Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rivuga ko uyu mutwe witeguye kurekura umujyi wa Uvira uheruka gufata, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’Amahoro ya Doha, ndetse ikabikora ku busabe bw’umuhuza muri ibi bigaro ari we Leta Zunze Ubumwe (…)
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, abantu babiri bivugwa ko ari umuhungu na se, barashe mu kivunge cy’abantu bizihizaga umunsi mukuru w’Abayahudi wa Hanouka, 16 barimo n’umwe mu bagabye icyo gitero bahita bitaba Imana.
Mu ijoro rya tariki 10 ukuboza, muri Leta ya Rakhine, agace kari mu maboko y’umutwe w’abarwanyi wa Arakan Army, urwanya ubutegetsi bw’igihugu cya Myanmar, abantu 34 bapfuye abandi barakomereka nyuma yuko indege z’intambara z’ingabo za Myanmar zigabye ibitero ku bitaro biri mu gace kigaruriwe n’uwo mutwe.
Koreya y’Epfo yatangaje ko yamaze gusaba ibisobanuro aba Diplomate b’u Bushinwa n’u Burusiya bashinzwe ingabo bakorera i Seoul muri Koreya y’Epfo, nyuma y’uko indege z’intambara z’ibyo bihugu zivogereye agace iki gihugu gicungiramo umutekano wo mu kirere cyacyo, ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025.
Perezida Patrice Talon wa Benin byari byavuzwe ko yahiritswe ku butegetsi yatangaje ko ababikoze bitabahiriye, kuko ibintu ubu ngo byasubiye ku murongo.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025, itsinda ry’abasirikare ba Benin ryatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko uwari Perezida Patrice Talon yakuwe ku butegetsi.
Kuri uyu wa 4 na 5 Ukuboza 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) Claude Bizimana, yitabiriye ihuriro rya 30 rizwi ku izina rya ‘Vendredis de Carrefour’, ryateguwe i Brazzaville guhera tariki 4 na 5 ukuboza 2025, aho u Rwanda rwatumiwe (…)
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, basinye Amasezerano y’Amahoro yari ategerejwe na benshi hirya no hino ku Isi. Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanahuye (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, impunzi nyinshi z’Abanyekongo zazindutse zambuka umupaka wa Kamanyola zinjira mu Rwanda, aho zihunga imirwano ikaze irimo kubera mu gihugu cyabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihanganishije ingabo za AFC/M23 n’iza Congo, FARDC ndetse n’izo bafatanyije.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, bamaze gusinya Amasezerano y’Amahoro yari yarananiranye mu gihe kirenga cy’imyaka 30.
Biteganyijwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uyu munsi yakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biro bye (White House), mu muhango wo gusinyana amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Muri Indonesia, imibare iheruka y’abamaze gupfa bazira inyuzure n’inkangu ku kirwa cya Sumatra bageze kuri 417, nk’uko abayobozi muri iki gihugu babitangaje.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra, yayoboye umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yashimye byimazeyo uruhare rukomeye rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, mu kugarura amahoro n’ituze muri iyo Ntara, ashimangira ko nta terambere ryagerwaho nta mahoro ahari.
Perezida Umaro Sissoco Embalo uherutse guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cy’igihugu cye, yahungiye mu gihugu cya Senegal, aho yatwawe n’indege yateguwe n’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO, mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, nk’uko byasohotse mu itangazo rya Minisiteri (…)
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya Mbere (Rwanbatt1) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, bakoze ibikorwa by’umuganda bafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka mbere (1er Arrondissement) gaherereye mu Mujyi wa Bangui, mu gikorwa cyibanze ku gusukura no gutema ibihuru biri ku mihanda.
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, arimo gukorana mu kongerera ubumenyi abakozi, imicungire y’amagororero no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa
Umutwe witwaje intwaro uhanganye na Leta ya Sudan, watangaje ko uhagaritse imirwano mu gihe cy’amazi atatu, kugira ngo abaturage bari mu kaga babone uko ubutabazi bubageraho.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia muri Mozambique, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyirango 2025, abantu bitwaje intwaro bateye ishuri rya Kiliziya Katolika ryitwa St Mary’s School ry’ahitwa Papiri, muri Leta ya Niger, bashimuta abanyeshuri basaga 200.
Ku itariki 17 Ugushyingo 2025, inkuru yiriwe ivugwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko izo muri Tanzania, ni iy’uko Perezida Samia Suluhu Hassan yashyize umukobwa we hamwe n’umukwe we, muri Guverinoma nshya ya Tanzania.
Imvura nyinshi yaguye muri Vietnam ejo ku Cyumweru yari 15 Ugushyingo 2025, yateje inkangu maze igwira imodoka yari itwaye abagenzi, 6 muri bo bahasiga ubuzima.
Soldat Mbale Hafashimana ni umwe mu Banyarwanda bahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari kumwe n’umuryango we. Avuga ko bakiva mu Rwanda bahise bajya mu nkambi ya Mugunga (RDC), imaze gusenywa berekeza ahitwa Lubero, aho (…)
Guverinoma y’u Rwanda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), byashyize umukono ku nyandiko nshya y’umushinga ugamije kongerera ubushobozi bw’inganda n’ingaruka zazo ku bidukikije. Uyu mushinga uterwa inkunga na Guverinoma ya Polonye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Ismail Omar Guelleh, Perezida wa Repubulika ya Djibouti, bagirana ibiganiro ndetse anamugezaho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda ruteganya ko ubwenge buhangano (AI), buzagira uruhare rwa 5% ku musaruro mbumbe w’Igihugu.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kwifuriza iki gihugu isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Maroc, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umubano w’Igisirikare hagati ya RDF ndetse na FAR.
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’icyo gihugu afungurwa by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire mu rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.
Mu nama mpuzamahanga ku buyobozi bw’inzego z’ibanze yaberaga i Dakar muri Senegal (izwi nka Forum International sur la Democratie Participative en Afrique - FIDEPA), u Rwanda rwahawe igihembo cy’ikirenga gihabwa ibihugu byateye intambwe mu guteza imbere ubuyobozi bw’ibanze.