• Uruhinja rwari rwakuwe mu nda ya nyina wishwe na bombe narwo rwapfuye

    Gaza: Umwana wavutse ku mubyeyi wari umaze kwicwa na bombe na we yapfuye

    Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, ateruwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.



  • Uwari Minisitiri w

    Haiti: Minisitiri w’Intebe yeguye, hashyirwaho Guverinoma nshya

    Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kujya kuri uwo mwanya ku mugaragaro mu 2021, ubwo Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, ubu uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ukaba wahise ujyamo ku buryo bw’agateganyo Michel Patrick Boisvert, wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu.



  • Imyuzure imaze kwica abantu 38 muri Kenya kandi imvura igikomeje

    Kenya: Abantu 38 bahitanywe n’imyuzure

    Muri Kenya, imvura imaze iminsi igwa, yateje imyuzure yishe abantu 10 mu Mujyi wa Nairobi ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubu abamaze kwicwa n’imyuzure bageze kuri 38 guhera muri Werurwe 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘AfricaNews’.



  • Minisitiri wungirije w

    U Burusiya: Minisitiri w’Ingabo wungirije yatawe muri yombi

    Mu Burusiya, Minisitiri w’Ingabo wungirije, Timur Vadimovich Ivanov, yatawe muri yombi akekwaho kuba yarakiriye ruswa, icyo kikaba ari icyaha gihanishwa amande akomeye cyangwa se igifungo cy’imyaka icumi muri gereza, nk’uko biteganywa n’amategeko mpanabyaha y’icyo gihugu.



  • Umutekano w

    Abimukira 21 baguye mu mpanuka y’ubwato

    Ubwato bwari butwaye abantu 77 buvuye muri Djibouti, bwerekeza mu Burasirazuba bwo hagati bwarohamye buhitana abantu 21 abandi 23 baburirwa irengero, na ho 33 babasha kurokoka nk’uko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM).



  • Malaysia: Abantu 10 baguye mu mpanuka y’indege

    Muri Malaysia indege ebyiri za Kujugujugu zagonganye abantu 10 bari bazirimo bahita bapfa. Uko kugongana kukaba kwabaye ubwo izo ndege zari mu myitozo yo gutegura ibirori by’igisirikare kirwanira mu mazi (marine), impanuka ikaba yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe (...)



  • Perezida Faure Gnassingbé

    Togo: Hemejwe ivugurura ry’Itegeko Nshinga, abatavuga rumwe na Leta babibona ukundi

    Muri Togo, Abadepite bemeje ivugurura ry’Itegeko Nshinga, nyuma y’uko bari batangiye kwiga kuri uwo mushinga guhera muri Werurwe 2024, ariko abatavuga rumwe na Leta bo bakaba babonye iryo vurura ari nk’uburyo Perezida Faure Gnassingbé yazanye bwo kumufasha kuguma ku butegetsi.



  • Major General Aharon Haliva weguye

    Israel: Uwari ushinzwe ubutasi mu gisirikare yeguye

    Uwari ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Israel, Major General Aharon Haliva, yeguye ku mirimo ye kuko atashoboye kubahiriza inshingano ze, bigatuma Hamas igaba igitero gitunguranye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikica abantu bagera ku 1170, abandi 200 bagatwarwa bunyago.



  • Niger: Abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Amerika

    Muri Niger, tariki 21 Mata 2024 abaturage barigaragambije bamagana ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri muri icyo gihugu kugira ngo zisubire iwabo.



  • Gaza: Umubyeyi yatewe bombe iramuhitana ariko uwo yari atwite ararokoka

    Uruhinja rw’umwana w’umukobwa rwatabawe n’abaganga baruteruye munda ya nyina wari umaze guhitanwa na bombe we n’umugabo we hamwe n’umukobwa we, mugitero cyagabwe na Israel mu mujyi wa Rafah mu ntara ya Gaza cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 21 Mata 2024.



