Ibitaro bikuru bya Gisirikare- Kanombe bimaze gushyikirizwa imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga rireba indwara zo mu mubiri zizakoreshwa mu bikorwa bya Army week.
Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira 2011 nibwo urukingo rwa gatatu ari narwo rwanyuma rwatanzwe ku bana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15.
Nyuma yaho ibiciro n’imikorere y’ubwisungame mu kwivuza bivugururiwe, Akarere ka Bugesera kafashe ingamba zihamye zo gushishikariza abaturage bako bose kubwitabira.
Bamwe mu bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro, barasabwa kujya begera abaganga bakabajyira inama mbere yo gufata imiti yo kuringaniza urubyaro. Barasabwa kandi kudahagarika gahunda yo kuringaniza urubyaro bitewe n’impinduka iyo miti itera mu mibiri yabo.
Nkuko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) nayo ntiyasigaye inyuma kuko ifite ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuli n’abakozi bayo. Ubuyobozi bw’uru rwego ariko buvuga ko igiciro cy’ubwisungane mu kwivuza kitahindutse.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 ukwakira, 2011 nibwo hashojwe icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa b’abangavu, aho bahawe urukingo rwa gatatu rushimangira izindi ebyiri bahawe.uyu muhango wabereye mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.
Mu kagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Nyirantare bigera ku malitiro ibihumbi birindwi, bamwe muri aba bacuruzi bakaba bari banafite imigambi yo kwica bamwe muri aba bayobozi.
U Rwanda rukomeje gushimirwa uburyo rukoresha inkunga ruhabwa; bimwe mubyo inkunga ruhabwa n’ Ikigega Global Fund yagezeho ni ukuba abantu 9000 bahabwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku ubuntu.
Bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe “Reba kure” rikora isuku mu mujyi wa Ruhango ho mu ntara y’amajyepfo, batangaza ko ibishuko biba muri uyu mwuga, bigwatira uwukora kugeza n’ubwo aba atakibasha kuwikuramo.
Muri iki gihe haravugwa cyane indwara yo kujojoba cg se fistule mu ndimi z’amahanga, u Rwanda rukaba rwarahagurukiye kuyirwanya, bakangurira abantu kumenya ibiyitera, ingaruka zayo n’uko bayirinda.
Mu bihe by’imvura indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’imibu zikunze kwiyongera.Muri ibyo bihe nibwo usanga ibinogo birekamo amazi mabi byiyongera cyane cyane mu ngo zitagira imiyoboro isohora amazi hanze ku buryo bunoze.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko Abanyarwanga bangana na 28% by’Abanyarwanda bose barwaye indwara y’ihungabana kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, igahitana abasaga miliyoni imwe.
Igicuri n’indwara yibasira abantu benshi ariko usanga itaramenyekana kuri bamwe:nk’uko bitangazwa na Nzeyimana Vincent hamwe na Rosine Musabyemeriya,abakozi muri serivise ishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga ngo indwara y’igicuri ni indwara ikunze kwibasira abana bakiri mu myaka (...)
Mu Rwanda mu minsi ishize hari amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko abakora uburaya bashyiraho ibiciro bitandukanye ku babagana hakurikijwe niba umukiriya yifuza cyangwa atifuza gukoresha agakingirizo. i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ni hamwe mu haboneka abakora uburaya nubwo (...)
Abashakashatsi bemeza ko byibura 1/3 cy’abantu bagiye bahura n’ikibazo cy’urugendo muri aba hakaba n’ababirwara burundu, usanga batangira bayura,bagatangira kugira icyuya niyo haba hakonje,bakagira isesemi rimwe narimwe bikabaviramo kuruka,kuribwa umutwe cyangwa kutabona neza.
Bitewe n’uko isuku ari isoko y’ubuzima buzira umuze, ni byiza ko buri wese aharanira kugira isuku, cyane cyane abantu bakuru bakayitoza abana bakiri bato bagakura barayigize umuco.
Buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu umutwe, insanganyamatsiko y’umwaka wa 2011 igira iti ”Twongere imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe”.
Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bose kugera kubuvuzi bunoze, hatangijwe gahunda nshya y’ubwisungane mu kwifuza, iyi gahunda yatangiye mu kwezi kwa Nyakanga umwaka w’2011 ikaba yaraje isimbura iyari isanzweho.
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo no kuzishyira mu bikorwa, kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena washyize ahagaragara ubushakashatsi ku ihame ryerekeye amahirwe angana n’imibereho myiza y’abaturage.