Uwimbabazi Jeanne ukomoka mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umwana we w’umukobwa yari amaze kubyara tariki 03/06/2012.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu, u Rwanda rwatakaje imyanya 14 n’amanota 43 ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa gatandatu 2012. Amavubi ari ku mwanya w’119 ku isi n’amanota 284; no ku mwanya wa 35 muri Afrika.
Polisi y’u Rwanda igiye kwakira imyitozo y’abayobozi ba posite za polisi mu muryango w’ubufatanye bw’abakuru ba polisi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAPCCO) kubera ko ari yo iyoboye uwo umuryango.
Mugenzi Celestin w’imyaka 43 afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Kigabiro mu karere ka Rwamagana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 12 umugore we mushya yatahanye yaramubyaye ahandi.
Mu ruzindiko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 05/06/2012, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Mukaruriza Monique, yashimye ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Abagize ishyirahamwe “abahizi ba Cyeza” bo mu karere ka Muhanga barasaba ko imirimo yo kwimika no gutunganya imyumbati ivamo ifu byaharirwa inganda ngo kuko ababikora ku giti cyabo babikorana umwanda ariko abaturage barabihakana.
Abantu batatu bakomoka mu murenge wa Kabaya, mu karere ka Ngororero n’undi umwe wo mu murenge wa Rugerero, akarere ka Rubavu bafunzwe nyuma yo kubeshywa akazi n’umusore w’inshuti yabo ukora mu karere ka Musanze bakabuze bahinduka inzererezi.
Umusore w’imyaka 21 ukora akazi ko kogosha mu mujyi wa Gakenke yahaye gahunda indaya ebyiri bose bibaviramo kurara mu buroko kubera umutekano muke byateye aho acumbitse.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 05/06/2012, rwumvishe umutangabuhamya wa nyuma wari uteganyijwe gutanga ubuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha avuguruza ubuhamya bwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside.
Nubwo hari uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tutabashije kubona amafaranga twari twiyemeje gukura mu misoro mu mwaka ushize, iteganyabikorwa ry’umwaka 2012-2013 rigaragaza ko utu turere duteganya kuzabona amafaranga arenze ayo twari twiyemeje ubushize.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball ikinwa n’abamugaye bicaye (Sitting Volleyball) izaba iri mu itsinda rikomeye cyane ubwo izaba ikina imikino Paralympique izabera i London kuva tariki 29/08 kugeza tariki 09/09/ 2012.
Hon. Margaret Nantongo Zziwa niwe watorewe kuyobora Inteko shingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA) mu matora yabaye tariki 05/06/2012. Abaye umugore wa mbere uyoboye EALA.
Abraham Ruhumuriza wegukanye umwanya wa 17, ni we Munyarwanda waje ku mwanya wa bugufi mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Eritea (Tour of Eritrea) ryasojwe tariki 03/06/2012.
Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa, aratangaza ko nta gishya babonye mu iperereza ryakurikiye ihagarikwa rya Eric Nshimiyimana ku mwanya w’umutoza wungirije kubera amarozi ku mukino w’Amavubi n’Uburundi.
Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu mwaka wa 2014, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo, Pitso Mosimane, yasezerewe ku mirimo ye.
Urubyiruko rugira impumpuro isa nk’itari nziza ugereranyije n’abantu bari mu zabukuru nk’uko byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Abanyamerika.
Mu gihe Ministeri ifite iterambere ry’imiryango mu nshingano iri mu gikorwa cyo gushakira imiryango ababa mu bigo, abana baba mu mihanda (bitwa inzererezi) bavuga ko bataye imiryango yabo kubera ibibazo birimo ubukene no gufatwa nabi mu bigo.
Injangwe yitwa Meow yo mu gihugu cya Nouveau-Mexique niyo ifite ibiro 18 ica agahigo ko kuba ifite ibiro byinshi kuri iyi si.
Nzaramba Eric utuye mu kagari ka Muganza, umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ari mu maboko ya polisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05/06/2012 azira umurima w’urumogi uri iwe mu rugo.
Nyuma yo gutezwa imbere mu bundi buryo burimo kwigishwa imyuga, kubakirwa amazu, kwigishwa kwihangira imirimo n’ibindi, Inkeragutabara zarangije amashuri yisumbiye zirakangurirwa kujya kwiga muri kaminuza kugirango zirusheho kongera umusaruro zitanga.
Rutahizamu ukomoka mu Bubiligi, Eden Hazard, yavuye mu ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, yerekeza muri Chelsea aguzwe miliyoni 32 z’ama Pounds.
Abagore babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu kuva tariki 03/06/2012 nyuma yo gutabwa muri yombi bazira kwinjiza urumogi mu Rwanda barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Kugeza ubu, La Masia, ishuri ryigisha umupira ry’ikipe ya FC Barcelona, rifatwa nk’irya mbere ku isi mu gutanga abakinnyi benshi kandi beza. Nibura abakinnyi icyenda bariciyemo batwaye igikombe cy’isi ndetse Messi atwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi (ballon d’or) inshuro eshatu.
Cyusa Eric, umusore uvuga ko ari umunyeshuri mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Gasaka azira kwiyita umupolisi ufite inyenyeri eshatu (Chief Inspector of Police).