  • Bahawe gatanya ya burundu bitewe no kwibeshya k

    Bahawe gatanya ya burundu biturutse ku kwibeshya

    Mu Bwongereza, umugabo n’umugore bahawe gatanya ya burundu babibeshyeho, biturutse ku kwibeshya k’umwanditsi wo mu kigo gifasha abantu mu by’amategeko (law firm), wohereje dosiye itariyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.



  • Israel ivuga ko ubwirinzi bwayo bwahanganye bikomeye n

    Israel yarahiriye kwihorera kuri Iran yayigabyeho ibitero

    Igisirikare cya Israel yatangaje ko izihorera ku gihugu cya Iran, ikayisubiza ku bitero yayigabyeho tariki 13 Mata 2024.



  • Harakurikiraho iki nyuma y’igitero cya Iran kuri Israel?

    Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ku mugabane wa Aziya, itangiye gutera impungenge ko ishobora guhinduka iy’Isi yose, nyuma y’uko igisirikare cya Iran kimishagiye imvura y’ibisasu n’indege za ’drone’ kuri Israel, ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024.



  • Amerika: Abayisilamu banze gusangira Ifutari na Perezida Biden

    Perezidansi ya Amerika yateguye ibirori bito byo gusangira ifutari n’umuryango w’abanyamerika b’abayisiramu hamwe n’abakora mu butegetsi bwa Perezida Biden, bari mu gifungo cya Ramadhan. Iyi nkuru ikimenyekana yazamuye uburakari ndetse bamwe mu batumiwe batangaza ko batazitabira uwo musangiro uteganyijwe tariki 9 Mata 2024.



  • Yasize irage rivuga ko umutungo we uzatwarwa n

    U Butaliyani: Umukecuru yaraze Miliyoni eshanu z’Amadolari umunyamahanga biteza impaka

    Mu Butaliyani, umukecuru w’imyaka 80 utari ufite abazungura bamukomokaho, yasigiye umunyamahanga umutungo we w’agaciro ka Miliyoni 5.4 z’Amadolari, bitera ikibazo abisengeneza, bari bizeye ko ari bo bazamuzungura.



  • Perezida wa Senegal yatangaje ko hagiye gukorwa ubugenzuzi kuri peteroli, gaze n’ubucukuzi

    Perezida wa Senegal uherutse gutorwa Bassirou Diomaye Faye mu ijambo ryaciye kuri televiziyo ku mugoroba wo kuwa Gatatu yavuze ko guverinoma ye igiye gukora ubugenzuzi ku musaruro w’ibikomoka kuri peterori, gaze, no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.



  • Koffi Olomide arahatanira kuba Umusenateri

    RDC: Koffi Olomide arahatanira kuba Senateri

    Koffi Olomide, umuhanzi w’Umunyekongo w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, ni umukandida mu matora y’Abasenateri, akaba avuga ko naramuka atowe, azateza imbere cyane cyane Intara akomokamo ya Sud-Ubangi.



  • Senegal: Perezida Faye Diomaye yagize Ousmane Sonko Minisitiri w’Intebe

    Perezida mushya wa Senegal Basirou Diomaye Faye ku mugoroba wo kuwa kabiri yagize Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko umwe mu b’ingenzi mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall wacyuye igihe.



  • Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

    Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

    Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yarahiriye kuyobora Senegal nka Perezida wa gatanu uyoboye Repubulika ya Senegal nyuma ya Leopold Sedar Senghor, Abdou Diouf, Abdoulaye Wade ndetse na Macky Sall.



  • Arashinjwa kuroga amazi ya mugenzi we utwite

    U Bushinwa: Umugore arakekwaho gushaka gukuramo inda ya mugenzi we bakorana

    Mu Bushinwa, umugore arashinjwa kugerageza gukuramo inda ya mugenzi we bakorana, abinyujije mu kuroga amazi anywa mu biro, kugira ngo atazabyara akajya mu kiruhuko kigenerwa umubyeyi, bigatuma akazi kiyongera akavunika wenyine.



