Amapawundi (Arenga miliyari 10Frw), ayishinja kuba yaratumye umugore we amenya ubuzima bwe bw’ibanga, bitewe n’uko iyo sosiyete yahuje telefoni ye ya iPhone na mudasobwa ya iMac y’umuryango (Imashini ikoreshwa n’abo murugo).
Raporo iri ku rubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/HWO), ivuga ko abantu barenga 166.000 bishwe n’ubushyuhe bukabije hagati ya 1998 – 2017
Umuhanzi Bob Marley, abenshi mu bamumenye bamuzi nk’umugabo wazamuye injyana ya Reggae akayigeza ku rwego mpuzamahanga, abandi bakamufata nk’umuntu wagenderaga ku myemerere ya Rastafarianism ifite inkomoko ku ngoma y’Umwami Haile Selassie wa Ethiopia.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Joe Biden, yasubije abamaze iminsi bavuga ko bahangayikishijwe n’imyaka ye, abwira abamushyigikiye mu ijambo rikakaye ko yizeye indi ntsinzi mu matora yo mu Gushyingo. Ni nyuma y’ikiganirompaka cyatumye benshi bicuza impamvu yongeye kwiyamamaza mu izina ry’aba demukarate (…)
Umugore w’Umufaransa yareze mu rukiko sosiyete y’itumanaho ya Orange, ayishinja kuba yaramubujije ituze ndetse ikamukorera ivangura mu kazi, ikamuhemba umushahara wose mu myaka 20 yose kandi nta nshingano na zimwe zo mu rwego rw’akazi imuha ngo azikore.
Abantu batanu muri Kenya ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO zafunze ibiro byazo i Bukavu nk’uko byatangajwe na radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’abibumbye (ONU).
Felix Blaise, Umunyeshuri wari umuyobozi w’abanyeshuri wungirije mu ishuri ry’igisirikare kirwanira mu kirere rya ‘Air Force Comprehensive School’, mu gace ka Kaduna muri Nigeria, yishwe n’abamukuriye kubera ko ngo barimo bamuhana bitwaje ko bamuruta ‘Seniority ground’.
Muri Kenya Perezida William Ruto yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro n’urubyiruko ruri mu myigaragambyo yo kwamagana itegeko rishya riteganya ibyo kongera imisoro kuko bavuga ko ryatuma ubuzima burushaho guhenda mu gihe n’ubu bavuga ko buhenze.
Muri Kenya, abantu basaga 200 ni bo bamaze gukomereka abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga wa Guverinoma wo kuzamura imisoro ikiyongeraho Miliyoni 2.7 z’Amadolari, nk’uko bitangazwa n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
Muri Tanzania, uwayoboraga Intara ya Samiyu yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umunyeshuri. Uwatawe muri yombi ni uwitwa Dr Yahya Nawanda w’imyaka 46 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kuba yarafashe ku ngufu umunyeshuri wiga muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Mwanza.
Mu Buhinde impanuka ikomeye ya gariyamoshi ebyiri zagonganye yahitanye abantu 8 abandi bagera kuri 50 barakomereka.
CIP Kipchirchir Kipruto, ukuriye sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya yarashe umucamanza mukuru witwa Monica Kivuti mu rukiko rwa Makadara, aramukomeretsa nyuma y’uko afashe icyemezo mu rubanza ruregwamo umugore we.
Abantu 80 bapfuye baguye mu mpanuka y’ubwato mu bwarohamye mu mugezi wa Kwa, mu bilometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie, mu Ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka w’igihugu cya Congo-Brazzaville gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, (International Organisation for Migration) watangaje ko abimukira 39 bapfuye abandi 150 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri Yemen.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yatangaje ko Visi Perezida, Saulos Chilima n’abagenzi bose Icyenda bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yaburiwe irengero yabonetse yashwanyaguritse burundu nta n’umwe wabashije kurokoka.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron asheshe Inteko nyuma y’aho ishyaka Rassemblement Nationale ritavuga rumwe n’ubutegetsi rije imbere mu mashyaka y’u Bufaransa yatsindiye imyanya myinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ibintu bitarimo kuvugwaho rumwe kugeza ubu.
Umwe mu bagize Guverinoma ya Israel Benny Gantz akaba n’umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu, tariki 9 Kamena 2024 yatangaje ko yeguye mu nshingano ze zo gukomeza kuba muri Guverinoma iyobowe na Benjamin Netanyahu kubera kudashyiraho gahunda ihamye yo kurangiza intambara yatangijwe muri Gaza.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kamena 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya Gatatu, mu birori byabereye i New Delhi, ahitwa Rashtrapati Bhavan.
Nyuma y’ibyumweru bitatu muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo hageragejwe guhirika ubutegetsi, abakekwaho kubigiramo uruhare baratangira kuburanishwa none tariki 7 Kamena 2024.
Ku mwaka umwe w’amavuko Ace Liam Nana Sam Ankarah uvuka muri Ghana yaciye agahigo ko ari we muhanzi w’igitsinagabo muto ushushanya ku isi, ajya mu gitabo cya guiness world record.
Muri Tanzania, imodoka y’umudepite yafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu abimukira b’Abanya-Ethiopia binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abantu bitwaje intwaro bishe umuyobozi w’umujyi w’umugore muri Mexico, nyuma y’amasaha macye igihugu kiri mu birori by’intsinzi ya Claudia Sheinbaum nk’umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu.
Mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza ‘Londres’, hatoraguwe umwana w’uruhinja w’umukobwa azagupimwa ibipimo ndangasano basanga ari umuvandimwe w’abandi bana babiri batoraguwe muri ako gace yatoraguwemo.
Police ya Uganda yataye muri yombi uwitwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja.
Umuherwe ukora mu bijyanye n’itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye ku nshuro ya gatanu mu bukwe bwabereye mu busitani bwe bwo muri California kuwa Gatandatu 01 Kamena.