Imiryango itatu: HDI, ARBEF na CRR iravuga ko umushinga w’itegeko rijyanye no gukuramo inda ntacyo ukemurira abemerewe kuzikuramo, kuko ngo uzabananiza mu gihe waba ubaye itegeko.
Umubyeyi witwa Jeanne Yandereye wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yahetse umwana we mu gitondo cya tariki 03/06/2012 amwururukije asanga yashizemo umwuka.
Manirafasha Theoneste, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku kigo cya Bushara kiri mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yakubise abarimu babiri atoroka ishuri none ubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’ushinzwe uburezi mu murenge baramwingingira kugaruka mu ishuri agakomeza amasomo.
Abaturage bagera kuri 30% bemeza ko abayobozi b’imidugudu babasaba ko bahurira mu kabari mu gihe bashaka ibyangombwa; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Trasperency Rwanda bubitangaza.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Gatsinzi Marcel aratangaza ko tariki 10/06/2012 inkambi ya Kigeme izatangira kwakira impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhunga intambara mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bushinwa yigisha Ubumenyi, Ishuri Rikuru ryigenga ry’Abarayiki b’Abadivantisti rya Kigali (INILAK) rigiye gutangiza gahunda yo kwigisha no gukora ubushakashatsi bujyanye n’iterambere rirambye rishingiye ku bidukikije.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu mu kwezi kwa gatanu, ikipe y’igihugu Amavubi ishobora gusubira inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruzasohoka tariki 6/6/2012.
Ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro kagera ku mafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 675 n’amafaranga 200 byamenewe mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera tariki 04/06/2012 ubwo hakomezaga ibikorwa bya “Police Week” mu rwego rw’igihugu.
Umuryango udaharanira inyungu z’amafaranga, Net Hope, urimo guhugura abize ibijyanye n’isakazamakuru mu ikoranabuhanga (ICT) binyuze mu kubohereza mu bigo binyuranye bikorera mu Rwanda mu rwego rwo kubahuza n’abakozi.
Ndahimana Claude w’imyaka 24 afungiye kuri station ya police ya Nyamagana guhera tariki 02/06/2012 azira kuba yaribye ihene agakomeratsa ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyete akagari ka Kayenzi umurenge wa Ntongwe akarere ka Ruhango.
Kugira ngo itegeko rishya ryo kwambara agakingirizo igihe cy’imibonano mpuzabitsina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishyirwe mu bikorwa, abapolsi bategetswe kureba filimi z’urukozasoni zizwi ku izina rya porno igihe bari mu kazi.
Byishimo Daniel na Gatete Abdoulikarim bakorera Horizon Express barwaniye aho iyi sosiyete ikorera mu mujyi wa Nyanza ku mugoroba wa tariki 03/06/2012 umwe arakomereka ajyanwa mu bitaro undi arafungwa.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Albert NSengiyumva, aremeza ko Leta ifite uruhare runini mu gushyiraho uburyo bworohereza abaturage kugira ngo gahunda yihaye yo gufasha buri Munyarwanda kubona icumbi rimukwiriye igerweho.
Perezida Kagame aza ku isonga mu baperezida bo ku mugabane wa Afurika bakoresha urubuga mpuzambaga rwa Twitter. Amaze kurwandikaho ubutumwa 2034 kandi akurikirwa n’abantu 63350 kuri Twitter.
Mukabandora Jeannette w’imyaka 30 yatawe muri yombi azira umwana yibye abaturanyi agira ngo abeshye umugabo we ko yabyaye.
Akimana Jean Claude wo mu karere ka Bugesera ari mu maboko ya polisi akekwaho gufasha umukobwa w’umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye gukuramo inda. Akimana avuga ko atamukuyemo inda ngo ahubwo yamuvuraga indwara yo kuva amaraso.
Inzego z’ibanze mu mudugudu wa Adomboshova mu gihugu cya Zimbabwe ziri gushakisha uwitwa Simon Matsvara na nyina witwa Ethel Vhangare ngo bahanirwe ko uyu Ethel Vhangare atwite inda ya kabiri yatewe n’uriya muhungu we Matsvara.
Icyegeranyo cya banki y’isi kirerekana ko Somalia itatanze ibisobanuro bikwiye ku ikoreshwa ry’imfashanyo igera kuri miliyoni 130 z’amadolari yahawe mu myaka ya 2009 na 2010.
Umuhanzikazi Buzindu Aline uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Allioni aranyomoza amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba yarasimbuye Knowless mu gukundana na Safi.
Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’ibyumweru bibiri y’abakozi b’umuryango w’abibumbye yaberaga i Kigali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gushaka amahoro aho atari.
Mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha cyabaye tariki 03/06/2012, Ministiri ufite imikino mu nshingano ze, Mitali Protais, yasabye abahawe ubuyobozi bw’ishyirahamwe ngororamubiri (RAF) gukorana ubushake, gukorera hamwe no kurangwa n’ubuyobozi bwiza.
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman amaze iminsi arwaye indwara y’umusonga ariko ntibyamubujije kwitabira ibitaramo bya PGGSS2 byo kwiyereka abafana i Nyamagabe na Huye byabaye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 03/06/2012.
Nyuma yo kunyagirwa na Algeria ibitego 4 ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yavuze ko agiye kongera gutangirira kuri zeru kugirango yongere yubake ikipe bundi bushya.