  • Perezida Abdel al-Sissi watorewe kuyobora Misiri

    Abdel Fattah al-Sissi watorewe kuyobora Egypt ararahira kuri uyu wa Kabiri

    Perezida wa Misiri (Egypt), Abdel Fattah al-Sissi ararahirira kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, mu ngoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko.



  • Uganda: Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere yapfuye

    Itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye ku cyumweru mu masaha y’umugoroba, rivuga ko Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere ‘UPDF AirForce’ Brigadier Gen.Stephen Kiggundu yitabye Imana.



  • Pasiteri James Ng

    Kenya: Pasiteri Ng’ang’a ahamya ko urubyiruko rukoresha ‘TikTok’ rupfa imburagihe

    Pasiteri James Ng’ang’a uzwi cyane muri Kenya, avuga ko urubyiruko rukoresha urubuga rwa TikTok ari abantu bavumwe, akazi bakora gusa kakaba ari ugusakuza ku mbuga nkoranyambaga. Uwo muvugabutumwa yavuze ko ubundi urubyiruko cyangwa abato batagombye gupfa kare, kubera ko Imana itwara abakuze gusa.



  • Jacob Zuma yarokotse impanuka y

    Afurika y’Epfo: Jacob Zuma yarokotse impanuka y’imodoka

    Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yarokotse impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye, agonganye n’umuntu wari utwaye imodoka kandi yasinze, maze abo mu ishyaka rya Politiki aherutse gushinga, batangira gushinja ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuba ryagize uruhare muri iyo mpanuka.



  • Ubukwe bwabaye mu 2021 bukaba bumenyekanye ubu

    Amerika: Umwe mu mpanga z’abakobwa zifatanye yashatse umugabo mu ibanga

    Muri Amerika, umwe mu mpanga zifatanye zizwi cyane nka Abby Hensel na Brittany Hensel, yashatse umugabo mu 2021, ariko amakuru akomeza kugirwa ibanga kugeza ubwo yashyizwe hanze vuba aha n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Today.



  • Afurika y’Epfo: Abantu 45 baguye mu mpanuka y’imodoka

    Muri Afurika y’Epfo, bisi yakoze impanuka ihanuka hejuru y’ikiraro nyuma ihita ifatwa n’inkongi, mu Majyaruguru y’Intara ya Limpopo yica abantu 45, harokoka umwana w’umukobwa umwe w’imyaka umunani (8) wenyine, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri icyo gihugu.



  • Musenyeri Waweru yanenze abita Perezida Ruto Zakayo kubera imisoro

    Kenya: Musenyeri Waweru yanenze abahimbye izina Perezida William Ruto

    Musenyeri Joel Waweru w’Itorero rya ACK Emmanuel ry’ahitwa Bahati-Nairobi, yanenze Abanya-Kenya bahimba izina Perezida William Ruto bamwita Zakayo, avuga ko biteye isoni.



  • Gaza: Abantu 18 bishwe n’amazi bajya gukuramo imfashanyo

    Ibiro bishinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Gaza iyobowe na Hamas, byatangaje ko Abanya-Palestine 18 bapfuye ubwo barimo bagerageza kujya gufata imfashanyo zamanuwe n’indege mu Majyaruguru ya Gaza.



  • BALTIMORE: Abakozi batandatu birakekwa ko ari bo baguye mu mpanuka y’ikiraro

    Baltimore: Abakozi batandatu bo ku cyambu cya Baltimore kugeza ubu ntibaraboneka bikaba bikekwa ko bahitanywe n’impanuka y’ikiraro cyasenyutse nyuma yo kugongwa n’ubwato mu rucyerera rwo kuwa kabiri 26 Werurwe.



  • USA: Icyizere ku bantu bagwanye n’ikiraro cya Baltimore kiragerwa ku mashyi

    Icyizere cy’ubuzima kiragenda kigabanuka ku bantu bahanukanye n’ikiraro cyo mu mujyi wa Baltimore, USA, cyasenyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kugongwa n’ubwato bwikorera imizigo.



Izindi nkuru: