Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya Mbere (Rwanbatt1) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, bakoze ibikorwa by’umuganda bafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka mbere (1er Arrondissement) gaherereye mu Mujyi wa Bangui, mu gikorwa cyibanze ku gusukura no gutema ibihuru biri ku mihanda.
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, arimo gukorana mu kongerera ubumenyi abakozi, imicungire y’amagororero no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa
Umutwe witwaje intwaro uhanganye na Leta ya Sudan, watangaje ko uhagaritse imirwano mu gihe cy’amazi atatu, kugira ngo abaturage bari mu kaga babone uko ubutabazi bubageraho.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia muri Mozambique, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyirango 2025, abantu bitwaje intwaro bateye ishuri rya Kiliziya Katolika ryitwa St Mary’s School ry’ahitwa Papiri, muri Leta ya Niger, bashimuta abanyeshuri basaga 200.
Ku itariki 17 Ugushyingo 2025, inkuru yiriwe ivugwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko izo muri Tanzania, ni iy’uko Perezida Samia Suluhu Hassan yashyize umukobwa we hamwe n’umukwe we, muri Guverinoma nshya ya Tanzania.
Imvura nyinshi yaguye muri Vietnam ejo ku Cyumweru yari 15 Ugushyingo 2025, yateje inkangu maze igwira imodoka yari itwaye abagenzi, 6 muri bo bahasiga ubuzima.
Soldat Mbale Hafashimana ni umwe mu Banyarwanda bahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari kumwe n’umuryango we. Avuga ko bakiva mu Rwanda bahise bajya mu nkambi ya Mugunga (RDC), imaze gusenywa berekeza ahitwa Lubero, aho (…)
Guverinoma y’u Rwanda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), byashyize umukono ku nyandiko nshya y’umushinga ugamije kongerera ubushobozi bw’inganda n’ingaruka zazo ku bidukikije. Uyu mushinga uterwa inkunga na Guverinoma ya Polonye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Ismail Omar Guelleh, Perezida wa Repubulika ya Djibouti, bagirana ibiganiro ndetse anamugezaho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda ruteganya ko ubwenge buhangano (AI), buzagira uruhare rwa 5% ku musaruro mbumbe w’Igihugu.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kwifuriza iki gihugu isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Maroc, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umubano w’Igisirikare hagati ya RDF ndetse na FAR.
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’icyo gihugu afungurwa by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire mu rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.
Mu nama mpuzamahanga ku buyobozi bw’inzego z’ibanze yaberaga i Dakar muri Senegal (izwi nka Forum International sur la Democratie Participative en Afrique - FIDEPA), u Rwanda rwahawe igihembo cy’ikirenga gihabwa ibihugu byateye intambwe mu guteza imbere ubuyobozi bw’ibanze.
Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2025 mu Ngoro y’Umwami ya Lozita.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze MONUSCO iherutse guha imyitozo Ingabo za RDC, yo gukoresha indege z’intambara zitagira abapilote no gukoresha ibitwaro biremereye, ashimangira ko ubutumwa bwayo nk’uko bizwi ari ukubungabunga amahoro no kurinda abasivile.
Mu birwa bya Philippines, abantu 66 bahitanywe n’imyuzure yatejwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye ivanze n’imvura, ndetse ibihumbi by’abandi bantu bata ingo zabo barahunga, nk’uko inzego z’ubuyobozi zabitangaje.
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri, mu muhango wabereye mu muhezo kubera ikibazo cy’umutekano giterwa n’imyigaragambyo iri muri iki gihugu.
Me Moïse Nyarugabo, wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagarutse ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Guinée-Bissau, bwatangaje ko bwaburijemo igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, nibwo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.
Ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane, ari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.
Muri RDC imirwano ishobora kuba igiye gufata intera yo hejuru. AFC/M23 iravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2023, yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, FARDC n’abo bafatanya.
Uwari usanzwe uyobora igihugu cya Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara w’imyaka 83, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kukiyobora muri manda ye ya kane.
Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora Cameroun, ikaba ari manda ye ya 8, ahigika Issa Tchiroma Bakary bari bahanganye mu matora.
Itangazo ryasohotse ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 mu Igazeti ya Leta, ryemeza ko uwahoze ari Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.